Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza Polisi n’abaturage no gukumira ibyaha (Community Policing),ACP Damas Gatare, yakanguriye ba mutima w’urugo kurushaho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu,ibiyobyabwenge n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yatanze ubu butumwa ku itariki 17 Mutarama, mu kiganiro yagiranyena n’intore za ba mutima w’urugo 451 ziri mu mahugurwa y’iminsi icumi mu kigo gitorezwamo intore cya Nkumba,mu karere ka Burera.
Aya mahugurwa yatangiye ku itariki 10 Mutarama,bikaba biteganyijwe ko azasozwa ku ya 20 Mutarama.
Abagore bari muri aya mahugurwa, harimo abadepite,abasenateri,abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y’abaturage,abahagarariye inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu,uturere n'imirenge.
ACP Gatare yababwiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina riterwa ahanini n'ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga, bityo abakangurira kwongera ubukangurambaga mu kubirwanya.
Yagize ati,”Icuruzwa ry’abantu rimaze gufata intera ndende muri ka karere no ku isi muri rusange.Kugira ngo rirwanywe kandi rikumirwe, abantu bagomba kumenya uko rikorwa n’uburyo bwo kurirwanya.”
Yavuze ko, uko ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, ariko iki cyaha ndengamipaka nacyo kirushaho gufata intera ndende, kandi ko, ubukene,ubujiji , ruswa n'ibindi, biri ku isonga mu bituma abantu bakomeza gucuruzwa nk’ibintu.
ACP Gatare yabasabye kurushaho gukangurira urubyiruko kwima amatwi ababasezeranya ko bashobora kubashakira cyangwa kubaha akazi hanze, barubwira ko, abo bagejeje hanze, babafata bugwate, maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi ivunanye, ndetse no kubashora mu mibonano mpuzabitsina.
Yabasabye na none kurushaho gukangurira abaturage kwirinda ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahunagabanya umutekano.
Iki ni icyiciro cya kabiri cy’amahugurwa ya ba” Mutima w’urugo." Icya mbere cyabaye kuva ku itariki 6 kugeza kuri 16 Ukuboza,umwaka ushize ,kikaba cyaritabiriwe na ba mutima w’urugo 422.
Kinyarwanda
English











