Kuri uyu wa mbere, Polisi yafatiye mu cyuho babiri ubwo bageragezaga gukorera abandi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bakoresheje inyandiko mpimbano.
Polisi yatangaje ko abitwa Alex Nshimiyimana na Dieudoné Mutagisha bishyuwe n’abakandida muri icyo kizamini kugirango babakorere icyo kizamini.
Ibizamini by’impushya zo gutwara z’agateganyo zo gutwara ikinyabiziga byatangiye kuri uyu wa mbere taliki ya 4 Gicurasi 2015, kuri sitade Amahoro mu karere ka Gasabo aho byitabiriwe n’abarenga 6000. Ibi bizamini akaba ari intambwe ya mbere iterwa kugirango abatsinze babashe gukorera uruhushya rwa burundu.
Aba babiri bafashwe polisi yagaragaje ko babasanganye indangamuntu z’impimbano zifite imyirondoro y’ababishyuye kugirango babakorere.
Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagaragaje ko iperereza rikomeje kugirango ababigizemo uruhare bose bashyikirizwe ubutabera.
Yakomeje agira ati:”tuzi neza amayeri abagerageza kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga mu buriganya bakoresha, harimo kwishyura abantu kugirango babakorere, rimwe na rimwe baricarana akamukorere ubundi bahimba ibyangombwa by’uwo bashaka gukorera kugirango bagaragaze nka ba nyir’ubwite ariwe wikoreye.”
Yunzemo ati: “Tuzi kandi n’ubundi buryo butandukanye bukunze gukoreshwa kugirango haboneka impushya mu mayeri, uwo ari we wese uzabifatirwamo azafatwa kandi ahanwe nk’uko amategeko abiteganya”.
Ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana iteganya ko “Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3,000,000).
Ingingo ya 610 iteganya ko “umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye.
CIP E.Kabanda yakanguriye abantu bashaka gukora ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga, kwitegura bihagije mbere yo gukora ibizamini kugirango bazavemo abashoferi beza kandi bazi neza amategeko agenga umuhanda aho gushaka guca ibusamo bakora ibinyuranije n’amategeko.
Yagaragaje ko ikorwa ry’ibizamini ari gahunda ishami ry’umutekano wo mu muhanda ryihaye ya buri kwezi aho rikoresha ibizamini abantu biyandikishije bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, baba abakorera impushya z’agateganyo aho abazishaka babazwa ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda, haba ndetse n’izibemerera gutwara ibinyabiziga aho abazishaka bagaragaza ubushobozi bwo gutwara ikinyabiziga.
Yavuze kandi ko iyi ari intangiro y’ikorwa ry’ibizamini aho yongeye kwibutsa ingengabihe y’uku kwezi iteye ku buryo bukurikira:
· Uyu wa mbere tariki 04 kugeza tariki 9/05/2015: Ni mu Mujyi wa Kigali;
· Kuva tariki 11 kugeza tariki 14/05/2015: Ni mu Ntara y’Amajyepfo n’uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro na Ngororero two mu Ntara y’Uburengerazuba;
· Kuva tariki 18 kugeza tariki 21/05/2015: Ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’uturere twa Nyabihu na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba;
· Kuva tariki 25 kugeza tariki 28/05/2015: Ni mu Ntara y’Iburasirazuba;
Aha kandi CIP Kabanda yongeyeho ko muri iyi minsi bagiye bagenera intara, bazajya bakosora byaba ibizamini byanditse n’iby’impushya za burundu, bagatangaza ibyavuyemo mbere y’uko bajya mu yindi ntara, yatanze urugero ko bazajya mu Ntara y’Amajyepfo amanota y’Umujyi wa Kigali yaratangajwe nubwo abiyandikishije ari benshi kuko bagera ku bihumbi 23000 mu gihugu hose ; mu Mujyi wa Kigali honyine hakaba hakoze abantu 6170, n’abandi 3197 biyandikishije gukorera impushya za burundu.
Kinyarwanda
English











