Polisi yafashe abantu babiri bakekwaho kwiba ibikoresho by'isosiyete y'ubwubatsi yitwa ROCO bifite agaciro k'amadorari 8,000.
Ibyo bikoresho bikubiyemo ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi, mudasobwa igendanwa; ibyo bikaba byibwe ku nyubako iri mu kagari ka Ruriba, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ku cyumweru mu ma saa cyenda y'ijoro.
Ibyuma byibwe byakoreshwaga ku mashini Imena amabuye. Abo bajura bivugwa ko binjiye mu buryo bw'amayeri ahabikwa ibikoresho barangije barabyiba.
Polisi yagaragaje ko yamenye ubwo bujura imenyeshejwe n'uyobora iyo sosiyete y'ubwubatsi mu gitondo cy'umunsi ukurikiye ihita itangira iperereza.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Supt. Modeste Mbabazi yavuze ko kugeza ubu abantu babiri, bombi bakorera iyo sosiyete bafunze mu gihe iperereza rigikorwa.
Yongeyeho ko iyo urebye uburyo ubwo bujura bwakozwe utekereza ko bari bafite urufunguzo rw'ahari habitse ibikoresho. Barafunguye biba ibikoresho barangije barakinga. Abakekwa bafunze ku mpamvu z'iperereza bashobora kuba barabigizemo uruhare ariko iperereza rirakomeje kugirango ababigizemo uruhare bose bashyikirizwe ubutabera ariko hanagamijwe no kubona ibyibwe.
Yasabye umuntu wese waba ufite amakuru yafasha muri iri perereza kuyatanga mu rwego rw'imikoranire hagati ya Polisi n’abaturarwanda mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibyaha.
Yasabye kandi abaturage bose kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha, gutanga amakuru ku bantu babigizemo uruhare no guha Polisi amakuru ku gihe ku byaha cyangwa n'izindi mpanuka kugirango Polisi itabarire igihe ifate abagize uruhare mu byaha inagaruze ibyibwe.
Kinyarwanda
English











