Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Gashyantare 2014, Ambasaderi w’u Bwongeza mu Rwanda, Bwana  William Gelling, yasuye  Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo kiri ku Kacyiru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Damas Gatare, yavuze ko IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yashimiye bikomeye ubufatanye busanzwe buranga Polisi y’u Rwanda n’ubwami bw’u Bwongereza.

Yakomeje avuga ko IGP Gasana yavuze ko kubaka ubushobozi bwa Polisi ariwo musingi ukomeye, ndetse n’intwaro ikomeye, ubu bukaba aribwo buryo Polisi y’u Rwanda yashyize imbere, kugira ngo amahoro n’umutekano by’abanyarwanda birusheho kubungwabungwa.

Amb William Gelling yavuze ko Leta y’u Bwongereza ishyize imbere gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no kongerera ubushobozi n’imyitozo ku bapolisi b’u Rwanda.

Ubwo yavugaga ku mutekano uri mu Rwanda, ambasaderi William Gelling, yavuze ko yishimiye bikomeye uburyo imihanda yo mu mujyi wa Kigali usanga ifite umutekano usesuye.

Yagize ati : “Nashimye bikomeye Polisi y’u Rwanda, abapolisi  bayo usanga bafite isuku, bameze neza kandi bafite ikinyabupfura mu kazi. Buri mupolisi nahuye nawe ku muhanda ubwo nari ntwaye imodoka,  wasangaga ameze neza, mu by’ukuri narabashimye cyane.”

Ubwami bw’u Bwongereza bufasha Polisi y’u Rwanda, cyane mu bikorwa byo kongerera ubumenyi abapolisi, birimo kurwanya ibyaha no gukora amaperereza ku buryo bugezweho.

Ubufatanye kandi buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza, harimo ko abapolisi bo mu Rwanda bahabwa amahirwe yo kugira ubuzobere mu kurwanya ibyaha no gukora amaperereza kurwego mpuzamahanga ; ibi bakaba barabiherewe ubushobozi muri Kaminuza za Teesside na Bram Hill zo mu Bwongereza.

Ibindi izi mpande zombi zigiye gufatanyamo, birimo kurwanya inkongi z’imiriro no kurokora abari mu kaga.