Abagabo babiri bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ngororero, mu karere ka Ngororero bacyekwaho kugerageza guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 167 umwe mu bapolisi bahakorera kugira ngo barekurwe, ubwo bafatanwaga ibiro 100 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Koluta (Coltan) adafunze n’ubujeni, adapimwe, kandi adafite impampuro ziyaherekeza.
Abacyekwaho ibyo byaha ni Humvumugabo Jean Damascene, ufite imyaka 37 y’amavuko na Kanyamuninja Diogene, ufite imyaka 47 y’amavuko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko bafatiwe mu kagari ka Myiha, ho mu murenge wa Muhororo ku itariki 8 z’uku Kwezi.
Yagize ati,"Polisi yahagaritse Humvumugabo apakiye umufuka munini kuri moto ifite nimero ziyiranga RC 758 J. Yagize amakenga y’ibintu biwurimo; maze imusaba kuyereka ibyo atwayemo; hanyuma ibonamo ayo mabuye y’agaciro. Ikimara kumufata ; Kanyamuninja yahise ahagera; agerageza gutanga iyo ruswa y’amafaranga kugira ngo arekurwe; ariko ntibyabahira kuko bombi bafashwe, bajyanwa gufungwa."
Amabwiriza ya Minisitiri No 001/ MINIFOM /2011 yo ku wa 10 Werurwe 2011 ajyanye no kurwanya Forode mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro; mu ngingo yayo ya 1 avuga ko nta muntu wemerewe kugura cyangwa gucuruza amabuye y’agaciro atanditse mu bitabo by’ubucuruzi.
Ingingo yayo ya 4 ivuga ko amabuye y’agaciro yemerewe gutwarwa hanze y’imbago yacukuwemo ari agaragaza ibirombe yacukuwemo, apimwe kandi afunze n’ubujeni, kandi afite impapuro ziyaherekeza.
CIP Kanamugire yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa ayo mabuye y’agaciro; kandi asaba buri wese kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gutanga umusanzu mu kubirwanya atungira agatoki inzego zibishinzwe abo acyekaho ibikorwa binyuranije n’amategeko.
Yongeyeho ko ruswa ari ikizira muri Polisi y’u Rwanda; ndetse yibutsa ko kuyaka no kuyitanga byose bihanwa n’amategeko, maze asaba buri wese kuyirinda kuko igira ingaruka mbi ku iterambere.
Uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











