Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingezi yaranze ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Kuva kuri Jenoside kugera ku gihugu gifite umutekano ntibyikoze; byashobotse kubera ubwuzuzanye bw’inzego : Minisitiri Uwacu

Minisitiri w’Umuco na Siporo ,Uwacu Julienne yavuze ko kuba uyu munsi U Rwanda rufite umutekano usesuye utuma rukomeza gahunda z’iterambere zirambye bitikoze; ahubwo ko byashobotse kubera ubwuzuzanye bw’inzego hamwe na Politiki nziza.

Ibi yabitangaje ku wa kane tariki 29 Werurwe  uyu mwaka mu kiganiro  ngarukagihembwe gihuza  Polisi y’u Rwanda n’Abayobozi b’Ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda ndetse n’Abanyamakuru babikorera, aho impande zombi ziganira ku bufatanye n’ubwuzuzanye mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya gukumira icyahungabanya umutekano. Soma inkuru irambuye

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo baganiriye ku bufatanye bw’izi nzego z’ibihugu byombi

Kuwa kane tariki ya 29 Werurwe, abayobozi ba Polisi y’u Rwanda n’iya Sudani y’Epfo barahuye bongera kuganira uko bakomeza ubufatanye mu nzego zitandukanye Polisi z’ibihugu byombi zisanzwe zifatanyamo.

Ibi byaganiriweho n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana na mugenzi we wa Sudani y’Epfo General Majak Akec Malok n’intumwa ayoboye. Ibi biganiro bikaba byarabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Soma inkuru irambuye

Polisi yafatiye mu rugo rw’umuturage moto eshanu bikekwa ko ari injurano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara, kuwa gatatu tariki ya 28 Werurwe yafatiye mu mu rugo rw’umuturage moto eshanu bikekwa ko zibwe mu bice bitandukanye by’igihugu inata muri yombi umwe mu bakekwaho ubu bujura witwa Hategekimana Jean Bosco.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yasobanuye uko izi moto zafashwe agira ati,"Hari moto yari ifite akuma ndangamerekezo (GPS) yibiwe i Kigali, ako kuma kerekana ko iyo moto iherereye mu mudugudu wa Sabudari Akagari ka Bweya Umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, tumaze kubimenyeshwa twarakurikiranye ako kuma katwereka ko iyo moto iri mu nzu y’uwitwa Niyomugabo Gregoire." Soma inkuru irambuye

Burera: Polisi yigishije abatuye Umurenge wa Gatebe ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge

Ku itariki 25 Werurwe uyu mwaka, Polisi mu karere ka Burera yigishije abatuye Umurenge wa Gatebe, mu karere ka Burera ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge, isaba abitabiriye icyo kiganiro kubyirinda.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu kagari ka Rwasa. Abayobozi mu nzego zitandukanye bakanguriye abari aho kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Mu butumwa yabagejejeho, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata yababwiye ati"Kwishora mu biyobyabwenge ni ukwiteza igihombo kubera ko iyo bifashwe biramenwa; ibindi bigatwikwa. Ubifatanywe arafungwa; kandi agacibwa ihazabu. Murumva ko nta cyiza cyo kubyishoramo." Soma inkuru irambuye

Kacyiru: Habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku guteza imbere imikoranire myiza hagati ya Polisi n’itangazamakuru

Kuwa kabiri tariki ya 27 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi (UNESCO)  bahuriye mu biganiro nyunguranabitekerezo byo kurebera hamwe   ingamba zo gukomeza imikoranire hagati ya Polisi n'itangazamakuru; hagamijwe inyungu rusange z’abaturage. 

Ubwo yatangizaga ibi biganiro, ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere myiza (RGB) Mbanda Gerald, yavuze ku buryo burambuye ibimaze kugerwaho birebana n’ubwisanzure bwo gutangaza ibitekerezo, muri demokarasi ndetse n’umutekano w’abaturage. Soma inkuru irambuye

Abaganga muri Polisi y’u Rwanda bahawe amahugurwa ku buvuzi bw’ibanze bw’indwara zo mu mutwe n’ihungabana

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuwa kabiri tariki ya 27 Werurwe habereye amahugurwa y’iminsi 4 yagenewe abaganga bakorera muri Polisi y’u Rwanda ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe, akaba azabafasha kumenya uko baha ubuvuzi bw’ibanze kandi bakanafasha uwahuye n’ihungabana kimwe n’uwabaye imbata y’ibiyobyabwenge.

Ni amahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’impuguke z’abaganga b’indwara zo mu mutwe ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC). Soma inkuru irambuye

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwakoze umuganda wo gutunganya inzibutso z’abazize Jenoside

Ihuriro nyarwanda ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) ku wa gatandatu tariki ya 24 Werurwe mu gihugu hose rwazindukiye mu gikorwa cy’umuganda waranzwe no gutunganya inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, no gusana inzu zangiritse za bamwe mu bayirokotse.

Uyu muganda ukaba wari uri mu rwego rwo kwitegura Kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe kuzatangira ku itariki ya 7 Mata uyu mwaka. Soma inkuru irambuye