Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amatora ya Referandumu yabaye mu mutekano usesuye kandi arangira neza

Polisi y’U Rwanda irashimira abanyarwanda bose kubera imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubufatanye nayo, bikaba aribyo byatumye amatora yo kuwa 18 Ukuboza 2015 agenda neza ku buryo nta kintu na kimwe cyayahungabanyije.

Aya matora yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo ubwitabire bwinshi bw’abaturage haba mu kujya no kuva ku biro by’itora  mu gihugu hose, kujyana ibikoresho by’itora aho abaturage batoreye, kubigarura ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu y’amatora igikorwa cyo gutora kirangiye, ndetse  no gucunga  umutekano w’ahabereye amatora; ibi byose byagenze neza. Ibikoresho by’itora byaherekejwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, iki igikorwa kikaba cyaragenze neza.

Polisi y’u Rwanda irashimira uruhare rwa buri wese mu migendekere myiza y’aya matora ku bijyaye no kuba yarakozwe mu mutekano usesuye.

Ubu bufatanye burerekana akazi gakomeye kakozwe kugera iki igikorwa cy’ingenzi cyabaye mu gihugu cyacu kirangiye mu mutekano.