Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba ofisiye bari mu mahugurwa bakuye amasomo menshi ku mateka yaranze u Rwanda

Abakorera mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry' amategeko 208 bo ku rwego rwa ofiisiye bari mu mahugurwa mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Ukwakira, bakoze urugendoshuri rugamije kubafasha guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya kane, bazamaramo igihe cy'amezi 3, biga ibijyanye n’imiyoborere ya sitasiyo no gukemura amakimbirane.    

Abitabiriye urugendoshuri bagizwe n'abapolisi b'u Rwanda 198 n'icumi (10) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

Basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basura n'Ingoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside ruherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura, basobanuriwe amateka mabi yaranze igihugu, urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urugendo rwo kubaka igihugu nyuma ya Jenoside, uruhare n'ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kubumbatira umutekano no gukemura ibibazo by'abaturage. Banasura kandi Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi y'u Rwanda (CCC).

Assistant Commissioner of Police (ACP) Méthode Munyaneza ushinzwe amasomo mukigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba, yavuze ko impamvu bahitamo ko abanyeshuri bakorera urugendoshuri ku bigo ndangamateka by’igihugu ari mu rwego rwo kugira ngo bige kandi basobanukirwe amateka y’igihugu by’umwihariko itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: "Ikiba kigamijwe ni ukubigisha no kubatoza umuco wo gukunda igihugu dushingiye ku rugero rwiza rw’abitangiye igihugu bagahagarika Jenoside, bagatabara abicwaga ndetse bakagarura amahoro, umutekano n’iterambere mu gihugu."

Yavuze ko ahandi bakorera urugendoshuri ari mu Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi y'u Rwanda, aho abanyeshuri basobanurirwa uruhare rw’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano no guhanahana amakuru n’abaturage mu bikorwa bya polisi bya buri munsi.

ACP Munyaneza yavuze kandi ko ari mu rwego rwo guhuza amasomo bigira mu ishuri n’ibikorerwa mu kazi cyane ko ari no kubategura kuzuza inshingano zo kuyobora sitasiyo no gukorana neza n’abaturage ndetse n’izindi nzego mugucunga umutekano w’igihugu no gukemura ibibazo by’abaturage.