Iyi ncamake iragufasha kumenya amwe mu makuru y’ingezi yari agamije ahanini gukangurira abaturarwanda kwirinda, kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ari rwo: www.police.gov.rw.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi, n’amasezerano y’ubufatanye.
Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi kwirinda icyaha cyo guta no gutererana umwana
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi aragira inama abanyarwanda kwirinda guta umwana cyangwa kumutererana kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko mu Rwanda.
Ibi SP Mbabazi yabivuze nyuma y’aho tariki ya 27 Mata, umuturage witwa Uwimana Richard utuye mu kagari ka Karambo, umurenge wa Gatenga akarere ka Kicukiro atoreye umwana w’umuhungu uri mu kigero cy’amezi 2 hafi y’urugo rwe aho yari yatawe na nyina kugeza n’ubu utaramenyekana.
Polisi y’u Rwanda yakanguriye abamotari kugira uruhare mu kubumbatira umutekano
Kuwa gatatu tariki ya 29 Mata 2015, kuri sitade Ubworoherane, yo mu karere ka Musanze, mu ntara y’Amajyaruguru, habereye inama yahuje Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’akarere n’abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 400 bakorera mu mujyi wa Musanze.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze, Senior Supt. of Police (SSP) Benoit Nsengiyumva, yakanguriye abo bamotari kurushaho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose gishobora guteza umutekano muke baha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe amakuru yatuma bikumirwa no kurwanywa.
Ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga bizatangira kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2015
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rigira buri kwezi gahunda yo gukoresha ibizamini abantu biyandikishije bashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga, baba abakorera impushya z’agateganyo aho abazishaka babazwa ibyerekeranye n’amategeko y’umuhanda, haba ndetse n’izibemerera gutwara ibinyabiziga aho abazishaka bagaragaza ubushobozi bwo gutwara ikinyabiziga.
Ingengabihe y’ibizamini by’ukwezi kwa Gicurasi, 2015 iteye ku buryo bukurikira:
Kuva tariki 04 kugeza tariki 9/05/2015: Ni mu Mujyi wa KIGALI; Kuva tariki 11 kugeza tariki 14/05/2015: Ni mu Ntara y’Amajyepfo n’uturere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Rutsiro na Ngororero two mu Ntara y’Uburengerazuba; Kuva tariki 18 kugeza tariki 21/05/2015: Ni mu Ntara y’Amajyaruguru n’uturere twa Nyabihu na Rubavu two mu Ntara y’Uburengerazuba; Kuva tariki 25 kugeza tariki 28/05/2015: Ni mu Ntara y’Iburasirazuba;
Ku byerekeranye n’ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga ku bazazikorera mu Mujyi wa Kigali, abo mu Turere twose tugize umujyi wa Kigali bazakorera kuri Stade Amahoro i Remera ku itariki 4/05/2015 kuva saa mbiri za mu gitondo, aba Nyarugenge bari basanzwe bakorera kuri Stade y’i Nyamirambo nabo bazajya i Remera kuko stade irimo gusanwa.
Babiri bafatanywe amafaranga y’amahimbano arenga miliyoni
Tariki ya 30 Mata, uyu mwaka, mu kagali ka Murama, umurenge wa Ngeruka, mu karere ka Bugesera, Ndayambaje Jean na Hategekimana Ferdinand bafatanywe amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano arenga miliyoni ubwo bageragezaga kuvunjira impunzi z’Abarundi baziha amafaranga y’amanyarwanda y’amahimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi , yavuze ko Ndayambaje yafatanywe inoti za bitanu 160 zingana n’amafaranga ibihumbi 800, naho Hategekimana akaba yarafatanywe inoti 20 za bitanu n’izindi 55 za bibiri yose hamwe akaba yari afite 210,000.
Umumotari yahaye Polisi amakuru yatumye ifatana abantu babiri ibiro 20 by’urumogi
Umumotari ukorera mu karere ka Ngoma yahaye Polisi y’u Rwanda igakoreramo amakuru yatumye ifatana Nshimiyimana Theogene, uri mu kigero cy’imyaka 22 na Ishimwe Assumpta,uri mu kigero cy’imyaka 26, ibiro 20 by’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko aba bombi bafatiwe aho abagenzi bategera imodoka (Gare) mu kagari ka Cyasemakamba, mu murenge wa Kibungo, ku itariki 29 Mata,uyu mwaka, ahagana mu ma saha atanu y’ijoro, aho buri umwe yari atwaye ibiro icumi.
Yavuze ko ubwo uwo mumotari yari ahetse Nshimiyimana kuri moto amuvanye mu murenge wa Rukira amujyanye aho abagenzi bategera imodoka,yageze mu nzira maze atahura ko Nshimiyimana yari afite urumogi, niko guhita amenyesha Polisi ikorera muri aka karere, maze ihita iza imufatira aho abagenzi bategera imodoka.
IP Kayigi yavuze ko nyuma y’umwanya muto ifashe Nshimiyimana, Polisi ikorera muri aka karere yahise ifatira Ishimwe aho abagenzi bategera imodoka akaba yari azanye n’imodoka itwara abagenzi, nayo yari uturutse muri uyu murenge wa Rukira.
Bugesera (Mayange): Hashojwe amahugurwa y’abapolisi baturutse mu mitwe itatu itandukanye
Ku italiki ya 30 Mata 2015, mu karere ka Bugesera, umurenge wa Mayange, mu kigo cya Polisi y’u Rwanda cyigishirizwamo kurwanya iterabwoba, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa atatu atandukanye ku bapolisi barimo kuhahugurirwa baturutse mu mitwe itatu itandukanye.
Hashorejwe amahugurwa y’abarimu (training of trainers) yatangiye ku italiki ya 6 Mata uyu mwaka, akaba yarakozwe n’abapolisi 26, amahugurwa y’ibanze yihariye mu birebana no kurinda abayobozi, abantu n’ibyabo (Basic Special Forces Course) yakurikiwe n’abapolisi 546 barimo abapolisi 299 bakinjira mu gipolisi harimo barindwi b’igitsina gore n’abandi basanzwe ari abapolisi.
Amahugurwa ya gatatu, ni ay’ibanze ajyanye no gukora iperereza (Basic Intelligence Course) nayo akaba amaze ibyumweru 8, akaba yarakurikiwe n’abapolisi 50 harimo 5 b’igitsina gore.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yibukije abarangije amahugurwa ko ubumenyi bahawe ari ubwo gukoresha mu buryo bwemewe n’amategeko, atari ubwo gukoresha mu nyungu zabo, abasaba gukoresha ubuhanga kurusha imbaraga kandi ko, umupolisi iyo ava akagera, haba mu gihugu cyangwa mu butumwa bw’amahoro mu mahanga, nta musaruro yatanga nta disipulini afite bityo bakwiye kurangwa n’umurava, ubwitange no gukunda igihugu mu kazi kabo ka buri munsi.
Polisi y’u Rwanda yigishije abanyeshuri b’ishuri rya Kacyiru ya mbere amategeko agenga imigendere yo muhanda
Chief Supt. of Police (CSP) Anselme Ahimana ushinzwe inyigisho n’amahugurwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yigishije abanyeshuri b’ishuri rya Kacyiru ya mbere amategeko agenga imigendere yo mu muhanda kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Mu byo CSP Ahimana yigishije abo banyeshuri harimo kunyura ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo, kandi bakanyura buri gihe mu nzira yateganyirijwe abanyamaguru mu gihe ihari,kwambuka umuhanda banyuze buri gihe mu mirongo itambitse y’ibara ry’umweru iri mu muhanda yerekana aho abanyamaguru bemerewe kwambukira, kandi mbere yo kuyambukiranyamo bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka iri hafi ku buryo yambutse batahurira nayo hagati mu muhanda ku buryo byateza impanuka.
CSP Ahimana yababwiye kandi ko bagomba gutegereza imurikwa ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’icyatsi kibisi, bityo bakabona kwambukira muri iyo mirongo iri mu muhanda itambitse ifite ibara ry’umweru.
Yababwiye ko n’ubwo baba bambuka umuhanda mu gihe gikwiriye kandi banyuze ahabugenewe, bagomba no kwihuta ntibawutindemo bakora ibikorwa bitandukanye nko gukiniramo umupira kandi bahagarika ibinyabiziga biri mu byerekezo byombi by’umuhanda bakoresheje akaboko kugirango bihagarare maze babone uko bambuka nta nkomyi kandi bagategereza kugeza bihagaze bityo bakabona kwambuka.
Abagenzacyaha n’abashinjacyaha basoje amahugurwa
Tariki ya 30 Mata 2015, mu nzu mberabyombi y’Ishuri Rikuru rya Polisi y’Igihugu (National Police College - NPC), mu karere ka Musanze, hashojwe amahugurwa y’iminsi ibiri yahuje abagenzacyaha n’abashinjacyaha mu rwego rwo guteza imbere imikoranire hagati y’iyo nzego no kunoza imikorere y’amadosiye y’ibyaha mbere y’uko ashyikirizwa ubucamanza.
Ayo mahugurwa yabayeho ku bufatanye na Legal Aid Forum (LAF),yakurikiraga ibyiciro bine byakozwe ku rwego rw’Intara y’Umujyi wa Kigali, Intara y’iburengerazuba, Amajyepfo, n’intara y’Iburasirazuba.
Ayasoza, Umuyobozi w’Ishami ry’ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yashimiye abayitabiriye agaragaza ko yari agamije guhuriza hamwe inzego z’iperereza zigahugurwa kandi zikaganira hagamijwe gutanga ubutabera ku mpande zose.
Polisi y’u Rwanda n’inzego zitandukanye batangije ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ruhame
Ku itariki 29 Mata 2015, Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Ikigo gitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali (KBS), Urwego rw’igihugu rushinzwe gukurikirana ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore (GMO), umujyi wa Kigali n’izindi nzego batangije ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ruhame.
Mu ijambo yavugiye muri iki gikorwa cyabereye mu kigo abagenzi bategeramo imodoka cya Remera, Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yagize ati:”Tuzagumya gutanga ubutumwa bwigisha kwirinda ihohoterwa, kandi dushyigikiye ingendo zigeza abanyarwanda aho bagiye amahoro badakorewe ihohoterwa, buri muntu amenye ko dufite igihugu gifite umuco aho buri wese yubaha mugenzi we”.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, yagize ati:”Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka, Polisi y’u Rwanda yiteguye gukorana n’izindi nzego igahashya ihohoterwa iryo ariryo ryose, abafatiwe muri ibi bikorwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Abagenzacyaha n'abashinjacyaha barasabwa gusenyera umugozi umwe mu gutanga ubutabera
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abagenzacyaha n’abashinjacyaha gusenyera umugozi umwe mu gutanga ubutabera.
Ibi yabivuze ku itariki ya 28 Mata, asoza icyiciro cya 4 cy'amahugurwa y'iminsi 2 ku burenganzira bw'ikiremwamuntu no guperereza ibyaha yahabwaga abayobozi ba sitasiyo za Polisi, abagenzacyaha n'abashinjacyaha bakorera mu ntara y'Iburasirazuba, akaba yaberaga mu karere ka Rwamagana.
IGP Gasana yasabye abayitabiriye buri gihe kumenya icyo bagomba gukora, uko bagomba kugikora n’ibikenewe kugirango akazi kabo kagende neza, aho yagize ati:”Abaturage babategerejeho ubutabera, niyo mpamvu mukwiriye gutahiriza umugozi umwe, ntimwitane ba mwana, mukagira indangamikorere mu kazi kanyu, mugahuza ibikorwa, mugasobanurira neza abo muyoboye n’ababagana ibyo bagomba kuzuza ngo bahabwe serivisi nziza, kandi mukihutira gukemura vuba ibibazo by’abaturage babagana.”
Polisi yafashe metero 80 z’intsinga z’amashanyarazi zari zibwe
Ku itariki 27 Mata, uyu mwaka, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe metero z’intsinga z’amashanyarazi zifite metero 80 zari zibwe mu kagari ka Rega, umurenge wa Bigogwe.
Izi ntsinga z’amashanyarazi zafatiwe mu nzu ya Nshimiyimana Jean Bosco ahagana saa ine z’ijoro, zacaniraga abaturage bo muri aka gace, bakaba kandi ari bo bari baraziguriye ku mafaranga bari baregeranyije.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Inspector of Police (IP),Theobard Kanamugire, yavuze ko Nshimiyimana n’undi witwa Bagaragaza Patrick, bahiritse kandi bagusha kimwe mu biti byari biziziritsweho, maze bakoresheje amapensi baca kandi bajyana izo nsinga baje gufatanywa.
IP Kanamugire yavuze ko uwitwa Uwayisaba Emmanuel nawe akurikiranyweho kugira uruhare muri ubu bujura bwatumye inzu esheshatu zacanirwaga n’izo nsinga ziba mu kizima.
Ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana bwakoreje mu karere ka Rusizi
Ibikorwa by'ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, byakomereje mu karere ka Rusizi, mu ntara y’Iburengerazuba ku tariki ya 27 Mata,2015.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ibikorwa by'ubwubatsi, Deputy Commissioner General of Police (DCGP) Stanley Nsabimana, yagize ati: "Umuryango ni ishingiro ry'iterambere, twese dufite inshingano zo kuwurengera, turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana. Reka imyanzuro dufatiye muri iyi nama ntibe amasigaracyicaro, kuko ari mwe mukorana n'abaturage bya hafi, mumanuke muyigeze kubo muyobora, ku buryo ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu karere ka Rusizi rizacika burundu."
Abasore batanu bafungiwe ubufatanyacyaha mu bujura bw’imodoka
Kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu karere ka Gasabo, hafungiwe abasore batanu bakekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota RAV4 bwabaye mu ntangiro z’uku kwezi.
Ubwo bujura bwabereye ahitwa ku Gisimenti, mu Murenge wa Remera. Umwe muri bo witwa Mugisha Richard w’imyaka 30 y’amavuko yiyemerera ko yasanze aho iyo modoka yari iparitse maze akoresheje urufunguzo arayiba, atangira kugenda ashakisha aho yayigurisha.
Sayinzoga Patrick nawe uvugwaho ubufatanyacyaha muri ubwo bujura, we yiyemerera ko ariwe waguze iyo modoka, akongeraho ko amaze kubona bimwe mu bimenyetso byerekana ko ari injurano, yahisemo kuyijyana mu bakanishi kugira ngo bayikuremo ibyuma abigurishe.
Akarere kashyikirije Polisi inyubako izajya ikoreramo
Ku itariki ya 27 Mata 2015,, ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo bwashyikirije Polisi y’u Rwanda inyubako zizajya zikorerwamo n’abapolisi bakorera muri ako karere.
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yavuze ko ayo mazu akarere kayahaye Polisi mu rwego rwo kugirango irusheho kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza bifuza kandi vuba.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko ibi bikorwa byose biri muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, hagamijwe iterambere.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yavuze ko bazakomeza kunganira Polisi y’u Rwanda no gufatanya nayo.
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Urugaga rw’abikorera (Private Sector Federation-PSF) mu Rwanda mu guhanahana amakuru hagamijwe gusigasira umutekano no kwihutisha iterambere.
Aya masezerano yasinyiwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 27 Mata 2015, hagati y’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana n’Umuyobozi wungirije w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Mugabo Claver.
IGP Gasana yateruye agira ati: "Umutekano n’iterambere ni magirirane. Uguhungabana kwa kimwe bivuga uguhungabana kw’ikindi."
Mugabo yagize ati: ""Intego yacu n’uguharanira kugeza igihugu cyacu ku bwigenge mu bijyanye n’ubukungu kandi mu bufatanye n’inzego zose z’igihugu cyacu cyane cyane Polisi, twizeye ko tuzabigeraho nta kabuza."
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, yashimiye abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro
Umuyobozi Mukuru wa Polisi Emmanuel K. Gasana, tariki ya 27 Mata, yakiriye kandi aganiriza abapolisi 126 batashye bavuye mu butumwa bw’amahoro (Formed Police Unit-FPU) muri Mali (UN Multidimensional Integreted Stabilization Mission in Mali-MINUSMA)
IGP Gasana yabashimiye ko bashoje inshingano zabo neza, bityo bakaba barabaye intumwa nziza mu gufatanya n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu mu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu.
Police Handball Club yatsinze Ecole Secondaire Urumuri Handball Club na Gicumbi Handball Club
Ku itariki ya 2 Gicurasi, uyu mwaka, umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’umukino w’intoki mu Rwanda ,ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki (Police Handball Club) yatsinze ikipe y’umukino w’intoki ya Ecole secondaire Urumuri (Urumuri Secondary School Handball Club), iherereye mu karere ka Karongi , ibitego 37 kuri 19.
Police Handball Club yatsinze imikino yose itandatu imaze gukinwa muri iyi shampiyona, ikaba ifite amanota 18/18.
Ku munsi wa gatanu w’iyi shampiyona,ni ukuvuga ku itariki 26 Mata, 2015 , Police Handball Club yari yatsinze Gicumbi Handball Club ibitego 34 kuri 23.
Umutoza wa Police Handball Club, Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana, yavuze ko izi ntsinzi, kimwe n’izindi nyinshi zazibanjirije, bazikesha ubuyobozi bwiza bw’iyi kipe, buba hafi y’abakinnyi mu kubaha ibyo bakeneye, ndetse n’inama.
Yavuze kandi ko bazikesha imyitozo myinshi, ubushobozi n’ubushake by’abakinyi, bakina bafite intego yo gutsinda.
Kinyarwanda
English











