Abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bine byo mu turere twa Nyaruguru na Rutsiro, ku itariki 5 Nzeri bashyizeho amahuriro atanu yo gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs).
Ane muri yo ni ayo kurwanya ibiyobyabwenge ; naho rimwe ni iryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abiga mu Rwunge rw’amashuri rwa Syiki, mu rwa Gihinga no mu rwa Murama, ho mu karere ka Rutsiro bashyizeho amahuriro atatu yo kurwanya ibiyobyabwenge; naho abo mu karere ka Nyaruguru biga mu Rwunge rw’amashuri rwa Saint Laurent bashyizeho ihuriro ryo kurwanya ibiyobyabwenge n’iryo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Bashyizeho ayo mahuriro nyuma y’ibiganiro bagiranye na Polisi y’u Rwanda muri utu turere, aho babwiwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.
Uwatorewe kuyobora iryo mu Rwunge rw’amashuri rwa Syiki, Imanizabayo Jean Claude yagize ati:"Imbaraga zacu nk’urubyiruko tugomba kuzikoresha mu gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora kubangamira iterambere n’umutekano w’igihugu cyacu."
Yakomeje agira ati:"Iri huriro ni uburyo buduhuza tukungurana ibitekerezo ku ruhare rwacu mu kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha muri rusange."
Imanizabayo yongeyeho ko ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bazabukora mu gace ishuri ryabo riherereyemo ndetse n’iwabo mu rugo igihe bari mu biruhuko.
Muri Komite y’amahuriro atatu yo mu Rwunge rw’amashuri rwa Syiki hashyizwemo abarezi babiri bazajya bagira inama abanyeshuri bayagize.
Mu kiganiro n'abo banyeshuri, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rutsiro, Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Bosco Mugenzi yababwiye ati:" Kwishora mu biyobyabwenge nka Kanyanga, urumogi n’ibindi ni icyaha; kandi bigira ingaruka ku myigire, ubuzima n’imibereho muri rusange. Murasabwa kubizibukira kugira ngo ahazaza hanyu habe heza."
AIP Mugenzi yagize kandi ati:"Nta bwenge umunywi wabyo agira. Ni na yo mpamvu akora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."
Yakomeje ababwira ko ibiyobyabwenge bitera uburwayi butandukanye; kandi ko umuntu ubifatanwe afungwa kandi agacibwa ihazabu.
Mu gihugu hose hamaze gushyirwaho amahuriro asaga 1500 yo kurwanya ibyaha, kandi 90% yayo ari mu bigo by’amashuri. By’umwihariko, mu karere ka Rutsiro hamaze gushyirwaho 16, kandi 14 muri yo ari mu mashuri.
Indirimbo, imivugo n’amakinamico biri mu byo abanyeshuri bacishamo ubutumwa bwo kurwanya ibyaha.
Mu kiganiro n’abiga muri Saint Laurent, ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Nyaruguru, Assistant Inspector of Police (AIP) Peter Gakomeye yababwiye ko urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura imyumvire itari myiza, hanyuma abasaba kwirinda ikintu cyose kinyuranije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya batanga amakuru yatuma gikumirwa.
Amahuriro yo gukumira ibyaha ari mu buryo Polisi y’u Rwanda yifashisha mu kugeza ku bantu ubutumwa bwo kwirinda ibyaha no gufatanya kubirwanya.
Kinyarwanda
English











