Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Babiri bakurikiranyweho guha ruswa umupolisi - gufatanwa uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mpimbano

Augustin Kayigi  akurikinyweho guha umupolisi ruswa y’ibihumbi mirongo irindwi y’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo areke gukurikirana umwama we uzwi ku izina rya Ayabagabo ku cyaha cy’ubujura bw’inka.

Umuvigizi wa Polisi y’u Rwanda mu mugi wa Kigali,Supt. of Police (SP),Modeste Mbabazi, yavuze ko Kayigi ,utuye mu kagari ka Kibara, mu murenge wa Gikomero ,mu karere ka Gasabo,yafashwe ku itariki 14 Mutarama uyu mwaka.

Yashimiye uyu mupolisi ubunyamwuga yagaragaje  yanga ruswa.Yasabye abaturage kwirinda gutanga no kwakira ruswa  kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bayifata n’abayitanga.

SP Mbabazi yavuze ko Kayigi afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo mu gihe iperereza rikomeje.

Kuri uyu munsi ,Polisi ikorera mu karere ka Ngororero nayo  yafatanye Edmond Ntirenganya uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga mpimbano.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda,Chief Inspector of Police(CIP),Emmanuel Kabandagu , yasobanuye ko Ntirenganya yavuze  ko yaguze  urwo ruhushya mpimbano  ku bihumbi magana abiri na mirongo itanu y'amafaranga y'u Rwanda n’umuntu ugishakishwa.

CIP Kabanda ati,” Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri kwezi kandi iyi serivisi yegerejwe abayikeneye.Nta mpamvu rero yo kuribwa utwawe."

Yasabye abaturage kwirinda biriya byaha no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.