Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda arashima imikoranire na Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi Erica J.Barks-Ruggles uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda yashimye imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ndetse by’umwihariko Polisi y’igihugu.

Ibi Nyakubahwa Bagles yabitangaje tariki ya 6 Nyakanga, ubwo yasuraga Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishali riherereye mu karere ka Rwamagana.

Yagize ati, “Nishimiye imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse ndanashima ubunyamwuga buranga abapolisi b’u Rwanda haba mu gihugu ndetse n’abari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi. Igihugu mpagarariye gifite ishema ryo gukomeza gutera inkunga Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu kongerera abapolisi ubumenyi.”

Ambasaderi Ruggles akigera kuri iri rishuri yakiriwe n’umuyobozi waryo, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dennis Basabose, wanamusobanuriye guri gahunda nyinshi z’iri shuri zirimo cyane kwibanda ku guha ubumenyi abapolisi baba abo mu Rwanda ndetse n’abo mu karere.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishali, ACP Dennis Basabose yashimye imikoranire myiza isanzwe iri hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’u Rwanda by’umwihariko ashima inkunga igihugu Polisi y’u Rwanda ihabwa na  Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

ACP Basabose yatambagije ndetse anasobanurira Ambasaderi Ruggles, ku bindi bikorwa bya Polisi muri iri shuri, ibi bikorwa bikaba birimo, aho abajya mu butumwa bw’amahoro baherwa amahugurwa, ibikorwa by’Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro (GIT).

Kuri ubu, mu Ishuri rikuru rya Polisi rya Gishali hari itsinda ry’inzobere ryaturutse mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’amerika, iri tsinda rigizwe n’abantu batandatu  rikaba ririmo guhugura abapolisi b’u Rwanda 140 bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Centre afrique.

Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, irindi batandatu, rizasimburwa n’irindi rizahugura abandi bapolisi 120 mbere yuko nabo berekeza  mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye.

Kuri ubu hari abapolisi bakuru b’u Rwanda barimo gukurikirana amasomo mu Ishuri riterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, iri rishuri rikaba riherereye mu mugi wa Gaborone muri Botswana.

Abiga muri iri shuri bahabwa ubumenyi mu bijyanye no kurwanya no gukumira ibyaha birimo: iterabwoba, ibyaha ndengamipaka, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, kwigana amafaranga n’izindi nyandiko,  n’ibindi.

Abapolisi b’u Rwanda 20, tariki ya 26 Kamena, basoje amahugurwa y’iminsi itanu ku iperereza rya nyuma y’iturika ry’ibisasu, aya mahugurwa akaba yaratanzwe na zimwe mu nzobere zikora mu biro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (Federal Bureau of Investigations-FBI).

Aya mahugurwa akaba yari agamije kongerera ubumenyi abapolisi b’u Rwanda mu kurwanya no guperereza kinyamwuga ibyaha by’iterabwoba.

Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye bw’imyaka ibiri na leta y’ u Rwanda, muri aya masezerano yashizweho umukono tariki ya 22 Mata uyu Mwaka, na Ambasaderi Erica J.Barks-Ruggles ndetse na Minisitiri w’umutekano mu Rwanda, Sheihk Musa Fazil Harelimana, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikaba zizaha ubumenyi abapolisi b’u Rwanda bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro.