Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y'ingenzi y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize mu ncamake

Aya akurikira ni amakuru y'ingezi Polisi y'u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi  (www.police.gov.rw) mu cyumweru gishize yatumye Abaturarwanda bamenya ibikorwa yakoze mu minsi irindwi ishize :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangijwe ku mugaragaro

Ku wa gatatu tariki ya 18 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau -RIB), igikorwa cyaranzwe no guhererekanya ububasha hagati ya Polisi y’u Rwanda yari isanganywe inshingano z’ubugenzacyaha, n’uru rwego rushya rwahawe izi nshingano. Ni igikorwa cyari gihagarariwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Muri uyu muhango, Minisitiri Busingye yavuze ko uyu munsi ari indi ntambwe mu rugendo rwerekeza ku butabera u Rwanda ruteye.

Yagize ati,"Iyi ni intambwe ikomeye mu rugendo twatangiye mu 1990 rwari rugamije guhindura u Rwanda rugana aheza kandi mu buryo bwa burundu."

Minisitiri Busingye yashimye akazi kakozwe na Polisi y’u Rwanda, aho yagize ati,"Turashimira ibyakozwe na Polisi y’u Rwanda mu gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, haba mu gihugu imbere ndetse ikaba inabikora ku rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje kuduhesha ishema, kandi ishyirwaho ry’uru rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ni ikimenyetso cy’imikorere myiza ya Polisi y’u Rwanda." Kanda aha usome ibindi.

Abapolisi bagize itsinda rishinzwe gususurutsa abantu (Police Band) basoje amahugurwa

Mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ku wa kane tariki ya 19 Mata hasojwe amahugurwa y’Abapolisi bakabakaba 200 bagize itsinda rishinzwe gususurutsa abantu mu birori (Police Band), aya mahugurwa bakaba bari bayamazemo amezi atanu (5).

Mu basoje aya mahugurwa, 22 muri bo ni ab’igitsinagore, bakaba baratoranyijwe mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda, aho bahugurwaga n’abarimu baturutse mu gihugu cya Namibiya n’abo mu Rwanda.

Abitabiriye aya mahugurwa bari bashyizwe mu byiciro bine bitewe n’ubumenyi bafite mu bijyanye n’umuziki, aho 17 bari mu rwego rw’icyiciro cy’ibanze, 151 bakaba bari ku rwego rwa gatanu, 29 bakaba bakurikiranaga amahugurwa yo kuzahugura abandi, naho 15 bakurikiranaga amahugurwa ya Jazz. Kanda aha usome ibindi.

Sudani y’Epfo: Abapolisi b'u Rwanda basuwe n'Intumwa ziturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’iza UNMISS

Intumwa ziturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye hamwe n’Abayobozi b’Ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y'Epfo buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Mission in South Sudan (UNMISS), ku wa kabiri tariki 17 Mata uyu mwaka basuye imitwe itatu y’Abapolisi b’u Rwanda bari muri ubu butumwa bw’amahoro (RWAFPU1, RWAFPU2 na RWAFPU3) mu rwego rwo kugenzura no gusuzuma uko bakora imirimo bashinzwe .

Abaturutse ku cyicaro gikuru cy’Umuryango w’Abibumbye ni Hakan Svedberg, Qader Alhabahbeh na Katherine; naho Abayobozi ba UNMISS bari hamwe na bo harimo: Elisabeth Silenje, Ayhan Altok na Mikhail Bychikhin. Kanda aha usome ibindi.

Gushakisha moto zibwe no gufata abakekwaho ubujura bwazo bikomeje kubyara umusaruro

Biragaragara ko ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo gushakisha moto zibwe no gufata abakekwaho ubujura bwazo bikomeje kubyara umusaruro. Ni muri urwo rwego mu minsi ishize hari moto ebyiri (2) zibwe ba nyirazo bagatanga ibirego kuri za sitasiyo za Polisi zibegereye, Polisi na yo igatangira kuzishakisha. 

Ku itariki 15 Mata izo moto zarafashwe biturutse ku mikoranire ya Polisi  n’Amakoperative y’Abamotari. Zafatiwe mu murenge wa Gisozi, akarere ka Gasabo. Abakekwaho kuziba ni: Munyakazi Emmanuel, Sekamana Isidore na  Uwizeye Damien.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali , Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu asobanura uko izo moto zibwe n’uko zafashwe yavuze ko ku  itariki ya 8 Mata, umumotari witwa Kamondo Isaie ukorera mu Karere ka Ruhango  yaparitse moto ifite ibirango RD 983 M agiye gufata amafunguro mu buriro buri mu gace k’ubucuruzi ka Kinazi, agarutse asanga yibwe. Kanda aha usome ibindi.

Nyagatare: Umugabo afunzwe akekwaho kujyana abana hanze y’igihugu gukoreshwa imirimo ivunanye

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, yaburijemo umugambi w’umugabo ukomoka muri aka karere wo kujyana abana bane bakiri bato mu gihugu cya Uganda gukoreshwayo imirimo ivunanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko aba bana bose bari munsi y’imyaka 16; bari bajyanyweyo kuragira ihene n’andi matungo; aho bari kujya bahembwa udufaranga duke, bakajya batwoherereza ababyeyi babo.

Ukekwaho iki gikorwa kigayitse yitwa Semana Lambert w’imyaka 48; yiyemererera ko yari yumvikanye n’ababyeyi b’aba bana bane kubajyana muri kiriya gihugu. Bari kujya bakorera amafaranga ubundi bakajya bayoherereza ababyeyi babo nk’uko abivuga. Kanda aha usome ibindi.

Rusizi: Polisi yataye muri yombi abantu 3 bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturage kwirinda kuvunjisha amafaranga ku bantu batabifitiye uruhushya. Ibi ibyibukije nyuma y’aho ku itariki ya 14 Mata mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi hafatiwe abantu babatu bavunjaga amafaranga mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko abafashwe ari Barabara Pascal wafatanywe amafaranga y’u Rwanda 159, 000, amadolari y’abanyamerika 260, n’amafaranga akoreshwa muri Congo Kinshasa 800, undi wafashwe ni Sezibera Laurent wafatanywe amafaranga y’u Rwanda 7,000 , amadolari y’abanyamerika 50, n’ibihumbi 21 by’amafaranga akoreshwa muri Congo Kinshasa. Kanda aha usome ibindi.

Umumotari yatanze amakuru yatumye hafatwa abantu binjizaga mu gihugu urumogi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yataye muri yombi abantu babiri binjizaga mu gihugu ibiro 420 by’urumogi. Aba batawe muri yombi kubera amakuru yatanzwe n’umumotari bari bakodesheje ngo bagende imbere y’imodoka yari irimo uru rumogi bareba niba inzira ari nyabagendwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira, yavuze ko urwo rumogi rwari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV 4, ifite nomero ziyiranga RAD 406G. Ba nyiri urwo rumogi ni Kajeneza Jeannette w’imyaka 38 na Hakizimana Jean Bosco w’imyaka 39. Kanda aha usome ibindi.

Kutambara umukandara wo mu modoka n’ingofero ku bagenda kuri moto ni ugushyira ubuzima mu kaga, kandi binyuranyije n’amategeko: Polisi

Umukandara wo mu modoka, zaba izitwarwamo abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse n’iz’abantu ku giti cyabo zibamo imikandara iboneka ku ntebe y’uyitwaye no ku zindi ibereyeho kurinda abari muri icyo kinyabiziga guhura n’ibyago igihe habaye impanuka cyangwa habayeho guhagarika imodoka bitunguranye. Ku bagenda kuri moto, ingofero ifasha kwirinda ibyago igihe habaye impanuka.

Kutabyambara (umukandara n’ingofero), cyangwa kubyambara nabi ni ugushyira ubuzima mu kaga kuko umuntu ugenda muri cyangwa kuri ibyo binyabiziga nta bwirinzi bw’impanuka aba afite. Ntitwabura kandi kuvuga ku bantu batambara ingofero uko bikwiriye; bayifatira hejuru y’umutwe; cyane cyane abagore n’abakobwa kugira ngo itangiza umusatsi yabo; ndetse n’abatambara umukandara neza bakawufatira ku nda ntibawinjize ahabugenewe. Umukandara n’ingofero byambawe nabi nta cyo biba bimariye ubikora kuko igihe impanuka ibaye nta cyo bimufasha mu byerekeranye no kuyimurinda. Kanda aha usome ibindi.