Kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2014, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 2 bakekwaho kwiba amafaranga mu isosiyete y’itumanaho ya Tigo bakoresheje uburyo bw’iyo sosiyete bwo gukoresha amafaranga igihe cyose buzwi nka “Tigo cash”.
Abo ni Mwungura Muhire wakoreraga mu karere ka Kicukiro ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro na Turamye Emmanuel wakoreraga mu karere ka Nyarugenge we akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo.
Allan Mwathi ushinzwe icungamutungo muri Tigo Cash yatangaje ko aba bafashwe bari basanzwe bakorana na Tigo, kuko bari barasabye gukoresha uburyo bwo gufasha abantu kubona serivisi zirimo kubitsa no kubikuza amafaranga, kuyohererenya, kugura umuriro w’amashanyarazi, kongera amafaranga yo guhamagara muri telefoni n’ibindi, bazwi nka “Tigo Cash Agents”, ariko bakaba barabifashwagamo n’umukozi uhoraho wa Tigo.
Akaba yagize ati:”Ubu bujura babufashijwemo n’umukozi wacu, mu gihe kingana n’amezi cumi n’abiri bakaba baratwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 495.
Yakomeje agira ati:”Uku kwibwa byagize ingaruka kuri Tigo gusa, nta mukiliya wacu bwagizeho ingaruka”.
Mwathi yavuze impamvu batamenye vuba ko hari ubujura bwakorerwaga muri Tigo ari uko uwabibafashagamo ariwe wari ushinzwe koherezanya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga muri Tigo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa, yavuze ko Polisi ikimara kumenya ko ubu bujura bwabayeho yatangiye iperereza, ikaba imaze gufata aba babiri, ikaba ikinashakisha abandi baba baragize uruhare muri ubu bujura.
Akaba yagize ati:”Aba bagabo n’abandi bagishakishwa bagize uruhare mu kunyereza amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni Magana ane na mirongo icyenda n’eshanu (495,000,000frw) ya Tigo bakoresheje ikoranabuhanga, bakaba barabifashwagamo n’umukozi wakoraga muri tigo, aho bumvikanaga n’umukozi wa Tigo wari ushinzwe serivisi ya “electronic Transfer” (koherezanya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga), akayaboherereza nyamara bo ntayo bashyize kuri konti ya Tigo. Ibimenyetso bikaba byerekana ko ari we wabigizemo uruhare, byamenyekana agacika, ubu akaba ari gushakishwa ”.
CSP Twahirwa yavuze ko uko isi itera imbere mu ikoranabuhanga, ari nako ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byiyongera, aboneraho umwnya wo gusaba abantu kuba maso, bakagenzura konti zabo ku buryo buhoraho, bagira ibyo bakeka bakamenyesha Polisi y’u Rwanda ikabafasha mu iperereza kuko yo ibifitiye ubushobozi.
Aba nibahamwa n’icyaha bazahanishwa ingingo ya 309 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aho ivuga ko “umuntu wese ufite uburenganzira bwo gukoresha ibintu, byabitswe cyangwa byoherejwe muri mudasobwa cyangwa ibindi bishobora gukora nkayo, akabikoresha abigambiriye mu buryo butari bwo, butuzuye cyangwa akitabaza uburyo bumeze nka bwo, akiha umutungo, akawuhisha cyangwa akawuha undi muntu utawufitiye uburenganzira, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000)”.
Kinyarwanda
English











