Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingezi yaranze ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

[AMAFOTO]: Abapolisi barenga 500 bakurikiye ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku wa kabiri tariki 10 Mata uyu mwaka, ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ikiganiro kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyakurikiwe n’Abapolisi barenga 500 bahakorera. Soma ibindi

[AMAFOTO]: Perezida wa République Centrafricaine yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ku itariki 07 Mata 2018,Umukuru w’Igihugu cya République Centrafricaine,  Faustin Archange Touadera yifatanyije n’Abanyarwanda bari ku butaka bw’iki gihugu (Abapolisi n’Abasirikare bari butumwa bw’amahoro hamwe n’abagize Ihuriro ry’Abanyarwanda bahaba) kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Soma ibindi

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege, yavuze ko muri rusange umutekano mu gihugu wari wifashe neza muri iki cyumweru turangije cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Soma ibindi

Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko kugira ngo igikorwa cyo kujya ku mashuri kw’abanyeshuri kizabe mu mutekano

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda  riributsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko n’amabwiriza by’umuhanda kugira ngo igikorwa cyo kujya ku mashuri kw’abanyeshuri kizaba kuva ku wa gatandatu tariki 14 Mata 2018 kugera ku wa mbere tariki 16 Mata 2018 nk’uko bivugwa mu Itangazo ryasinywe ku wa gatatu tariki 11 Mata uyu mwaka n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi kizabe mu mutekano.Soma ibindi

Rubavu: Umuturage afungiwe amabuye y’agaciro atubahirije amategeko no gutanga ruswa

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu yafunze umugabo witwa Habimana Samuel w’imyaka 20 y’amavuko.  Mu byo afungiwe, harimo kuba yarafatanywe amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa koluta ibiro 1900 nta byangombwa byayo afite; ndetse hakaniyongeraho no kuba yaranagerageje gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kugira ngo inzego z’umutekano zayamufatanye zimureke agende. Soma ibindi

Ruhango: Babiri bafashwe bakekwaho uburiganya na ruswa mu gushyira abarezi mu kazi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yafashe abantu babiri bakekwaho ruswa n’uburiganya muri gahunda yo gutanga akazi k’uburezi mu mashuri atandukanye muri aka karere.Soma ibindi

Ruhango: Polisi yafatanyije n’urubyiruko gusana inzu y’uwacitse ku icumu rya Jenoside

Abapolisi bakorera mu murenge wa Byimana, mu karere ka Ruhango, ku wa kane tariki 12 Mata uyu mwaka bafatanyije n’urubyiruko rwo muri uyu murenge rwiganjemo Abakorerabushake mu gukumira ibyaha basannye inzu y’uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 witwa Nikuze Perpetue utuye mu kagari ka Ntenyo mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumufasha kwiteza imbere. Soma ibindi