Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare nibwo Polisi y’u Rwanda yagaragaje uwitwa Uwingeneye Jeanette w’imyaka 32 wari utuye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo na Mugabe Alex w’imyaka 40 wari utuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro. Bagaragarijwe itangazamakuru nyuma yo gufatanwa imifuka ibiri yuzuye urumogi rwapimaga ibiro 30.
Igikorwa cyo kubagaragaza cyabereye ku kicyaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commisionner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abantu bazana ibiyobyabwenge mu gihugu babikura mu bihugu by’abaturanyi.
Yasabye abanyarwanda gucika ku muco mubi wo kuzana ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Yagize ati:”Ibi biyobabwenge ubundi bituruka mu bihugu duturanye,abanyarwanda rero bajyayo kubizana bakabikwirakwiza mu Rwanda turabasaba kubireka.Ari ababicuruza barafatwa bagafungwa,hari ababikoresha bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo, ntibagire icyo bimarira bo n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.”
Yakomeje ashishikariza abanyarwanda gukorana na Polisi ndetse n’izindi nzego, batangira amakuru ku gihe ahantu hose babonye ibiyobyabwenge bikarwanywa.
CP Kabera yashimiye abaturage bakomeje kugira uruhare mu gutanga amakuru ku biyobyabwenge ndetse n’ibindi byaha.
Abafashwe bombi biyemereye ko atari ubwa mbere bafatiwe mu cyaha cyo gucuruza urumogi.Uwingeneye avuga ko yabitangiye mu mpera z’umwaka ushize ari ikiraka ahawe n’umuntu ubivana hanze y’u Rwanda akaza kubiranguza mu Rwanda.Kuri iyi nshuro uwingeneye avuga Polisi yabisanze mu rugo atararugeza aho yagombaga kurujyana.
Yagize ati:”Ubundi ibi bintu byo gucuruza urumogi nabitangiye mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018.Ni umuntu warumpaga nkarujyanira uwagombaga kurucuruza uba mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge.Nafashwe rukiri mu rugo ntararumujynira.”
Mugabe Alex avuga ko ubundi atuye mu murenge wa Masaka mu karere ka Kicukiro ariko yafashwe mu gitondo cyo kuwa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2019 avuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge aho yari avuye kuvana urumogi ku muntu warumuranguzaga.
Mugabe yiyemerera ko atari ubwa mbere afatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge kuko no mu mwaka w’2016 yafashwe agafungwa imyaka 3 ariko aho arangirije igihano yakomeje kurucuruza.
Aba bombi icyo bahurizaho ni uko gucuruza ibiyobyabwenge atari ibintu byiza,baboneyeho gushishikariza abantu kubireka kuko uretse kuba byangiza ubuzima bw’ababikoresha,ubifatiwemo iyo afashwe afungwa akadindira mu iterambere.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











