Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ugushyingo ambasaderi wa Repubulika ya Koreya y’Amajyepfo mu Rwanda Kim Eung Joong, yasuye umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza.Ni ibiganiro byabereye ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Mu biganiro bagiranye byibanze ku gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Polisi hagati y’ibihugu byombi u Rwanda na Koreyaa yepfo.
Ambasaderi Kim Eung Joong, yashimiye Polisi y’u Rwanda na leta y’u Rwanda muri rusange uburyo bagejeje igihugu ku mutuzo n’umutekano bitagereranywa.
Yagize ati:” Polisi y’u Rwanda yateye intambwe itangaje yo gushimangira ituze n’umutekano by’abaturage b’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko we n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda baganiriye ukuntu Polisi y’u Rwanda n’iya Korea bakorana ku neza y’abaturage b’ibihugu byombi.
Ambasaderi Kim Eung Joong yagize ati :” Njewe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda twarebeye hamwe ukuntu Polisi y’u Rwanda n’iy’iwacu muri Korea byakorana bikungurana ubumenyi kandi bigakomeza kugeza aheza abaturage b’ibihugu byombi.Turizera ko hari byinshi Polisi zombie hari ibyo zakungurana.”
Mu mwaka w’2013 Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’abanyakoreya cya KOICA, ni amasezerano yibanda ku bintu bitandukanye birimo amahugurwa ahabwa abaplisi ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga(Cybercrime),ikoranabuhanga, uburyo bwo gutwara abantu ndetse n’amasomo ajyanye n’ubukanishi bw’amamashini.
English









