Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba ofisiye bakuru bitabiriye amahugurwa ku ngamba zo kurwanya ruswa

Ba ofisiye bakuru 34 bo muri Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira, batangiye amahugurwa agenerwa abayobozi ku bijyanye n’ingamba zo kurwanya ruswa.

Ni amahugurwa azamara iminsi 5, abera ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (Commonwealth).

Atangiza ku mugaragaro aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko ingamba zo kurwanya ruswa zigomba gutegurwa mu buryo bwuzuye mu rwego rwo kuyikumira, kuyigenza no gushyikiriza inkiko abayicyekwaho.

Yagize ati: “Igenamigambi ni ingenzi mu nzego zishinzwe kurwanya ruswa. Rifasha mu gushyiraho ingamba, intego, no guhitamo ibyihutirwa mu guhangana na yo. Ni ngombwa ko hategurwa ingamba zuzuye zo kurwanya ruswa, zirimo izo gukumira, gukurikirana abacyekwa no kubashyikiriza ubutabera.”

Yakomeje agira ati: “Ruswa isenya icyizere, igatambamira iterambere kandi ikaburizamo ihame ryo kureshya imbere y’amategeko. Ifata buri cyiciro cya sosiyete, uhereye ku miyoborere n’ubushabitsi kugeza ku burezi n’ubuvuzi. Iyo ruswa yamaze kwinjira mu mikorere y’inzego, iteza kuyobya umutungo, gutakarizwa icyizere mu baturage, ikanadindiza burundu iterambere.”

DIGP Ujeneza yashimangiye ko indangagaciro n’imyitwarire mbonezamurimo ari byo shingiro ry’ibikorwa byose bigamije kurwanya ruswa kandi ko ari ngombwa kubaka umuco w'ubunyangamugayo no kubazwa inshingano mu kazi ka Polisi, bityo abayobozi bakaba bagomba kuba intangarugero ku bo bayobora, bakurikiza amahame n’amabwiriza agenga umurimo.

Yasabye abitabiriye amahugurwa kugira uruhare rugaragara mu biganiro, kungurana ibitekerezo no gutegura gahunda zifatika zo gushyira mu bikorwa ingamba zizaganirwaho muri aya mahugurwa.