Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane taliki ya 26 Nzeli 2013 , ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda  ku Kacyiru habereye inama yahuje intumwa za ambasade y’u Buholandi mu Rwanda zari ziyobowe  na ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Madamu Leoni Margarita Cuelenaere n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda.

Izi ntumwa zakiriwe n’umuyobozi mukuru  wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana wari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda bakora mu bijyanye n’ubuzima no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Impamvu y’uru ruzinduko ikaba yari ukurebera hamwe uko hakomezwa ubufatanye hagati y’igihugu cy’u Buholandi na Polisi y’u Rwanda muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, aho ambasade y’u Buholandi iteganya kuzatera inkunga ibikorwa by’ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha abahuye n’iryo hohoterwa. Icyo kigo kibaba cyitwa ISANGE ONE STOP CENTER , kikaba gikorera mu bitaro bikuru bya Polisi ku Kacyiru. Ambasade y’u Buholandi ikaba kandi yiteguye gufasha  n’ibindi bigo bikora nkacyo biherereye mu bitaro by’uturere two mu gihugu hose ndetse no nkambi z’impunzi.

Muri ibi biganiro hagati y’impande zombi, hashyizweho itsinda rigomba kuzanonosora mu gihe cya vuba ibikubiye mu mbaziriza mushinga y’ubwo bufatanye isanzwe yarakozwe kugira ngo hihutishwe gahunda ziwukubiyemo.Iri tsinda kandi rizaba ririmo n’intumwa z’umuryango w’abibumbye (ONE UN), iza Minisiteri y’ubuzima ndetse n’iy’umuryango n’uburinganire kubera ko iyi gahunda ijyanye n’inshingano z’izi Minisiteri.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, madamu Leoni Margarita, mu ijambo rye yishimiye ukuntu Polisi y’u Rwanda ishyira imbaraga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi akaba narwo rwego ruyoboye izindi mu bukangurambaga bwaryo.

Naho umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel  Gasana mu ijambo rye, we yishimiye ubufatanye bwaranze aba bafatanyabikorwa, avuga ko ubushake barimo kugaragaza butanga icyizere ko gahunda zimirijwe imbere zizatanga umusaruro ushimishije.