Ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage mu turere twa Kirehe na Ngoma bwatumye ku itariki 2 Mutarama 2017 ifatana abagabo babiri ibiro 14 by’urumogi.
Abo ni Uwiringiyimana Jonathan na Iyamuremye Jean. Ubanza yafatiwe mu murenge wa Gahara, muri Kirehe afite ibiro 10 by’urumogi mu mufuka; naho uheruka yafatiwe mu murenge wa Mutenderi, ho mu karere ka Ngoma apakiye ibiro bine kuri moto ifite nimero ziyiranga RD 892 N.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko ifatwa ry’aba bombi ryatewe no gukora neza irondo no gutangira amakuru ku gihe.
Yagize ati,"Ubwo abaturage bo mu kagari ka Butezi (mu murenge wa Gahara) bari ku irondo; babonye Uwiringiyimana yikoreye agafuka; bakeka ko atwayemo urumogi, maze baramuhagarika; ariko hagati aho bamenyesha Polisi iri hafi. Polisi ihageze, yaramusatse; hanyuma imusangana ibiro 10 by’urumogi, ihita imufata kugira ngo ashyikirizwe ubutabera."
Yavuze ko Iyamuremye; usanzwe ukora imirimo yo gutwara abagenzi kuri moto, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’undi mumotari waketse ko apakiye ibiyobyabwenge kuri moto; maze abimenyesha Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngoma.
IP Kayigi yagize ati,"Umumotari mugenzi we yamubonye mu kagari ka Muzingira (mu murenge wa Mutenderi) afite agafuka kuri moto; hanyuma abimenyesha Polisi bitewe n’uko yakekaga ko atwayemo urumogi cyangwa ubundi bwoko bw’ibiyobyabwenge. Ihageze, yasanze ibiro bine by’urumogi muri ako gafuka; hanyuma ijya kumufunga."
Yavuze ko Uwiringiyimana afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatore; naho Iyamuremye akaba afungiwe ku ya Mutenderi; ndetse n’urwo rumogi bafatanwe akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.
Yashimye abatanze amakuru yatumye aba bombi bafatanwa ibyo biro 14 by’urumogi; kandi asaba abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no kugira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda muri iyi Ntara yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Bituma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha; kandi iyo byakozwe, bituma ababikoze bafatwa bidatinze. Bimaze kugaragara kandi ko iyo amarondo akozwe neza ibyaha byinshi birakumirwa; kandi abafite imigambi yo kubikora bagafatwa batarabigeraho."
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kugenzura buri gihe ko amarondo akorwa neza.
IP Kayigi yibukije ko abanyoye ibiyobyabwenge bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana; hanyuma asaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’itundwa ryabyo atanga amakuru atuma hafatwa ababikora.
Aba bombi nibahamwa n’icyaha bazahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Kinyarwanda
English











