Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ambasaderi wa Koreya y’Epfo mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Ambasaderi  wa Koreya y’Epfo mu Rwanda Park Yong-min kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira, yasuye Polisi y’u Rwanda aho yakiriwe n’Umuyobozi mukuru  wayo IGP Emmanuel K Gasana.

Ambasaderi  wa Koreya y’Epfo mu Rwanda akaba yashimye uburyo abapolisi b’u Rwanda bakora akazi  kabo kinyamwuga bacunga  umutekano w’abantu n’ibyabo.

 Ambasaderi Park n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda baganiriye ku ngingo  zinyuranye zirebana no gucunga umutekano  ndetse no kurushaho gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi.

Yagize ati:”mu mezi make maze mu  Rwanda, nasanze ari  ngombwa gusura Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.

 Namushimiye ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu guharanira amahoro n’umutekano usesuye muri iki gihugu. Rwose twese turabyishimiye”. Twaganiriye birambuye ndetse twemeranya gukomeza no guteza imbere ubufatanye dufitanye kuva cyera mu birebana no kongerera ubushobozi abapolisi by’umwihariko kubaha amahugurwa. Byari ngombwa rero  ko duhura tukaganira uko uyu mubano mwiza warushaho gutera imbere.

Koreya y’Epfo isanzwe itera ikunga Polisi y’u Rwanda mu bijyanye no guha amahugurwa abapolisi cyane cyane ibirebana n’ubwubatsi no gucunga umutekano wo mu muhanda. Iyi nkunga ikaba inyuzwa mu Kigo cyayo gishinzwe ubufatanye mu iterambere  (KOICA).

 Polisi y’u Rwanda na KOICA basinye amasezerano  y’ubufatanye mu mwaka w’2013, aya masezerano akaba yerekeranye no kwigisha imyuga, kubungabunga umutekano,ikoranabuhanga  ndetse n’ubuhinzi.

Ubufatanye n’inzego zitandukanye no kongerera ubushobozi abapolisi cyane cyane bahabwa ubumenyi n’amahugurwa, ni ikintu cy’ingenzi Polisi y’u Rwanda yiyemeje mu rwego rwo kubungabunga umutekano no gukumira ibyaha.