Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y'ingenzi y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu cyumweru gishize mu ncamake

Amakuru Polisi y'u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi; ari rwo (www.police.gov.rw) yatumye Abanyarwanda, Abaturarwanda ndetse n’abandi bamenya ibyo yakoze mu minsi irindwi ishize. Aya akurikira ni amakuru y’ingenzi y’ibyo yakoze muri icyo gihe mu ncamake:

Abapolisi biga iby’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) batangiye urugendoshuri

Icyiciro cya 6 cy’Abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika biga iby’ub’ubuyobozi mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College (NPC) riri mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ku wa mbere tariki ya 7 Gicurasi batangiye urugendo shuri mu gihugu hagati, rukaba rugamije kubongerera ubumenyi, bagahuza ibyo bize mu ishuri n’ukuri kw’ibikorerwa aho bazakorera akazi kabo.

Ibihugu aba bapolisi baturukamo ni Ethiopia, Kenya, Namibia, South Sudan, Sudan, Tanzania, Uganda, n’u Rwanda rwabakiriye.Urugendo shuri rwabo bakaba barutangiye basura Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imiyoborere (Rwanda Governance Board-RGB) na Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge (National Unity and Reconciliation Commission -NURC). Ibindi.

Abanyeshuri n’impuguke ziri mu rugendoshuri ku butabera bwunga basuye Polisi y’u Rwanda

Ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi, itsinda ry’abanyeshuri n’impuguke mpuzamahanga zaturutse mu bihugu bitandukanye ziri mu rugendoshuri ku kamaro k'ubutabera bwunga rwateguwe na Kaminuza y’u Rwanda, zasuye Polisi y’u Rwanda zisobanurirwa uko imikoranire myiza ya Polisi n’abaturage nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yagize uruhere mu kubungabunga umutekano n’iterambere ry’abaturage.

Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aba banyeshuri n’izi mpuguke zigizwe  n’abagize imiryango itegamiye kuri Leta na Sosiyete Sivile bo mu bihugu by’u Buholandi,  Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Norvege, Nepal n’u Rwanda, zakiriwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Theos Badege, wabaganirije ku mikorere ya Polisi y’u Rwanda rwa nyuma ya Jenoside, n’uko Polisi y’u Rwanda yaretse imikorere ya Polisi ya mbere ya Jenoside yahutazaga abaturage, ahubwo igafata umurongo wo gukemura ibibazo by’abaturage kugiran ngo yizere neza ko amategeko yubahirizwa mu mahoro n’umutekano. Ibindi.

Gicumbi: Polisi yafashe imodoka ebyiri zipakiye magendu n’ibiyobyabwenge

Polisi mu karere ka Gicumbi ku wa gatatu tariki 9 z’uku kwezi yafashe imodoka ebyiri  zo mu bwoko bwa Toyota Corona zipakiye ibicuruzwa bya magendu n’inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda .

Hafashwe imodoka ifite nimero za pulake UAQ 639K n’indi ifite pulake RAA 251N; izi modoka zikaba zarafatiwe mu kagari ka Rugerero, mu murenge wa Mukarange.

Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Superintendent of  Police(SP) Gaston Karagire yavuze ko ifatwa ryazo ryaturutse ku  makuru yatanzwe n’abaturage bamenyesheje Polisi ko hari imodoka ziri bunyure muri ako gace zipakiye ibiyobyabwenge. Ibindi.

Gatsibo: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye, abaturage bagirwa inama yo kubyirinda

Ku cyumweru tariki ya 6 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage bangije ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano n’izitemewe mu Rwanda, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu mudugudu w’Akamasine, akagari ka Gakenke mu murenge wa Kiramuruzi.

Imbere y’abaturage barenga 500, hangijwe amakarito 100 ya Zebra Waragi, imifuka 20 y’inzoga z’inkorano zitwa Akayuki, amacupa 35 ya African gin, amacupa 70 y’inzoga zikoze mu ruvange rw’ubuki, amakarito 203 y’inzoga ziri mu mashashi, ibiro 3 by’urumogi hamwe n’udupfunyika twarwo 730. Ibindi.

Gasabo: Polisi yafashe abakozi 5 b’Ikigo nderabuzima bakekwaho ubujura bw’imiti

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa kane tariki ya 10 Gicurasi yafashe abantu batanu (5), barimo abaforomo batatu (3) bakekwaho kwiba ibikoresho n’imiti byo mu Kigo nderabuzima cya Kayanga giherereye mu murenge wa Rutunga Akarere ka Gasabo.

Bimwe mu byibwe muri iki Kigo nderabuzima harimo ibikoresho bya Laboratwari, amashuka n’ibiringiti by’ikigo nderabuzima, ndetse n’imiti ya Farumasi y’icyo kigo nderabuzima. Abo baforomo uko ari batatu bakekwaho ubwo bujura ni Nyirantabaruye Violette, Ndayisaba Pascal, na Nyangabo Felicien. Abandi babiri bakekwaho ubufatanyacyaha ni abakozi bashinzwe isuku muri iki kigo nderabuzima aribo; Uwambazamariya Skolastika akaba n’umugore wa Ndayisaba, na Mutsindashyaka Innocent. Ibindi.

Polisi yafatanyije n’izindi nzego gukangurira abatuye Burera na Gicumbi kwirinda ibiyobyabwenge

Mu rwego rw’ubufatanye mu kurwanya  ukwishora mu biyobyabwenge; ku itariki 8 z’uku kwezi Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego za Leta bakanguriye abatuye uturere twa Gicumbi na Burera kubyirinda; basaba abatuye Intara y’Amajyaruguru muri rusange gufatanya kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, itundwa, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo.

Inzego za Leta zafatanyije na Polisi muri ubu bukangurambaga harimo Minisiteri y’Ubuzima, iy’Ubutabera, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (Rwanda Governance Board), n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru.

Mu karere ka Burera, ubu bukangurambaga bwabereye mu murenge wa Kinyababa ahari Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Eric Mutsinzi n’abandi bayobozi mu nzego za Leta zitandukanye. Usibye abahatuye; hari kandi abahagarariye Amadini muri iyi Ntara n’abandi bafatanyabikorwa mu gukumira ibyaha. Ibindi.

Amajyaruguru: Imodoka zisaga 1,000 zakorewe isuzuma ry’ubuziranenge

Ikigo cya Polisi y’u Rwanda gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka (Motor Vehicle Inspection Center (MIC)) cyasuzumye imodoka 1 056 mu Ntara y’Amajyaruguru.

Usibye iz’abatuye iyi Ntara; abaturutse mu turere duhana imbibi na yo nka Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero bazanye imodoka zabo ngo zikorerwe isuzuma bahawe serivisi.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yavuze ko kwerekeza kwa MIC muri iyi Ntara aho yajyanye Ibikoresho by’Ikoranabuhanga yifashisha mu isuzuma ry’ubuziranenge bw’imodoka bigamije kwegereza iyi serivisi abazikeneye nk’uko isanzwe ibigenza no mu bindi bice by’Igihugu. Ibindi.

Polisi yahuguye Abarezi 251 mu bijyanye n’uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda yahuguye Abarezi 251 bigisha mu bigo bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Bugesera , Rulindo, Rwamagana na Gakenke; ibaha ubumenyi mu  bijyanye n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya  icuruzwa ry’abantu, ihohotera rishingiye ku gitsina, ukwishora mu biyobyabwenge ku rubyiruko no gutwara inda ku bangavu.

Aya mahugurwa yabereye mu murenge wa Kigarama, mu karere ka Kicukiro ku matariki ya 7 n’iya 8 y’uku kwezi. Yateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire (Gender Monitoring Office (GMO)) rufatanyije na Arkidiyoseze (Archidiocese) ya Kigali. Ibindi.

Gakenke: Polisi yafashe Abakozi babiri ba SACCO bakekwaho kunyereza asaga Miliyoni 15

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke, ku cyumweru tariki 6 z’uku kwezi yafashe Abakozi babiri ba SACCO Nemba iri mu karere ka Gakenke bakekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 15.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko abafashwe ari Clothilde Mukantabana w’imyaka  34 y’amavuko wari Umuyobozi w’iyi SACCO ukekwaho kunyereza amafaranga y’u Rwanda 15,465,000 na Aphrodis Nsabimana ufite imyaka 26 y’amavuko ukekwaho kunyereza  amafaranga y’u Rwanda 346,500. Ibindi.

Police Handball Club yatsinze  ikipe ya G.S. St Aloys

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda ikina umukino w’amaboko ( Polisi Handball club) ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi yakinnye n’Ikigo cy’urwunge rw’amashuri kitiriwe Mutagatifu Aloyizi (G.S.St Aloys - Rwamagana) giherereye mu karere ka Rwamagana iyitsinda ku manota 42 kuri 28 .

Uyu mukino watumye ikipe ya Polisi ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona ya 2018, icyiciro cya mbere n’amanota 27 kuri 27. Ibindi.

Handball 2018: Police yatsinze APR ibitego 36 kuri 31

Ku cyumweru tariki 6 Gicurasi uyu mwaka; Umunsi wa munani w’Icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’Umukino w’Intoki mu Rwanda (Handball), Ikipe ya Polisi y’u Rwanda (Police Handball Club) yakinnye na APR Handball Club iyitsinda ibitego 36 kuri 31. Ibindi.