Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

“Amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano” azatuma ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC) byihuta

Ku itariki 20 Gashyantare 2014, i Kampala muri Uganda, abakuru b’ibihugu by’ u Rwanda, Uganda na Kenya, bemeje amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano no gutabarana hagati yabyo, akaba azanatuma hihutishwa ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga w’umuhora w’Amajyaruguru (Northern Corridor).

Umuhora w’amajyaruguru ni umushinga ugamije kwihutisha iterambere ry’akarere, cyane cyane mu kongera ibikorwa remezo nyambukamipaka, ubucuruzi, politiki n’ubukungu.

Guhera kuwa mbere, impuguke z’akarere ku by’umutekano z’ibi bihugu 3 zahuriye i Kigali, zigira hamwe uko bakwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano ku by’umutekano no gutabarana.

U Burundi na Sudani y’Amajyepfo nabyo bikaba byaritabiriye iyi nama  nk’indorerezi  kuko bitasinye ayo masezerano ariko bakaba bateganya kuyasinya.

Muri iyo nama yahuje izi mpuguke, bakaba bararebeye hamwe ibikubiye muri ayo masezerano, banashyiraho imikorere na politiki bizayagenga, nabo kuwa gatanu babishyikiriza ba Minisitiri babishinzwe barabinononsora, bikaba biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Kamena abayobozi bakuru b’ibihugu bazahura bakemeza ibyavuye muri iyi nama.

Ni iki abaturage b’akarere bategereje muri aya masezerano?

Hashize imyaka 10 ibihugu bihuriye mu muryango w’ibihugu byo mu karere k’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye.

Mu Ugushyingo umwaka ushize, abakuru b’ibihugu 5 bahuriye I Kampala muri Uganda mu nama yabo isanzwe ya 15, bashyira umukono ku masezerano yemeza uko ibi bihugu Rwanda, Burundi, Kenya, Uganda na Tanzaniya byakoresha ifaranga rimwe.

Nyuma y’aho nibwo ibihugu bitatu u Rwanda, Kenya na Uganda byemeje ko abaturage b’ibi bihugu bazajya bajya uri kimwe muri ibi bihugu bakoresheje indangamuntu zabo, ndetse banemeza ko hagiye kubakwa umuhanda wa gari ya moshi uhuza umuhora w’amajyaruguru n’icyambu cya Mombasa, bityo impuguke mu by’umutekano zikaba zaravuze ko muri urwo rujya n’uruza, hashobora kwihishamo abahungabanya umutekano.

Ingingo ya kabiri y’aya masezerano y’ubufatanye, ivuga ko inzego z’umutekano z’ibi bihugu zizanafatanya mu kurwanya ibyaha, gucunga umutekano w’abantu no guhashya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano cyaterwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.

Ni muri urwo rwego inzego z’umutekano zashyizeho abantu bashinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo 14 z’ingenzi z’aya masezerano no kubungabunga umutekano mu iterambere ry’umuhora w’amajyaruguru.

Ibi bihugu bikaba byaremeranyijwe gukorana mu gukumira, guhosha no gukemura amakimbirane, gukumira jenoside, kurwanya iterabwoba, kurwanya no kugabanya Ibiza, kwirinda igitera ubuhunzi, kurwanya ikwirakwizwa ry’intwaro nto, kurwanya ibyaha ndengamipaka, kurwanya ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.

Mu nama yahuje ba Minisitiri b’umutekano b’ibi bihugu kuwa gatanu tariki ya 30 Gicurasi , Minisitiri w’umutekano mu gihugu w’u Rwanda Sheikh Musa Fazil Harelimana yavuze ko aya masezerano ari ngombwa niba dushaka ko umushinga wo gukorera hamwe ujya mu bikorwa.

Akaba yaragize ati:” Uyu munsi duteye indi ntambwe mu guteza imbere no kubungabunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo, kikaba ari n’ikimenyetso cyo kwihutisha iterambere ry’umushinga w’umuhora w’Amajyaruguru (Northern Corridor).

Minisitiri w’ingabo mu Rwanda James Kabarebe wasoje iyo nama ku mugaragaro, yasabye abanyamuryango ko aya masezerano yahita ashyirwa mu bikorwa.

Akaba yaravuze ati:” Tugomba kwereka abaturage bacu ko bemerewe gutembera muri ibi bihugu ntacyo bishisha, turwanya udutsiko tw’iterabwoba turi muri aka karere, tunarwanyiriza hamwe ibyaha ndengamipaka”.

Minisitiri Kabarebe yakomeje agira ati” Kurwanya icyahungabanya umutekano mu karere ni inshingano yacu, ntitugomba gutegereza ubufasha buturutse hanze. Icyo twakora ni ugufatira urugero k’ubyo u Rwanda rwakoze mu 1994 ubwo rwatereranwaga n’amahanga”.