Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba ofisiye biga mu ishuri rikuru rya Polisi basoje urugendoshuri

Kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Ugushyingo, ba ofisiye bagera kuri 40 bari mu mahugurwa mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC) mu Karere ka Musanze, ajyanye n'ubuyobozi, (Police Junior Command and Staff Course), basoje urugendoshuri rw'iminsi ibiri rugamije kunganira amasomo bigira mu ishuri.

Abanyeshuri bitabiriye iki cyiciro cya 15 cy'amahugurwa, ni abo mu nzego zitandukanye, barimo 29 bo muri Polisi y’u Rwanda, bane bo mu Rwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS), batanu bo mu Rwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na babiri bo mu Rwego rw’igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS).

Basuye Ishami rishinzwe ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi y’u Rwanda (CCC) ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru n'Ishami rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga (TL) mu Busanza mu Karere ka Kicukiro, aho bagaragarijwe uburyo ikoranabuhanga rikataje mu koroshya no kwihutisha akazi ko gucunga umutekano no gutanga serivisi inoze.

Komiseri w'Ishami rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga muri Polisi y'u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elie Mberabagabo, yagarutse ku ruhare rw'iri shami mu gutuma ibikorwa bya Polisi bigenda neza.

Yagize ati:"Ikoranabuhanga riri ku ruhembe mu mikorere ya Polisi igezweho bitewe n'uko 
rifasha mu guhuza ibikorwa mu buryo butanga umusaruro, rigafasha mu kubonera amakuru ku gihe ndetse no gutabarira ku gihe."

Yagaragaje kandi ko ibikoresho by'ikoranabuhanga byifashishwa mu kazi, bigira uruhare runini mu kukihutisha no gutanga amakuru ku gihe, bitabaye ngombwa ko hifashishwa umubare munini w'abapolisi bagombaga gukora ako kazi.

Ni urugendoshuri bakoze mu byiciro bibiri, aho mu cyumweru gishize bari basuye Gikoba n'umusozi wa Nyabwishongezi, mu Karere ka Nyagatare, aho biboneye kandi bagasobanurirwa ibyaranze amateka n'ubutwari bw'ingabo zari iza RPA mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senior Superintendent of Police (SSP), Cecile Nyirandegeya, umuhuzabikorwa w'amahugurwa, yavuze ko urugendoshuri ruba rugamije kubafasha guhuza inyigisho zo mu ishuri n'ibikorwa nyirizina ndetse n'uruhare rw'ikoranabuhanga mu mikorere ya Polisi igendanye n'igihe by'umwihariko.

Yashimangiye ko ba ofisiye bo kuri uru rwego bagira uruhare runini mu gushyira mu bikorwa ingamba n'icyerekezo cy'inzego bakorera, bityo ko aho bakorera bagomba kurangwa no gukunda igihugu, ubutwari, ikinyabupfura n'ubunyangamugayo kugira ngo abo bayobora babafatireho urugero.

Yongeyeho ko nk'uko byari byitezwe, uru rugendoshuri rufashije abanyeshuri gukura isomo ku bwitange,  ubutwari,  ubuyobozi, umuhati, gukorera hamwe no kutiganda byagaragajwe mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu, no kubifatiraho urugero mu kubahiriza inshingano zabo nka ba Komanda.

Urugendoshuri rutegurwa mu rwego rwo gufasha abitabira aya mahugurwa kumenya amateka y’u Rwanda; kwimakaza indangagaciro z’ubutwari, ubuyobozi bufite icyerekezo, ubunyangamugayo n’ubwitange bikwiye kubaranga byose byunganira amasomo bigira mu ishuri.