Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru twasoje

Dufite inshingano itari iyo kurwanya ibyaha gusa, ahubwo no kubitsinda- Minisitiri Busingye

Kuwa mbere taliki ya 3 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye inama  iba buri gihembwe ihuza Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ku nsanganyamatsiko igita ati:” Dukomeze ubufatanye kugirango dutange serivisi inoze”; ikaba yari  igamije kunoza imikorere n’imikoranire hagati y’izo nzego zombi.

Iyi nama y’umunsi umwe ikaba yaratangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, unafite Polisi y’u Rwanda mu nshingano, Jonston Busingye, ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police(IGP) Emmanuel K. Gasana ndetse n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda(RMC), Cleophas Barore. Soma inkuru irambuye

Musanze: ADEPR yiyemeje gufatanya kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Abayoboke b’Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Paruwase ya Rushubi, mu karere ka Musanze biyemeje kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha birimo iyinjizwa ry’ibiyobyabwenge mu gihugu, icuruzwa, ndetse n’ikoreshwa ryabyo.

Ibi bishimangirwa n’igiterane cy’ivugabutumwa bakoze ku itariki 2 z’uku Kwezi cyari kigamije gukangurira abantu muri rusange kutishora mu biyobyabwenge birimo urumogi, Kanyanga, n’inzoga zo mu masashe zitemewe mu Rwanda nka Chief Warage, Host Warage, Kitoko Warage,  na Blue Sky, ndetse n’iz’inkorano zitujuje ubuziranenge nka Muriture. Soma inkuru irambuye

Ihuriro rya Polisi n’abanyamakuru ryemeje guharanira kugira u Rwanda ruzira ibyaha

Mu myanzuro y’ihuriro rya Polisi y’u Rwanda n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) yari yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku italiki ya 3 Mata, harimo ko, izi nzego zombi zizafatanya guharanira ko u Rwanda ruba igihugu gitekanye, kizira ibyaha ndetse bagakangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha. Soma inkuru irambuye

Abapolisi b’u Rwanda bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Mata, itsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda 160 barimo abagore 26 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo. Basanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo mu gace ka Malakal; aya matsinda uko ari abiri akaba agizwe n’abapolisi 400 bari mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu. Soma inkuru irambuye

Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bashyizeho amahuriro atanu yo gukumira ibyaha

Abatwara abagenzi kuri moto n’amagare mu turere twa Rutsiro na Huye  bashyizeho amahuriro atanu yo kurwanya no gukumira ibyaha birimo ibifitanye isano n’iyi mirimo bakora.

Ane yashyizweho ku wa 3 Mata uyu mwaka n’abatwara abagenzi kuri moto n’amagare bagera ku 100 bo muri Rutsiro bakorera mu mirenge ya Nyabirasi, Kivumu na Kigeyo; naho irindi rimwe ryashyizweho ku itariki 4 z’uku Kwezi n’abatwara abagenzi kuri moto bo mu karere ka Huye bagera kuri 700 bibumbiye muri Cooperative de Taxi Motos de Huye (COTAMOHU). Soma inkuru irambuye

Gasabo: Polisi yaburijemo ubujura bwakorerwaga mu iduka

Mu gicuku cyo ku wa 4 Mata, mu mudugudu w’Iriba, mu kagari ka Kibaza  , umurenge wa Kacyiru, iduka ry’uwitwa Bizimana Isaac, riri ku Kinamba ryarafunguwe, ryibwamo bimwe mu bintu bicururizwamo ariko Polisi iratabara iburizamo ibwo bujura.

Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu abitangaza, ngo igihe iri duka ryariho risahurwa,   abapolisi bari mu kazi babonye amakuru ko hari ahantu harimo gusahurwa, nibwo bahitaga batabara bakaburizamo ubwo bujura. Soma  inkuru irambuye

Umuyobozi wa Polisi mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo yahaye ikaze abapolisi b’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata, Umuyobozi wa Polisi  mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yakiriye anaha ikaze  itsinda ry’abapolisi b’abanyarwanda baherutse koherezwa na Polisi y’u Rwanda kujya kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

Iri tsinda ry’Abapolisi (FPU) b’u Rwanda rigizwe n’abapolisi 160, rikaba ryarasanzeyo bagenzi babo 240 bamaze igihe bariyo. Soma inkuru irambuye

IGP Gasana aragira inama abayoboye koperative z’abamotari gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiranye inama n’abayobora n’abashinzwe umutekano mu makoperative y’abamotari maze abagira inama yo kunoza umurimo wabo kandi abibutsa uruhare rwabo mu kurwanya ibyaha.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru , aho bibukijwe ko akazi bakora kari mu nyungu za rubanda  n’iterambere ry’igihugu ariko  katagomba guhungabanya ituze ryabo. Soma inkuru irambuye

Sena ya Centrafrica yifatanyije n'Abanyarwanda bari muri MINUSCA kwibuka ku nshuro ya 23

Umuyobozi wa Sena muri Centrafrica, Kalim Mekasou yavuze ko intambwe u Rwanda rugezeho mu kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igaragaza uburyo bwiza bwo kubaka Afurika yiyunze kandi itekanye.

Ibi yabivugiye mu murwa mukuru Bangui aho yifatanyaga n'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'amahoro bwa Loni  muri Centrafrica(MINUSCA) mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 23. Soma inkuru irambuye

Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Abapolisi b’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye nka Sudani y’Epfo (UNMISS), Abyei (UNSFA) na Haiti (MINUSTAH), kuwa gatanu tariki ya 7 Mata, bifatanyije n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Soma inkuru irambuye