Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amateka yaranze Ingabo zabohoye u Rwanda ni imbaraga ku rubyiruko mu gukomeza kwitangira igihugu

Ku itariki ya 1 Gashyantare, abanyarwanda hirya no  hino mu gihugu, bateraniye mu midugudu batuyemo, bizihiza umunsi mukuru w’Intwari z’u Rwanda ku nshuro ya 24.

Abasore n’inkumi 40, bahagarariye urundi rubyiruko rwo mu  Mujyi wa Kigali, rwibumbiye  mu muryango nyarwanda w’urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youths Volunteers in Community Policing), bifatanyije n’abandi banyarwanda kwizihiza uyu munsi mukuru, mu kagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo. Basobanuriwe  amateka yaranze Intwari zaharaniye kubohora igihugu.

Mutangana Jean Bosco, ushinzwe amahugurwa muri uyu muryango, yavuze ko, bo nk’urubyiruko rw’abakorerabushake bahisemo guhurira mu murenge wa Kagugu kugira ngo barusheho gusobanukirwa n’amateka yaranze abasore n’inkumi babohoye u Rwanda barukuye mu maboko y’ubutegetsi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yakomeje avuga kandi ko, amateka ku Ntwari z’u Rwanda abatera imbaraga zo gukomeza kwiyemeza  gukora bimwe mu bikorwa birimo gusigasira ibyagezweho no kugira uruhare mu bindi bikorwa bijyanye n’umutekano ndetse n’iterambere.

Mutangana yagize ati, “Kuba abasore n’inkumi bahoze ari abasirikare ba RPA barabashije kurwana bakanatsinda ingabo zari zifite ibikoresho by’intambara kabuhariwe, bitwigisha kandi bikanaduha isomo rikomeye, ndetse natwe tugafata ingamba zihambaye zo kugira ngo  dukomeze gutera ikirenge mu cyabo, dukora ibikorwa bitandukanye hagamijwe kugeza igihugu cyacu ku rundi rwego rwiza tukifuzaho.”

 Mutangana yasabye abari bitabiriye iki gikorwa kimwe n’urundi rubyiruko hirya no hino mu gihugu, kurangwa n’indangagaciro za kinyarwanda nko; gukunda igihugu, gukunda no kwitabira umurimo kugira ngo babashe koko kugera ku  nshingano biyemeje yo gufasha igihugu kugera ku mutekano n’iterambere birambye.

Mu murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, urundi rubyiruko rw’abakorerabushake rwifatanyije n’abaturage kwizihiza uyu munsi mukuru w’Intwari aho rwanakoze n’igikorwa cyo kubakira ubwiherero imiryango 4 ndetse baha umuturage utishoboye isaso (matela).

Kugeza ubu, iri huriro ry’urubyiruko ni abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya  ibyaha; rigizwe n’abanyamuryango barenga ibihumbi 220.

Ibikorwa bamaze gukora guhera mu mwaka w’2013 bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 630. Harimo kubaka no gusana inzu z’abatishoboye 13308, gusana no gukora imihanda ireshya na kilometero 1440, kubaka ubwiherero 1989 ndetse banateye amashyamba 67800 hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Mu bindi bikorwa bakoze, harimo kubakira abaturage uturima tw’igikoni 5321, babumbye kandi amafari ibihumbi 115 yo kubakira abatishoboye, baciye imirwanyasuri ireshya metero 3200, bahaye abaturage 284 ubwisungane mu kwivuza ndetse banakoze ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha.