Fabien Niyigena na Emmanuel Kanyankore bashimiye Polisi y’u Rwanda kubagaruriza moto zabo zari zibwe.
Niyigena utuye mu kagari ka Kagunga mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro yaje ku cyicaro cya Polisi kiri ku Kacyiru ku itariki 14 Mutarama uyu mwaka kuyishimira ko yamufashije kugaruza moto ye yari yaribwe ku itariki 12 Ukuboza,umwaka ushyize.
Yagize ati,"Polisi y’u Rwanda yampuje na Polisi y’Uburundi aho moto yari yafatiwe maze kubera ubwo bufasha tariki 13 Mutarama mbona kandi mpabwa moto yanjye.Numvise ndashobora kwihanganira kutaza gushima Polisi y’u Rwanda kubera ibyo yankoreye.Nubwo biri mu nshingano zayo,icyiza kirashimwa.”
Yagiriye inama bagenzi be bicecekera iyo bibwe ko bajya bihutira kubimenyesha Polisi ku gihe kugira ngo bafashwe nk’uko byamugendekeye.
Ati,” Ngira ngo ndi urugero rwiza rutera uwakwibwa wese kwihutira kugana Polisi ngo imufashe.”
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda,Assistant Commissioner of Police (ACP),Tony Kuramba ,yashimiye ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’Uburundi kubufatanye bwatumye hafatwa no kugaruzwa iyi moto ndetse n’ubufatanye buhoraho mu kurwanya ibindi ibyaha ndengamipaka.
Yasabye abafite ibinyabiziga kujya bihutira gutanga ibiranga ibinyabiziga byabo mu gihe byibwe kugira ngo bishakishwe mu maguru mashya.
Kanyankore yavuze ko moto ye yibwe hishwe ingufuri y’iduka rye riherereye mu kagari ka Rwisirabo mu murenge wa Karangazi ho mu karere ka Nyagatare ku itarki 13 Mutarama uyu mwaka.
Umuvugizi wa Polisi ikorera mu Ntara y’uburasirazuba,Inspector of Police (IP),Emmanuel Kayigi, yavuze ko moto ya Kanyankore ifite nomero RC 776 V yafatanywe Edward Bayihoreye na Esidore Nsabimana biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturagae b'aho aba bombi batuye mu kagari ka Ramiro mu murenge wa Gashora ho muri Karere ka Bugesera.
Ubwo yahabwaga moto ye Kanyankore yagize ati,“Sinabona amagambo yo gushima Polisi y’u Rwanda kuba yarangarurije moto ndetse igafata n’abakekwaho kuyiba.Ndashima na none abaturage batanze amakuru ndetse n’inzego zibanze z’aho moto yafatiwe ku ruhare rutandukanye bagize muri iki gikorwa.”
IP Kayigi yazuze ko Bayihoreye na Nsabimana bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe iperereza rikomeje.
Yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Kinyarwanda
English











