Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Bafashwe batwaye ibiro ijana bya kabaruka mu modoka

Bakundukiza Flodouard na Habimana François Xavier,bafashwe  batwaye ibiro ijana bya Kabaruka , mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Mini Bus,bakunze kwita "Tagisi ",ifite purake RAA 065G.

Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo, yabafatiye mu kagari ka Bukomane,mu murenge wa  Gitoki, ahagana saa tatu z’ijoro , ku ya 9 Gashyantare.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi,yavuze ko, bahagarikwa,Bakundukize,ari we war’utwaye iyi modoka,naho Habimana,akaba nyiri ibyo biti.

Yavuze ko bari bashyize ibi biti mu mifuka, maze iyo mifuka bayishyira mu gice cy’inyuma cy’iyi modoha,cyagenewe gushyirwamo imitwaro, bakunze kwita "Butu" no hagati y’intebe.

IP Kayigi yavuze ko bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Kabarore, mu gihe iperereza rikomeje,ndetse n’ ibi biti, kimwe n’imodoka bipakiwemo, bikaba ari ho birindiwe.

Yagize ati,"Gutema Kabaruka kimwe n’ibindi biti ku buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ukwangiza ibidukikije.Ibi bigira ingaruka mbi ku  binyabuzima muri rusange, harimo n’umuntu.Ubikora rero agomba kumenya ko nawe bimufiteho ingaruka mbi".

IP Kayigi yibukije ko gutema no gutunda ibiti bisaba uruhushya rutangwa n’inzego zibifite mu nshingano.

Yagize ati,"Gushora amafaranga muri bene ubu bucuruzi, n’ukuyatwika, kuko, isaha  iyo ariyo yose, Polisi n’izindi nzego, zafata ubikora.Ubifatiwemo arafungwa,ndetse agacibwa amande, kandi bigira ingaruka mbi ku muryango we.".

Yakanguriye  abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira, bakomeza  gutanga amakuru ku gihe, ku babikora.