Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ari rwo: www. police. gov. rw muri iki cyumweru gishize yari agamije ahanini gukangurira abaturarwanda kwirinda, kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Binyuze muri yo, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi, n’amasezerano y’ubufatanye.
Umuyobozi wa Banki y’Isi yashimiye Ikigo cya Isange One Stop Center
Umuyobozi wa Banki y’Isi, Sri Mulyani Indrawati, yashimiye Isange One Stop Center nk’ikigo cy’intangarugero giha abahuye n’ihohotera rishingiye ku gitsina ubufasha bakeneye.
Sri Mulyani Indrawati, ubwo yasuraga iki kigo ku itariki 14 Gicurasi, yagize ati: “Guha ubufasha bwuzuye kandi ku gihe abahohotewe bifite umumaro ukomeye kuko bigaragariza abantu bose agaciro gahabwa uburinganire bushingiye ku gitsina. Kuba Isange One Stop Center itanga ubufasha ku buntu kubabukeneye bose bigaragaza ubuyobozi bwiza bwita ku bantu kandi buha ubutabera abaturarwanda.”
IGP Gasana yashimiye ubwitange abapilote b’abapolisi b’u Rwanda bagaragaje
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye gukorana umurava, imbaraga n’ubwitange byagaragajwe n’aba ofosiye b’abapolisi 7 mu masomo yabo yihariye yo kuba abapilote.
Ibi IGP Gasana yabivuze ubwo yahuraga n’aba ba ofisiye barimo umwe w’igitsinagore ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki ya 13 Gicurasi.
Aba bapilote bakaba ari bamwe muri 462 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) basoje amahugurwa bari bamazemo igihe cy’umwaka mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, ku itariki ya 11 Gicurasi 2015.
Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro kubera impapuro mpimbano
Ku itariki 15 Gicurasi, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe umugabo witwa Thacien Ruhatana w’imyaka 49 ukekwaho gukoresha impapuro mpimbano ndetse no gushaka gutanga ruswa.
Ruhatana yafatiwe mu cyuho mu murenge wa Kagarama, akarere ka Kicukiro ashaka gusaba inguzanyo muri Banki ya Equity, mu ishami ryayo rya Nyabugogo, akoresheje urwandiko rugaragaza ko nta deni afite (attestation de non créance) ya Banki ya Kigali (BK) n’impapuro z’ikigo cy’imisoro n’amahoro n’ipatante byo mu karere ka Gasabo kugira ngo Banki imugurize amafaranga angana na miliyoni 30,000,000.
Amaze kubona ko DASSO yamutahuye kandi ko byanze bikunze ari bumujyane kuri Polisi cyangwa akabimenyesha RRA yahise ahamagara umugore we witwa Catherine Mukantwali w’imyaka 39 ngo amuzanire agatabo ka sheki asinyire miliyoni 1,000,000 uwo Dasso kugirango atabimenyesha inzego za Polisi ariko ntibyamuhira kuko yahise atabwa muri yombi.
Polisi irakangurira abantu kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu ngo
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kujya bayigana kimwe n’izindi nzego zirimo iz’ibanze n’iz’ubutabera kugirango zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira,bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.
Ubu butumwa buje bukurikira inkuru ibabaje yabaye ku itariki 13 Gicurasi mu kagari ka Nayaruteja, mu murenge wa Nyanza, mu karere ka Gisagara, aho, ahagana mu ma saha arindwi yo ku manywa, Ndagijimana Ephraim, uri mu kigero cy’imyaka 34, yateye imigeri anakubita inshyi umugore we witwa Manariyo Angelique, kugeza ubwo amukomerekeje amuhoye ko yasanze atari yahisha.
Musanze-NPC: 28 bashoje amahugurwa ku ikoreshwa rya I-24/7
Abapolisi b’u Rwanda 26, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (Rwanda Revenue Authority-RRA) n’undi w’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu (Immigration) bashoje amahugurwa bari bamazemo iminsi ine ku ikoreshwa rya I-24/7, ubu bukaba ari uburyo bw’itumanaho rigezweho bukoreshwa na Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu kubika no guhanahana amakuru ku byaha ndengamipaka hagati ya Polisi z’ibihugu 190 bigize iri huriro.
Aya mahugurwa yitabiriwe n’umunane b’igitsinagore yabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC) riherereye mu karere ka Musanze yatangiye ku itariki 12 z’uku kwezi akaba yashojwe ku mugaragaro ku ya 15 n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi Mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP)Tony Kuramba wabwiye abayakoze kuzahindura ubumenyi bungutse mo ibisubizo birambye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gukangurira abantu kwirinda ibikorwa byo gukoresha amafaranga y’amiganano
Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge yafatanye abasore babiri amafaranga y’amiganano y’amadorali ya Amerika 400 agizwe n’inoti enye z’ijana, buri umwe akaba yarafatanye inoti ebyiri mu gihe bajyaga kuyavunjisha.
Abayafatanywe ku mugoroba wo ku itariki ya 14 Gicurasi ni Nshimiyimana Védaste w’imyaka 25 ukomoka mu karere ka Nyamasheke, mu murenge wa Bushekero na Nkundabagenzi Jean Pierre ufite imyaka 27, we akaba akomoka mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Shyara.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu kwirinda icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana muri Polisi y’u Rwanda Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana, aratangaza ko icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashyingiranywe gikorwa kandi abantu benshi bakaba batazi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Yasobanuye ko guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe ari ibikorwa bimukorerwa bikubiyemo nko kumutuka, kumukubita, kumukomeretsa cyangwa kumuvunisha, kumubuza uburenganzira ku mutungo n’ikindi gikorwa icyo aricyo cyose kimubuza kubaho mu mudendezo, maze akangurira abaturarwanda kubyirinda, kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Abanyeshuri barenga 1500 bakanguriwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Abanyeshuri barenga 1500 bo mu rwunge rw’amashuri ya Ruhuha, ruri mu murenge wa Ruhuha, mu karere ka Bugesera n’abo mu rwa Nyegabo, ruri mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, ku itariki 13 Gicurasi bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Mu byo bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kubirwanya harimo ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biyobya nk’uko bivugitse uwabinyoye, bigatuma akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ubujura.
Babwiwe kandi ko biri mu bituma urubyiruko rwishora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi bukurikirwa rimwe na rimwe no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe, ubuzererezi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abaturarwanda bongeye gukangurirwa kwirinda ikintu cyateza inkongi y’umuriro
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwirinda, gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guteza inkongi z’umuriro zangiza ibintu bitandukanye, rimwe na rimwe zihitana cyangwa zigakomeretsa abantu.
Ubu butumwa bwakurikiraga inkongi eshatu z’umuriro z’amazu y’ubucuruzi zabaye muri uku kwezi zirimo ebyiri zabaye ku itariki 12 mu karere ka Gasabo, n’imwe yabaye mu ka Nyarugenge ku ya 9.
Karongi: Abamotari bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Karongi Supt. of Police (SP) Dieudonné Rwangombwa, yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’Abamotari bagera ku 146 bakorera mu karere ka Karongi abakangurira kurushaho kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda zihitana kandi zikomeretsa abantu, utaretse kwangiza ibikorwa bitandukanye.
Iyi nama yabereye mu kagari ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura ku itariki 11 Gicurasi,SP Rwangombwa yayibabwiriyemo kandi kujya bagirana inama no guhwitura bagenzi babo baba bakoze ibinyuranyije n’amategeko ngengamikorere.
Kicukiro: Yafatanywe moto bikekwa ko yibwe
Twagirayezu Desiré afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro nyuma yo gufatanwa moto ifite nomero za purake RC 756 Y bikekwa ko yibwe.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafatiye iyi moto mu rugo rwa Twagirayezu mu kagari ka Kagasa, mu murenge wa Gahanga ku itariki 10 Gicurasi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko ubwo Twagirayezu yafatanwaga iyi moto yasabwe kwerekana ibyangombwa byayo arabibura ari nabwo yahise atabwa muri yombi.
Polisi iraburira abantu ku bujura bukoreshejwe ikoranabuhanga
Ukuriye ishami rirwanya ibyaha by’ubukungu n’ibikoreshejwe ikoranabuhanga SSP Eric Kanyabuganza agaragaza uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu gukora ibindi byaha birimo ubwambuzi bushukana, inyandikompimbano, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ruswa n’ibindi.
Yibukije abantu bakoresha smart card, uburyo bwo kwandikirana bw’ikoranabuhanga (email), uburyo bwo kohereza amafaranga hakoreshejwe telefoni zigendanwa (mobile money transfer) gukomera ku mubare cyangwa ijambo ry’ibanga (password), bajya kurikoresha bakabanza bakareba ko ntawe uri kubireba.
Kinyarwanda
English











