Ambasaderi mushya w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man, yatangaje ko Guverinoma y’igihugu cye izakomeza ubufatanye n’u Rwanda. Yavuze ko u Buholandi,
buzafasha ikigo Isange one stop center mu bijyanye no guha ubufasha mu by’ubuvuzi ndetse no mu by’ubutabera abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ambasaderi Frederique de Man yatangaje ibi, nyua yo kuganira n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana kuwa mbere tariki ya 9 Ugushyingo ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ambasaderi Frederique de Man yavuze ko ikigo cya Isange one stop center gifite ubunarariboye mu gukemura ibibazo birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana, ibi bikaba aribyo bituma u Buholandi bwiyemeza gukomeza gufasha iki kigo.
Yagize ati:” Guveinoma y’u Buholandi ishimishijwe no gukorana n’ikigo Isange one stop center kubera ko ibyo iki kigo gikora ari umwihariko w’u Rwanda kandi isi yose ikaba ishimishijwe n’ibimaze kugerwaho mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gutsina no guharanira uburenganira bw’abana n’abagore.
Niyo mpamvu twahisemo gukomeza ubu bufatanye n’u Rwanda dufasha iki kigo kandi turimo kureba uko mu bihe biri imbere imikorere y’iki kigo cya Isange one stop center yagera no mu bindi bihugu”.
Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda yongeyeho ko Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu cye basanzwe banafatanya mu bijyanye no kongerera ubumenyi abapolisi babaha amahugurwa atandukanye, ibi bigatuma buzuza neza ishingano zabo.
Ambassaderi Frederique de Man yaboneyeho kandi umwanya wo gushimira u Rwanda kuba rwarakiriye inama y’inteko rusange ya Polisi mpuzamahanga (Interpol), aho yagize ati:” iyi nama yari iteguwe neza bikaba byareretse amahanga ko mu Rwanda ari ahantu heza ibihugu bitandukanye byahurira bikaganira ku bibazo byugarije isi mu by’umutekano ndetse hagashakwa n’umuti wabyo.
Ikigo Isange One stop center cyashinzwe mu mwaka w’2009 ku bufasha bwa Madamu Jeannette Kagame wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndetse n’ihuriro ry’imiryango y’umuryango w’Abibumbye ikorera nmu Rwanda (One UN).
Iki kigo kikaba gifasha abahohotewe mu bijyanye n’ubuvuzi,kubafasha mu by’ubujyanama hagamijwe kubarinda kwiheba ndetse bakanafashwa ku bijyanye n’ubutabera kugira ngo abakoze ihohoterwa bashyikirizwe inzego zibishinzwe.
Kinyarwanda
English











