Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Babiri bafungiwe icyaha cyo gucuruza abantu

Mugabekazi Solange Nusra na  Murangwa Hussein bafungiwe kuri sitasiyo ya Kicukiro bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu.

Avugana n’itangazamakuru,Mugabekazi yavuze ko, umunsi afatwaho,tariki 8 Muratama,uyu mwaka, yari yagiranye inama n’abakobwa batatu yari yamaze kubona bo kujya gucuruza.

Yavuze ko muri iyo nama yababwiye ko bazajya gukora imirimo yo mu ngo no mu maduka muri bimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Aziya, aho bajyaga kujya  bahembwa amadorari ya Amerika hagati 450 na 550, ni ukuvuga, hagati y’amafaranga y’u Rwanda 315,000 na 385,000 ku kwezi.

Mugabekazi yavuze ko yabwiye aba bakobwa ko bazanyura muri kimwe mu buhugu byo muri aka karere aho bagombaga kubanza gushyirwa ahantu batagombaga gusohoka mu gihe hategurwa gahunda yo kubagemura.

Yagize ati,”Nababwiye ko bakiri aho hantu, bazabakoresha imyitozo yo kureba uko bitwara no kureba ko bazi akazi,kandi ko bazahapimirwa agakoko gatera SIDA,igituntu ndetse n’umwijima.’

Yazuze na none  ko yababwiye  ko agomba koherereza abazabaha akazi amafoto  akoresheje ikoranabuhanga kugira ngo bareba uko basa .

Mugabekazi akomoka mu karere ka Kayonza ariko yavuze ko aba mu gihugu cya Kenya.

Yabwiye itangazamakuru ko uruhare rwa Murangwa,rwari kumushakira abakobwa nibura icumu bari hejuri y’imyaka cumi n’umunane bo kujya gucuruza.

Murangwa nawe yasabye undi muntu ugishakishwa kumufasha kubashaka,maze bamaze kubona aba bakobwa batatu, babahuje na Mugabekazi ku umunsi abafunzwe bombi bafatiweho.

Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda,Assistant Commissioner of Police (ACP),Tony Kuramba, yavuze ko ibikorwa bihuriweho na Polisi mpuzamahanga na Polisi zo mu karere,byatumye abakobwa batanu bari barajyanywe gucuruzwa mu bihugu bitandukanye bagaruzwa mu mezi abiri ashize kandi ko hagishakishwa niba hari n’abandi ngo nabo bagaruzwe.

Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe ku bafite uruhare mu icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha ndengamipaka ndetse asaba by’umwihariko urubyiruko kwirinda ababizeza akazi hanze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,Chief Supt. of Police (CSP),Celestin Twahirwa, yabuze  ko ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu mu karere bimaze gufata indi ntera  bityo asaba buri wese kubirwanya no gutangira amakuru ku gihe ku babikora.