Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ba ofisiye 150 basoje amahugurwa y’ubunyamwuga n’ubuyobozi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Kamena, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya ba ofisiye bato 150 ajyanye n'ubunyamwuga n'ubuyobozi yari amaze amezi ane atangirwa muri iri shuri.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya 18, yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda, barimo abapolisi 136 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bato, batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na bane (4) bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko amahugurwa nk’aya ari intambwe ikomeye mu gukomeza kubaka urwego rufite ubushobozi kandi rwiteguye neza gukemura ibibazo by’umutekano bigenda bihindura isura, haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

Yagize ati: “Aya mahugurwa by’umwihariko agamije kuzamura urwego rw’ubunyamwuga n’imikorere ya ba ofisiye bato, binyuze mu kubategura kuzuza neza inshingano zisaba gufata ibyemezo bikwiye, gukorera hamwe nk’ikipe bitanga umusaruro, no gukora neza akazi ka Polisi no mu bihe bigoye. Kuri uru rwego rw’ubuyobozi, ba ofisiye basabwa guhindura intego mu bikorwa bifatika, akenshi no mu gihe cy’igitutu, kandi hari icyizere cy’uko mu mezi ane ashize mwageze kuri ubu bushobozi.”

DIGP Ujeneza yagaragaje ko muri iki gihe cy’ikorabuhanga ryihuta aho ibihungabanya umutekano bigenda bifata intera, ari ngombwa ko abashinzwe umutekano mu nzego zose bagira ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ikwiye mu guhangana n’ibyo bibazo, ashimangira ko Polisi y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi, aho amahugurwa nk’aya ari intambwe itaziguye y’icyo cyerekezo.

Yashimiye abasoje amahugurwa, anabibutsa ko ubumenyi bahawe butagarukira mu gukora akazi gusa, bukubiyemo no kuyobora by’intangarugero, gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’imyitwarire mbonezamurimo, kurinda icyizere mu baturage; nk’abakorana nabo umunsi ku munsi kandi nk’abayobozi, ibyemezo byabo bigomba guhora bigaragaza indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.

Mu gihe cy’amezi ane bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye  abaha ubumenyi bujyanye n’ubuyobozi no guteza imbere ubunyamwuga, arimo; imikorere y’akazi ka buri munsi, Ibikorwa byo gucunga umutekano, amasomo y’itumanaho, Ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, amategeko n’ubugenzacyaha, uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano, iperereza n'Imikoreshereze y’intwaro, Inshingano za Polisi n’imikoranire yayo n’izindi nzego n’ayandi, bakora n’urugendoshuri ahantu hatandukanye mu rwego rwo guhuza ibyo bize n’ibikorerwa mu kazi.