Kuri uyu wa gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2015 Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Kayonza na Nyagatare yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho gushaka guha ruswa abapolisi bari mu kazi kabo.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yatangaje ko umushoferi witwa Izeze Ndamutsa François w’imyaka 40 ukomoka mu karere ka Kayonza umurenge wa Kabarondo akagari ka Cyabajwe, wari utwaye imodoka adafite uruhushya rwo gutwara imodoka, Polisi iramuhagarika ashaka guha ruswa y’ibihumbi bibiri by’amafaranga y’u Rwanda (2.000 Frw) uwari umuhagaritse, nawe ahita amuta muri yombi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.
Yanatangaje ko uwitwa Banyangiriki Gakuru w’imyaka 26 ukomoka mu karere ka Nyagatare umurenge wa Mukama akagari ka Gatete, nawe yashatse guha ruswa y’ibihumbi mirongo ine by’amafaranga y’u Rwanda umupolisi ngo amurekurire umugore we witwa Ahishakiye Rehema w’imyaka 27 wari warafashwe acuruza Kanyanga. Ubu nawe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukama mu gihe iperereza rikomeje.
IP Kayigi yashimiye aba bapolisi bafashe aba banyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.
Yanavuze ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.
Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.
Kinyarwanda
English











