Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Babiri batawe muri yombi bazira gucuruza ibyobyabwenge

None kuwa 15 Nyakanga 2014 polisi y’u Rwanda ikorera mukarere ka Gasabo yataye muri yombi abantu babiri baregwa icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge;

Umwe akaba yitwa Ndaberetse Gabriel ukomoka mu karere ka Gicumbi  mumurenge wa Cyumba, akaba yafatanywe litiro 1078 za chief warage  bikaba byari mumodoka Toyota hillux  ifite pulake RAC 918H ibyafashwe hamwe n’ukekwa bikaba bifungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Guisozi mukarere ka Gasabo.

Uregwa avuga ko ibi bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge atari asanzwe abikora  akaba asaba imbabazi z’icyaha yakoze kandi avuga ko atazongera  cyane cyane ko bihanwa n’amategeko.

Undi akaba ari umugore witwa Murekatete Dancille ukomoka mumurenge wa Jali ho mu karere ka Gasabo  akaba yafatanywe  litiro 232 za kanyanga  aho zari zibitse mu icumbi rye ubu nawe akaba afungiye kuri sitasiyo ya polis ya Gisozi .

Uyu murekatete we akaba avuga ko,  ibyo biyobyabwenge atari ibye ahubwo yari yabibikijwe n’uwitwa mama cyuzuzo nawe ubu ushakishwa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Kigali  Superintendent Modeste Mbabazi ,arasaba abaturage bose gutanga amakuru hakiri  kare kugira ngo habeho kurinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage, kuko ibifatwa hafi ya byose biba byaturutse mu turere duturanye  n’imipaka kandi bitwarwa hakoreshejwe uburyo busanzwe nk’imodoka n’ibindi kandi  akaba asaba abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko nk’uko akomeza abivuga, nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Superintendent Mbabazi akaba avuga ko uwo ariwe wese wishoye mugucuruza ibiyobyabwenge azakurikiranwa nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo yacyo ya 594 ivuga ko umuntu wese unywa, witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo muburyo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)  n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Ibi bihano bishobora kwiyongera nk’uko iyi ngingo ikomeza ibivuga aho igira iti ”Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).