Kuzamurwa mu ntera kw’abapolisi
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yazamuye mu ntera Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda 1, 015 ku buryo bukurikira:
a. Assistant Commissioner of Police (ACP) bazamuwe ku Ipeti rya Commissioner of Police (CP) ni 10. Muri bo harimo: ACP Faustin Ntirushwa, ACP Theos Badege na ACP Jean Marie Twagirayezu.Kameza.
Gushyira Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda mu kiruhuko cy’izabukuru
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda 111 ku buryo bukurikira: :
a. Assistant Commissioner of Police (ACP) – 02
b. Chief Superintendent of Police (CSP) – 04.
Polisi y'u Rwanda, abanyamahoteli n’utubari mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge
Ku wa kane tariki ya 11 Mutarama, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye ibiganiro nyunguranabitekerezo ku kurwanya ibiyobyabwenge hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abanyamahoteli, utubari, utubyiniro n’abafite amacumbi.
Iyi nama yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye; akaba ari na we wari Umushyitsi mukuru. Yari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda n’Umuyobozi w’ihuriro ry’abatanga serivisi zo kwakira no gucumbikira abantu mu Rwanda (Rwanda Hospitality Association), Nsengiyumva Barakagwira. Kameza.
Rutsiro: Urubyiruko rurenga igihumbi rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Urubyiruko igihumbi n’ijana rurangije amashuri yisumbuye rwakoreye ingando ku bigo by’amashuri bya College de la Paix, Urwunge rw’amashuri rwa Kivumu, ishuri ryisumbuye rya APAKAPE no ku rya Murunda rwabaye abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha.
Aba banyamuryango bashya 1,100 biyongera ku bagera ku 6, 432. Iki cyemezo bagifashe ku itariki 10 Mutarama uyu mwaka, nyuma y’inyigisho bahawe na Polisi y’u Rwanda zerekeranye n’icuruzwa ry’abantu , ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibi byaha. Kameza.
Ubukangurambaga bwa Leta ku kwirinda ibiyobyabwenge bwakomereje mu karere ka Rubavu
Mu rwego rwo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge no gufata ingamba zo kubica burundu, inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, iy’ Urubyiruko, iy’Ubuzima na Polisi y’u Rwanda, ku wa gatatu tariki ya 10 Mutarama bakomereje ubukangurambaga ku kwirinda ibiyobyabwenge mu karere ka Rubavu.
Mbere y’uko abayobozi batanga ubutumwa, habanje kumvwa ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Muhoza Omar wavuye mu biyobyabwenge ndetse na Nikuze Francine ufunze kubera gufatanwa ibiyobyabwenge. Kameza.
Ngoma: Hafashwe ibiro 140 by’urumogi, umwe atabwa muri yombi
Minani Emmanuel w’imyaka 30 ari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma, kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibungo mu gihe hagishakishwa abandi bari kumwe igihe bafatanwaga ibiro 140 by’urumogi.
Ni mu gikorwa cyabereye mu mudugudu wa Meraneza, akagari ka Karwema mu murenge wa Mutenderi, akarere ka Ngoma, mu rukerera rwo ku itariki ya 11 Mutarama, ku bufatanye bwa Polisi ihakorera n’izindi nzego ndetse n’abaturage, ahafashwe imifuka itatu y’urumogi irimo ibiro 140, hafatwa umwe mu bari barwikoreye. Kameza.
Kigali:Abagabo babiri bafungiwe uburiganya mu gushaka ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka
Ku wa 8 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imodoka (Control Technique) ryataye muri yombi Dusabimana Anastase w’imyaka 38 na Havugimana Eric w’imyaka 25.
Aba bombi bakurikiranyweho gukodesha icyuma gishya kugira ngo bagishyire mu modoka nimara gukorerwa isuzuma baze kongera kugikuramo basubizemo icyari gisanzwemo gishaje; ni cyuma gifasha imodoka guhindukira neza mu mpande zose kizwi nka Biellette. Kameza.
Nyagatare: Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwihaye umukoro wo gushyiraho amahuriro yo gukumira ibyaha mu midugudu igize aka karere
Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing Organization) rwo mu karere ka Nyagatare rwihaye umukoro wo gushyiraho amahuriro yo gukumira ibyaha mu midugudu yose igize aka karere.
Abahuzabikorwa b’uru rubyiruko ku rwego rw’imirenge babyiyemeje ku wa mbere tariki 8 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (CSP) Johnson Sesonga. Kameza.
Gatsibo: Polisi yafashe imodoka ipakiye inzoga zitujuje ubuziranenge
Ku itariki ya 7 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe imodoka yo mu bwo bwa Dyna ifite nimero iyiranga RAD 256F ipakiye amacupa 4,320 y’inzoga zitujuje ubuziranenge bise “Soma wumve”.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko iyi modoka yavaga mu karere ka Rwamagana igeze ahitwa i Nyagahanga mu karere ka Gatsibo Abapolisi bari mu kazi barayihagarika, ihagaze basanga itwaye izi nzoga zitujuje ubuziranenge bahita bayijyana kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsibo. Kameza.
Polisi muri Rubavu yafashe ibiro 25 by’urumogi, ikomeje gushaka abarutaye bayihunga
Ku itariki 5 z’uku kwezi , mu karere ka Rubavu hafatiwe ibiro 25 by’urumogi, Polisi ikaba ikomeje gushaka abarutaye bayihunga ubwo yabahagarikaga ahagana isaha ebyiri z’ijoro ku mwaro wo mu kagari ka Nengo, mu murenge wa Gisenyi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Eulade Gakwaya yavuze ko abarutaye barwinjizaga mu gihugu barukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda baciye mu Kiyaga cya Kivu; bakaba barakoresheje ubwato. Kameza
Kinyarwanda
English











