Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba Ofisiye bakuru ba Polisi basoje amahugurwa ku miyoborere n’ingamba zo kurwanya ruswa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira, ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hasojwe amahugurwa y’iminsi itanu ku bijyanye n'imiyoborere n’ingamba zo kurwanya ruswa.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza (Commonwealth), akaba yaritabiriwe n’abapolisi 34 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP), ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko kubaka ubushobozi bw’abakozi biza mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyira imbere.

Yagize ati: “Polisi y'u Rwanda iha agaciro ubuyobozi n’imiyoborere myiza nk’ifatizo ryo kugera ku ntego n’inshingano zayo. Ku bw’ibyo, kubaka ubushobozi bw’abapolisi ni kimwe mu by’ingenzi biza ku mwanya w’imbere.”

Yakomeje agira ati: “Muri aya mahugurwa mwabashije gusobanukirwa itandukaniro ry’imyitwarire iboneye n’ubunyangamugayo, inzira z’ubuyobozi bwiza, gukemura amakimbirane, ingamba zo kurwanya ruswa n’ibindi. Hari icyizere ko buri somo ryabunguye ubumenyi butagereranywa, bidaturutse gusa ku bunararibonye bwa mwarimu, biturutse no kuri buri wese muri mwe mu kungurana ubumenyi no guhana ibitekerezo.”

DIGP Ujeneza yabagaragarije ko ubuyobozi ku rwego rwisumbuye ari inkingi ya mwamba ku musaruro wa buri rwego kandi ko kuri Polisi y’u Rwanda, ba Ofisiye bakuru bafatwa nk’ikiraro gihuza abapolisi bakuriye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano. “Uruhare rwanyu rutuma ubuyobozi bushoboka. Ubushobozi bwanyu bwo kumvisha, gushishikariza no gushyigikira abo muyobora nibyo bituma intego n’inshingano za Polisi muri rusange zigerwaho.”

Yabasabye ubwo bazaba basubiye aho bakorera, kuzashyira mu bikorwa ubumenyi n’ingamba byaganiriweho mu gihe cy’amahugurwa, bimakaza umuco wo gukorera hamwe nk'ikipe, ishyaka ryo gukora neza kurushaho, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga, kumva abo bayobora no gukomeza kwaguka atari mu buryo bw’imiyoborere gusa, no mu guhugura ndetse no gutanga urugero ku bandi.

Dr. Roger Oppong Koranteng; Ushinzwe ubujyanama n’imiyoborere mu bunyamabanga bw’umuryango wa Commonwealth, watanze amahugurwa, yavuze ko ubukungu n’iterambere bitagerwaho hatabayeho imikorere myiza ya Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Yasobanuye ko imiyoborere myiza no kubazwa inshingano ari byo bigira uruhare mu gukora neza no gutanga umusaruro kuri buri rwego rw’akazi, ashimira abitabiriye amahugurwa ku bunyamwuga, ubushake bwo kwiga n’indangagaciro byabaranze mu gihe bamaze mu mahugurwa.

INKURU BIFITANYE ISANO: