Kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Gicurasi, ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri mu gihugu cya Algeria mu rwego rwo guhuza amasomo bigira mu ishuri n'ibikorerwa mu kazi.
Ni urugendoshuri rw'iminsi itanu, rwitabiriwe n'itsinda ry’abagera kuri 47 barimo abagize ubuyobozi bw’Ishuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri bakurikirana amasomo y’ icyiciro cya 14 ahabwa ba ofisiye bakuru mu gihe cy’umwaka umwe, mu bijyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane, bakomoka mu bihugu 10 by’Afurika aribyo; Eswatini, Gambia, Kenya, Malawi, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Somalia, Sudani y’Epfo, Uganda n’u Rwanda rwabakiriye.
Bakiriwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru (DG) w’Urwego rw’Umutekano muri Algeria; Ali Badaoui, mu muhango ukomeye witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu Nyakubahwa Vincent Karega n’abandi bayobozi bakuru muri icyo gihugu.
Mu ijambo yavugiye muri uwo muhango, DG Badaoui yabifurije ikaze, abashimira kuba barahisemo Algeria nk’igihugu cyo gukoreramo urugendoshuri rwo kubafasha gushimangira amasomo.
Yagize ati: “Twishimiye kuba mwaragize igitekerezo cyo guhitamo igihugu cyacu nk’ahantu ho gukorera urugendoshuri rwanyu. Ibihugu by’Afurika bihuje intego kandi ibihungabanya umutekano bihura nabyo ni rusange, by’umwihariko ubwiyongere bw’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga, iterabwoba, n’ibyaha byambukiranya imipaka.”

DG Badaui yasabye ko habaho gukomeza ubufatanye ku mugabane bushingiye ku ngamba zihuriweho, amahugurwa yihariye ndetse no gusangira ubumenyi mu ikoranabuhanga rigezweho mu kurushaho guhangana n’ibihungabanya umutekano, yizeza ko ubuyobozi bwe buzashyigikira byimazeyo uru rugendoshuri kugira ngo rugende neza.
Ambasaderi Karega mu ijambo rye yavuze ko uru ruzinduko rugaragaza ubufatanye bukomeye burangwa hagati y’u Rwanda na Algeria kandi rukaba ikimenyetso cyerekana icyifuzo cyo kwihuza kw’Afurika.
Yashimye ubufatanye bugenda bwiyongera hagati y’inzego zombi za polisi, ashimangira ko u Rwanda rwiyemeje gusangira ubunararibonye bw’umwuga mu rwego rw’ubuvandimwe bw’Afurika.
Biteganyijwe ko muri uru rugendoshuri, abanyeshuri bazahabwa ibiganiro bitandukanye, aho ku munsi wa mbere, baganirijwe n’Umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) gishinzwe kurwanya iterabwoba; Bwana Idriss Mounir Lallali.
Ni ikiganiro cyagarutse mu buryo bwimbitse ku mateka n’imiterere y’ibitero by’iterabwoba mu gace ka Sahel no ku mugabane w’Afurika muri rusange, agaruka no ku ruhare rw’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe ndetse n’imbogamizi zikigaragara mu guhangana n’iterabwoba.
Abitabiriye urugendoshuri kandi basuye ishami rishinzwe ibijyanye na tekiniki n’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, basura n’icyicaro cy’ishami rya Polisi Mpuzamahanga ku mugabane w’Afurika (AFRIPOL), aho basobanuriwe intego n’inshingano z’uyu muryango, ibyagezweho n’icyerekezo cyawo mu kurushaho guhangana n’ibyaha byugarije umugabane.
Binyuze mu bufatanye, urugendoshuri ba ofisiye bakuru bitabira amahugurwa bagirira hanze y’igihugu; rubafasha kunguka ubumenyi bw’ingenzi ku bijyanye no gusangira amakuru mu karere, guhuriza hamwe ubumenyi bujyanye n’uburyo akazi ka polisi gakorwa bigendanye n’igihe, n’akamaro ko gufatira hamwe ingamba z’umutekano hagamijwe guhangana n’ibiwuhungabanya bigenda birushaho kwiyongera muri iki kinyejana cya 21.
Kinyarwanda
English










