Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Kanama 2013 umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yakiriye mu bihe bitandukanye uhagarariye u Buyapani mu Rwanda Ambasaderi Ogawa Kazuya, ndetse n’umuhuzabikorwa w’umuryango Transparency International muri aka karere Paul Binoba n’abo bari kumwe.
Ambasaderi Kazuya n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu biganiro byabo bibanze ku ngingo zitandukanye ariko cyane cyane, ku mutekano w’imbere mu gihugu, aho Ambasaderi Kazuya yashimiye Polisi y’u Rwanda uruhare rukomeye igira mu kuwubungabunga.
Ambasaderi Kazuya kandi yanagarutse ku ruhare Polisi y’u Rwanda igira mu kubungabunga umutekano hirya no hino ku isi, aho abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu nka Haiti, Sudani, Sudani y’Amajyepfo n’ahandi. Yashimye uburyo bitwara neza mu kazi kabo avuga ko amahanga azi uburyo bakorana umwete akazi kabo.
IGP yakira Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda (Foto: RNP Media Center)
Naho mu biganiro IGP Emmanuel K.Gasana yagiranye n’intumwa zo mu muryango Transparency International, ibiganiro byabo byibanze ku ruhare rwa Polisi mu kurwanya ruswa.
Ni muri urwo rwego mu minsi yashize Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ruswa na Transparency International ishami ry’u Rwanda.
Bwana Paul Banoba umuhuzabikorwa w’uwo muryango muri aka karere yavuze ko bashyigikiye ubufatanye bw’impande zombi mu kurwanya ruswa, akomeza avuga ko uruzinduko rwabo ruri muri gahunda yo kurebera hamwe uko impande zombi zakomeza kurushaho gufatanya kuyirwanya.
Bwana Paul Bunoba akaba yavuze ko usibye na Polisi y’u Rwanda, anashimira Leta y’iki gihugu uburyo yashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa.
Madame Marie Immaculee Ingabire,uyobora Transparency International ishami ry’u Rwanda yavuze ko Polisi y’u Rwanda iri ku isonga mu kurwanya ruswa akaba yatangaje ko kuza gusura Polisi y’u Rwanda byari ngombwa ngo kuko izo nzego zombi zifite aho zihurira mu gukumira no kurwanya ruswa.