Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nzeri, abanyeshuri 161 bo ku rwego rwa ofisiye bari ku masomo mu ishuri rya Polisi ry'amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, basoje urugendoshuri rw'iminsi itatu, rugamije kubafasha guhuza amasomo yo mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi mu nzego zitandukanye.
Ni amahugurwa y'icyiciro cya 19, azamara igihe cy'amezi 4, biga ibijyanye n'ubunyamwuga n'ubuyobozi mu bikorwa byo gucunga umutekano (Police Tactical Command Course), yitabiriwe n'abanyeshuri baturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda.
Barimo abapolisi 147 bo ku rwego rwa ba Ofisiye, batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na bane (4) bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).
Mu rugendoshuri rwa bo, basuye uturere twa Rwamagana, Kayonza na Gatsibo mu Ntara y'Iburasirazuba, basuye Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ikoranabuhanga ryifashishwa muri Polisi y'u Rwanda (CCC), banasuye kandi Ingoro ndangamateka yo kubohora igihugu (Rwanda Liberation Museum) iherereye mu karere ka Gicumbi, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, Igicumbi cy'intwari i Remera, basura n'Ingoro ndangamurage y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga amategeko ku Kimihurura; aho basobanuriwe uruhare rw'inzego z'ubuyobozi n'ubufatanye n'inzego z'umutekano mu kubumbatira umutekano no gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo n'amateka mabi yaranze igihugu, urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'urugendo rwo kubaka igihugu nyuma y'uko ingabo zahoze ari iza RPA zihagaritse Jenoside.
Umuyobozi ushinzwe amasomo mu kigo cya Polisi cy'amahugurwa i Gishari, Chief Superintendent of Police (CSP) Boniface Niyitegeka, wanaherekeje abanyeshuri muri uru rugendoshuri, yavuze ko rugamije guha abanyeshuri ishusho nyayo y’ibyo baba barize mu ishuri bikazabafasha kubishyira mu bikorwa igihe bazaba basubiye mu nshingano zabo.

Yagize ati: “Amasomo aboneka muri uru rugendoshuri ni ingenzi cyane kuko ahanini yerekana uruhare n’imbaraga zisabwa ku bakora mu nzego zitandukanye, zaba iz’umutekano cyangwa iz’ubutabera. Babonera hamwe imikorere myiza ikwiriye ndetse n’igomba gukumirirwa kure tugendeye ku mateka.”
Yakomeje avuga ko uru rugendoshuri rwabaye umwanya mwiza wo kongera kwiga amateka y’u Rwanda, afatwa nk’umusingi wo kudatezuka ku nshingano yo kubaka igihugu cy’ubumwe n’umutekano.
Yagize ati: “Amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ubwayo ni inyigisho nziza y’ubumwe, ubwitange, ubutwari no gukunda igihugu. Iyo ufatiye urugero ku ntambwe yatewe, uba ugomba guharanira kudatezuka na gato, ahubwo ugahora wisuzuma unashyiramo imbaraga, bityo umusanzu wa buri umwe mu nshingano arimo ukagira aho uvana igihugu n’aho ukigeza.”
CSP Niyitegeka yavuze ko aya masomo y’amateka akwiye gutuma aba banyeshuri, nk’abayobozi b’ejo hazaza, bahora bibuka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakagira n’inshingano yo kuyigisha abandi no kugira uruhare mu gukumira bivuye inyuma icyatuma Jenoside isubira.
Chief Inspector of Police (CIP) Francois Mugiraneza, umwe mu banyeshuri, yavuze ko uru rugendoshuri rwabunguye ubumenyi bw’ingenzi ku gisobanuro n'uruhare by'ubuyobozi bwiza ku buzima bw'igihugu n'abaturage bacyo muri rusange.

Yagize ati: “Binyuze mu hantu hatandukanye twasuye twiboneye uburyo ubuyobozi bugira uruhare rukomeye ku buzima bw'igihugu n'abaturage muri rusange, uko ubuyobozi bubi bwasenye ubumwe bw'abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'uburyo icyemezo gikomeye cyafashwe n'ingabo zari iza RPA cyarokoye ubuzima bw'abanyarwanda; isomo rikomeye ku rubyiruko n'uruhare rwarwo mu kwiyubakira igihugu.”
Uru rugendoshuri n'izindi zikorwa n'abitabira amahugurwa, zitegurwa ku banyeshuri bitegura gusoza amasomo zigamije kubafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda; no kwimakaza indangagaciro z’ubutwari n'iz'ubuyobozi bufite icyerekezo, ubunyangamugayo n’ubwitange bikwiye kubaranga byose byunganira amasomo baba bigiye mu ishuri.


Kinyarwanda
English










