Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Ambasaderi w’ u Budage mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kunoza imikoranire hagati y’impande zombi

Ambasaderi w’ igihugu cy’u Budage  mu Rwanda, Peter Fahrenhotz, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Nzeri, yasuye Polisi y’ u Rwanda ku Kacyiru.  Ibiganiro Bwana Peter Fahrenhotz  yagiranye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana byibanze  cyane  ku mubano mwiza usanzwe uri hagati y’igihugu cy’u Budage n’u Rwanda ariko cyane cyane, ku mahugurwa atandukanye icyo gihugu gisanzwe giha abapolisi b’u Rwanda.

Ambasaderi Fahrenhotz, yishimiye umubano n’imikoranire myiza  isanzwe iri hagati y’ u Rwanda n’ u Budage muri rusange, ndetse byumwihariko akaba ashimira Polisi y’u Rwanda uruhare igira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Yakomeje avuga ko igihugu cye kizakomeza gutera inkunga Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu kongerera ubumenyi butandukanye abapolisi,  mu bijyanye no gukusanya ibimenyetso by’ahakorewe ibyaha no kuharinda bityo bigafasha mu bijyanye n’ubutabera.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’ u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, nawe yashimiye igihugu cy’u Budage kuba gikomeje gufasha Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, akomeza avuga ko ubu bufatanye ari ngombwa cyane kuko bifasha Polisi y’u Rwanda kuzuza inshingano zayo.

Leta y’ u Budage isanzwe itera inkunga  Polisi y’ u Rwanda mu bijyanye no guhugura abapolisi, guhugura abapolisi kubungabunga umutekano wo mu muhanda, gufasha mu bikorwa by’ubwubatsi, guhugura abapolisi mu bijyanye no gupima ibimenyetso by’abakekwaho gukora ibyaha bitandukanye n’ibindi.