Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Babiri bafungiwe gushaka gutanga ruswa

Abantu babiri bafunzwe bazira gushaka gutanga ruswa, aho umwe yashatse kuyitanga kugirango ahabwe  serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, mu gihe  undi  yashatse kuyitanga kugirango umuvandimwe we adakurikiranwaho icyaha yari yafatiwemo.

Abo bombi  ni Muhawenimana Isaie, uri mu kigero cy’imyaka 29, na Munyaneza Ildephonse,ufite imyaka 35, bakaba barafashwe ku itariki 31 Gucurasi.

Muhawenimana,ukomoka mu kagari ka  Nyamata ,mu murenge wa Nyamata, mu karere ka Bugesera, yagerageje guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango uwo mupolisi amuhe uruhushya rwo gutwara imodoka rw’umuntu ugishakishwa  rwari rwafashwe kubera ko uwo muntu yafashwe  ahagaritse imodoka nabi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba,Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yasobanuye ko nyiri urwo ruhushya yahamagaye uwo mupolisi wanze iriya ruswa kuri terefone amusaba  ko yamuvanira urwo ruhushya rwe mu biro by’ukuriye ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Bugesera, maze akaruha Muhawenimana.

IP Kayigi yavuze ko uwo muntu yahise aha Muhawenimana ariya mafaranga ya ruswa ngo ayashyikirize uwo mupolisi, ariko ntibyabahiriye, kuko yahise (Muhawenimana) atabwa muri yombi akigerageza kuyaha uwo mupolisi.

Munyaneza  we yafatiwe mu kagari ka Kimisagara ya mbere, mu murenge wa Kimisagara, akaba yaragerageje guha  ruswa y’ibihunmbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda,  umwe mu bagize urwego rushinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu muhanda mu karere ka Nyarugenge, kugirango arekure murumuna we witwa Usabyeneza Emmanuel,w’imyaka 18, uyu mukozi w’urwo rwego akaba yari yamufashe acuruza imyenda mu muhanda .

IP Kayigi yagize ati,"Abagize imiryango, abavandimwe n’inshuti z’umuntu ukurikiranyweho cyangwa wafatiwe mu cyaha runaka, bakwiye gutegereza imyanzuro y’ubutabera, bakirinda gutanga ruswa kugira ngo akorerwe ibinyuranyije n’amategeko."

Yagize kandi ati,"Aho ruswa yashinze imizi, abantu bamwe bahabwa serivisi ku buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagatanga ikiguzi kugirango bayihabwe kandi ubusanzwe ari uburenganzira bwabo. Ibi bidindiza iterambere ry’igihugu."

Yavuze ko uwo mupolisi yakoze kinyamwuga, kandi akangurira abaturage muri rusange kwirinda gutanga no kwakira ruswa  kandi bakajya batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

 Muhawenimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyamata, naho Munyaneza akaba afungiwe ku ya Nyamirambo, mu gihe iperereza rikomeje.

Mu rwego rwo gukumira no kurushaho kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kuyirwanya no kuyikumira (Anti-Corruption Unit).

Ingingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese uha, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse guha undi muntu, ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ikiri mu mirimo ashinzwe cyangwa yifashishije imirimo ye, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga.