Polisi ikorera mu karere ka Kayonza yafatanye Rwema Emmanuel ibiro umunane bya gasegereti, yibye aho yakogara muri Wolfram Mining Rwinkwavu.
Byafatiwe mu nzu ye, mu kagari ka Murama, umurenge wa Murama, ahagana saa munane z’ijoro, ryo ku ya 8 Gashyantare.
Rwema, war’umukozi w’iyi kompanyi icukura amabuye y’agaciro , iherereye mu kagari ka Nkondo,umurenge wa Murama, mur’aka karere,yibye ibyo yafatanywe mu bihe bitandukanye, aza gutahurwa n’abakozi bagenzi,ari nabo batanze ayo makuru.
Rwema afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwinkwavu,ndetse n’ibyo biro umunane bya gasegereti, byafatiwe iwe, nabyo niho bibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
Na none,Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro, yafatiye Habyarimana Olivier, mu cyuho, ahagana saa ine z’ijoro, ku ya 7 Gashyantare, amaze kwiba mudasobwa igendanwa, mu nzu icurururizwamo imiti (Farumasi), ya Leya Uwababyeyi.
Uwababyeyi yavuze k’umumotari atar’azi, yaje, amubwira ko Rwema yamuterese ngo aze kumutwara saa mbiri z’ijoro, zo kur’uyu munsi, kuri farumasi ye, yibemo mudasobwa, maze ahamuvane.
Ati,"Akimara kubimbwira, nahise mbimenyesha Polisi, maze twemeranya n’uwo mumotari ko ajya kumutwara, kugira ngo afatwe.Ahagana saa ine,nibwo bageze kuri Farumasi yanjye, iherereye mu kagari ka Kimo, maze Habyarimana ava kuri moto,yinjira muri farumasi,ahita atandukanya iyo mudasobwa n’ibikoresho byayo byari biyisesetsemo, maze arayisohokana,ariko akimara gusohoka,yasihe atabwa muri yombi".
Yakomeje agir'ati,"Ndashima Polisi n’izindi nzego z’umutekano,kuko zantabariye ku gihe, zigafata igisambo mbere y’uko kijyana mudasobwa yanjye cyari kimaze kwiba. Na none, ndashima uyu mumotari wanze gufatanya n’uyu mujura, ahubwo agahitamo kubitumenyesha mbere y’igihe,ari nabyo byatumye afatwa".
Rwema afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe, mu gihe iperereza rikomeje.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt.of Police (SP), Modeste Mbabazi, yashimiye uyu mumotari kubera igikorwa yakoze agira ati,"Imikorere nk’iyi yo kwanga kwifatanya n’ikibi, ikwiye kubera urugero abantu bagikora cyangwa bacyifatanya n’abanyabyaha ".
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
SP Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda gukora cyangwa kugira uruhare urwo arirwo rwose mu cyaha kandi bagatanga amakuru ku gihe ku bakora cyangwa bagira uruhare mu bikorwa binyuranjije n’amategeko.
Kinyarwanda
English











