Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba Ofisiye Bakuru 34 basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kamena, mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, habereye umuhango wo gusoza amasomo ya ba Ofisiye Bakuru 34 bo mu bihugu icyenda (9) bitandukanye byo muri Afurika.

Ni icyiciro cya 13 cy’amasomo yerekeranye n’ubuyobozi, yitabiriwe n’abo mu nzego zishinzwe kubahiriza amategeko bagizwe na 20 bo mu Rwanda na 14 bo mu bindi bihugu by’Afurika umunani ari byo; Botswana, Kenya, Lesotho, Malawi, Namibia, Repubulika ya Santrafurika, Somalia na Sudani y’Epfo.

Umuhango wo kubashyikiriza impamyabumenyi wayobowe na Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, witabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, iya Kenya n’iya Sudani y'Epfo, abadipolomate batandukanye ndetse n'imiryango y'abanyeshuri basoje amasomo.

Hari kandi n'abayobozi bakuru bungirije ba Polisi n'abo mu zindi nzego z’umutekano muri Santrafurika, Botswana, Eswatini na Namibia.

Minisitiri Biruta yashimye ba ofisiye bakuru kuba barangije neza amasomo abongerera ubunyamwuga n’imikorere ihamye mu gucunga umutekano.

Yagize ati: "Banyeshuri musoje amasomo uyu munsi, twateraniye hano ngo twishimire igikorwa cyiza mwagezeho biturutse ku gukora cyane, gukorera hamwe, umuhate ndetse no kwihangana byabaranze. 
Iyo mutagira ibi byose ntabwo muba mwarashoboye gusoza aya masomo asaba imbaraga nyinshi.”

Minisitiri Biruta yabibukije ko kwiga bihoraho, abasaba kwishima bibuka ko buri gikorwa cyose wageraho ugomba kumenya ko haba hakiri ibindi byo gukora, kwiga ndetse no kugeraho.

Ati: “Mu mateka y’isi amakimbirane yakomeje kugaragara cyane muri sosiyete. Mu isi ya none iterambere no kwaguka kw'isi mu ngeri zitandukanye z'ubuzima byatumye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko zihura n'imbogamizi nyinshi zigaragaza ko kubungabunga amahoro n’umutekano bikeneye imbaraga zitari ukurwanya ibyaha gusa, hakenewe no guhangana n'izindi mpamvu zose zatuma habaho amakimbirane.”

Yashimiye ibihugu by'Afurika byohereje abanyeshuri kwitabira aya masomo, agaragaza akamaro k'ubufatanye mu gukemura ibibazo no gushyira imbere kubaka umugabane w'amahoro.

Yavuze kandi ko kurwanya ibyaha no gukemura amakimbirane ku mugabane w’Afurika bisaba ubufatanye bw’akarere ndetse n’umugabane, cyane cyane muri iki gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Umuyobozi mukuru wungirije w'agateganyo wa Kaminuza y'u Rwanda, Assoc. Prof. Didas M. Kayihura, yavuze ko isi igenda irangwa n’impagarara n’imivurungano, bityo imirimo y'abubaka amahoro bakanarwanya amakimbirane ikenewe cyane kurushaho. 

Ati: "Ubumenyi n'ubushobozi mwungukiye muri iri shuri rikuru rya Polisi bubahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, bibashyira mu mwanya mwiza wo kwimakaza amahoro binyuze mu buhuza ubwumvikane, gusesengura amakimbirane no kuyakemura kandi mwifashishije ubumenyi mufite bwo kuyobora, umuhate, ubushishozi n’icyerekezo."

Yabashimiye kuba barahisemo kuba bamwe mu batanga ibisubizo, abafasha abantu gukira ibikomere, kunga ubumwe ndetse no kubaka impinduka.

Veda Sunassee, Umuyobozi mukuru wa Kaminuza Nyafurika yigisha ubuyobozi (ALU), yavuze ko gusoza amasomo bigaragaza icyerekezo gishingiye ku cyizere, gukorera ku ntego n'iterambere.

Yabasabye kuzakomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, kuba icyitegererezo no kubaka igihugu bigize igisobanuro cy’iyi gahunda y’amasomo.

Mu gihe cy’umwaka umwe bamara biga mu Ishuri rikuru rya Polisi ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) na Kaminuza Nyafurika yigisha iby’ubuyobozi (ALU), ba ofisiye bakuru mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko, bahabwa amasomo akubiye mu bice bitatu bitandukanye birimo ajyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane abahesha impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters), amasomo ku miyoborere ihamye, n’ayerekeranye no kuyobora ibikorwa byo kubungabunga amahoro.