Iyi ncamake iragufasha kumenya amwe mu makuru y’ingezi yari agamije ahanini gukangurira abaturarwanda kwirinda, kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ari rwo: www.police.gov.rw.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi, n’amasezerano y’ubufatanye.
Abanyeshuri biga muri Lycée Catholique Saint Alain ya Mataba bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge
Abanyeshuri 702 biga muri Lycée Catholique Saint Alain - Mataba riherereye mu karere ka Gakenke, bigishijwe ububi bw’ibiyobyabwenge kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Ibi babikanguriwe ku itariki 8 Gicurasi na Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda no gukumira ibyaha muri aka karere , mu nama yagiranye nabo muri iki kigo, kiri mu kagari ka Gikombe, mu murege wa Mataba.
Polisi yangije ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshanu
Mu Murenge wa Rugatama mu karere ka Burera tariki ya 8 Gicurasi, habereye igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge no kubimena ahabugenewe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo kanyanga litiro 2542 n’amakarito 4201 y’inzoga zo mu bwoko butandukanye bwa waragi; byose hamwe bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 n’ibihumbi 166 n’amafaranga 400.
Nyuma yo kwangiza ibi biyobyabwenge no kubimena ahabugenewe, hanabaye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abantu bazwi ku izina ry’abarembetsi, bakaba biganjemo urubyiruko bakora ibikorwa byo gutunda, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, aho babikura mu bihugu by’abaturanyi.
Abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye 37 bahawe amahugurwa ku kunoza neza inshingano zabo
Mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze (NPC) habereye igikorwa cyo gusoza amahugurwa y’abapolisi, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu kunoza neza no gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
Ayo mahugurwa akaba yari ahuje abapolisi bo ku rwego rwa ofisiye 37, bakaba bari basanzwe bafite inshingano zo kuyobora abandi bapolisi hirya no hino mu gihugu aho bakorera.
Asoza ayo mahugurwa ku itariki 8 Gicurasi, umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda (NPC) CP Félix Namuhoranye, yashimiye abo bapolisi uko bitwaye neza ndetse bagakurikira amasomo mu gihe bari muri ayo mahugurwa kandi abasaba kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bungutse no kuzagaragaza impinduka mu kazi.
Afungiwe gutanga ruswa, kwigana ikirango gitangwa n’urwego rwa Leta no kudatanga imisoro
Muyenzi James afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kicukiro nyuma yo gufatanwa ku itariki 5 Gicurasi, amakarito 186 y’ubwoko bw’inzoga bwitwa Gorilla Gin yengera mu ruganda rwe rwitwa CEJA Supplied Ltd, ruherereye mu kagari ka Nyakabanda, mu murenge wa Niboyi, mu karere ka Kicukiro, ziriho ibirango by’ibyiganano bigaragaza ko zasorewe, ibi akaba yarabikoreye kugirango atazisorera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi yabwiye itangazamakuru ko Polisi imaze gufata izo nzoga, Muyenzi, uri mu kigero cy’imyaka 43 yahamagaye umwe mu bapolisi bari bazifashe amubwira ko ashaka ko babivuganaho, maze baramutegereza, abasanga aho bakunze kwita RWANDEX, maze amubwira ko ashaka kumuha ruswa maze akazirekura ndetse no kureka kumukurikiranaho ibyaha bifitanye isano n’ibyo birango by’ibihimbano biri kuri izi nzoga.
SP Mbabazi yavuze ko Muyenzi yahise ubwo ahamagara uwitwa Muvandimwe François Régis, umukozi we, amubwira kumuzanira amafaranga, maze ahageze (RWANDEX) akuramo ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda ayaha uwo mupolisi nka ruswa kugirango amukorere ibyo yari amaze kumusaba binyuranyije n’amategeko ari nabwo yahise atabwa muri yombi.
Babiri bafungiwe gucuruza abantu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kicukiro yafashe ku itariki 7 Gicurasi, Usabimana Marcel na Nzeyimana Sylver bafite abantu barindwi bikekwa ko bari bagiye kubacuruza mu gihugu cya Kenya.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko Usabimana, uri mu kigero cy’imyaka 26, akaba akomoka mu murenge wa Karama, mu Karere ka Kamonyi, yafatiwe mu kagari ka Kamashashi, mu murenge wa Nyarugunga, mu Karere ka Kicukiro, ahagana mu ma saha kumi y’umugoroba afite abasore batatu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 20 na 22.
SP Mbabazi yasobanuye ko Usabimana yafatiwe mu modoka yavaga aho abagenzi bategera imodoka i Kanombe yerekezaga aho na none bazitegera i Nyabugogo, akaba ari ho yagombaga kubashyikiriza Nzeyimana wari uhamutegereje, bakaba baragendaga bavugana kuri terefone igendanwa, Nzeyimana agenda amubaza aho ageze.
Usabimana yavuze ko Nzeyimana yagombaga kubajyanana n’abandi basore bane nawe yafatanywe amaze kubinjiza mu modoka yagombaga kuberekeza aho bari babajyanye.
SP Mbabazi yavuze ko Nzeyimana, nawe uri mu kigero cy’imyaka 26, ukomoka mu murenge wa Gatumba, mu karere ka Ngororero, yafatanywe bariya basore bane nabo bari mu kigero cy’imyaka ya bariya bafatanywe Usabimana mu ma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba.
Polisi yahuguye CPCs 141 ku gukumira no kurwanya ibyaha
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yahuguye ababagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 141 bo mu mirenge ya Rugera na Shyira, mu karere ka Nyabihu, ku gukumira no kurwanya ibyaha kugirango barusheho gusohoza inshingano zabo neza.
Aya mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu kagari ka Gakoro, mu murenge wa Rugera, ku itariki 7 Gicurasi, yatanzwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent. of Police (SP), Alex Fata.
Yabigishije ubwoko n’ingaruka z’ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’inzoga zitemewe mu Rwanda, maze ababwira kongera imbaraga mu kurwanya itundwa, icuruzwa, n’inyobwa ryabyo.
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’Umuryango Nyarwanda w’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha n’Umuryango Nyarwanda w’Urubyiruko rw’abakorerabushake rukora ibikorwa bigamije kubirwanya no kubikumira (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization –RYVCPO).
Ayo masezerano yasinyiwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ku itariki 7 Gicurasi, aho ku ruhande rwa Polisi y’u Rwanda yasinywe n’umuyobozi w’ishami ryayo rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, rinashinzwe kandi kurwanya no gukumira ibyaha (Department of Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare, naho ku ruhande rwa RYVCPO akaba yarasinywe n’umuyobozi wayo, John Bosco Mutangana.
Uyu muhango wayobowe na Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi y’u Rwanda, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana.
Abaturage ba Nyamasheke bishimiye serivisi bahabwa na Mobile Police Station
Ku itariki 6 Gicurasi, itsinda ry’abapolisi bagendana n’imodoka ya Polisi ikora nk’ibiro ndetse bakanakira ibirego n’ibibazo by’abaturage izwi nka “Mobile Police Station’’, ryakoreye imirimo yaryo mu ntara y’Iburengerazuba akarere ka Nyamasheke umurenge wa Mahembe, ahazwi nko ku “Mugonero”.
Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mahembe, Mukamusabyimana M. Jeanne wari witabiriye itangizwa ry’iki gikorwa, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje gushyiraho ubu buryo bushya bwo kwegereza serivise abaturage.
Muri uyu murenge hakiriwe ibibazo 49, muri byo 23 byari mpanabyaha naho 26 byari mbonezamubano.
Afunzwe azira kwiba miliyoni 2 akoresheje ikoranabuhanga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango yafatiye mu cyuho Uwimana Chemsa amaze kwiba umukozi wa SASCO y’umurenge wa Bweramana miriyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda akoresheje Mobile Money.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP), Hubert Gashagaza yavuze ko Uwimana, uri mu kigero cy’imyaka 24, ukomoka mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali, yafashwe ku itariki 4 Gicurasi, akimara gukora iki cyaha.
CSP Gashagaza yavuze ko ku bufatanye n’ikigo cy’itumanaho cya MTN-Rwanda gitanga izi serivisi za Mobile Money, hahagaritswe ibikuzwa rya miriyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda muri ebyiri zari zohererejwe umuntu ugishakishwa . Ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda muri izo miriyoni ebyiri Uwimana yoherereje uwo muntu nibyo yari amaze kubikuza.
Abaturage b’umurenge wa Rugarika bigishijwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge
Abaturage b’Umurenge wa Rugarika, mu karere ka Kamonyi, bigishijwe ububi n’ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, ndetse bakangurirwa kwirinda kubinywa, kubitunda no kubicuruza, ari nako bagira uruhare mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe ku babikora.
Izi nyigisho kimwe n’izindi baziherewe mu nama rusange yabo yabereye mu kagari ka Kigese ku itariki 4 Gicurasi, yari igamije gusuzumira hamwe uko umutekano n’iterambere byifashe muri uyu murenge no gufatira hamwe ingamba zo kurushaho kuwusigasira no kwihutisha iterambere.
Iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere Jacques Rutsinga, yitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Supt. of Police (SP), Vita Hamza.
Imbanzabigwi mu gukumira ibyaha za Nyarugenge zakanguriwe gutangira amakuru y’icyahungabanya umutekano ku gihe
Mu nzu mberabyombi y’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara kiri mu murenge wa Kimisagara, ku itariki ya 6 Gicurasi, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha (CPC’s) bagera kuri 470, bakorera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bibutswa inshingano zabo no kongera imbaraga mu kazi kabo hagamijwe gukumira no kurwanya icyaha kitaraba.
Afungura ayo mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Mukasonga Solange, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera amahugurwa yongerera ubumenyi CPC’s mu kwirindira umutekano idahwema gutanga, akaba yagize ati:”Mu mikoranire myiza akarere gafitanye na Polisi y’u Rwanda, tunyuzamo tugahura tugatanga amahugurwa yo gukumira ibyaha, tukirindira umutekano, kuko niwo nkingi y’iterambere.”
Abahagarariye abandi mu gukumira ibyaha ba Gasabo basabwe kongera imbaraga mu kazi kabo
Ku itariki 5 Gicurasi, mu nzu mberabyombi y’umurenge wa Kinyinya, habereye amahugurwa y’umunsi umwe yahuje abahagarariye abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha (CPC’s) bagera kuri 370, bakorera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bibutswa inshingano zabo no kongera imbaraga mu kazi kabo.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Steven watangije aya mahugurwa, yabwiye abayitabiriye ko bafite akamaro gakomeye mu gukumira no kurwanya ibyaha, kuko kuva bajyaho hari byinshi bimaze kugerwaho mu gukumira no kwirinda ibyaha, anabizeza ubufatanye bw’akarere.
Babiri bafatiwe mu cyuho bagerageza gukorera abandi ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga
Ku itariki 4 Gicurasi, Polisi yafatiye mu cyuho abantu babiri ubwo bageragezaga gukorera abandi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bakoresheje inyandiko mpimbano.
Abo ni Alex Nshimiyimana na Dieudoné Mutagisha, bishyuwe n’abakandida muri icyo kizamini kugirango babakorere icyo kizamini.
Aba bombi babasanganye indangamuntu z’impimbano zifite imyirondoro y’ababishyuye kugirango babakorere.
Babiri bafungiwe gushaka guha ruswa umupolisi
Giraneza Silas na Mukatetero Josiane bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara, mu karere ka Kayonza, nyuma y’aho bafatiwe ku itariki 3 Gicurasi, bashaka guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 200 000 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango arekure abantu batatu bari bafashwe batetse inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Kanyanga.
Giraneza na Mukatetero bagiraga ngo batangire ruswa Uwimana Reverien, umugabo wa Giraneza, akaba akekwa (Uwimana) kuba ari we nyiri urwo rwengero rwa Kanyanga rwasenywe, Gasasira Venuste na Bitunguriho Jean Bosco, bamufashaga kuyiteka.
Giraneza, murumuna wa Uwimana na Mukatetero, bahamagaye kuri terefone uwo mupolisi wari wafashe bariya bafashwe batetse Kanyanga, bamusaba guhurira ahantu bamubwira ko bafite icyo bashaka kumubwira, maze ubwo bahuraga bashaka kumuha iyo ruswa arayanga ari nabwo hakurikiyeho kumufata no kujya kumufunga.
Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda
Ku itariki ya 4 Gicurasi, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Bwana Belaynesh Zevadia, yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru cyiri ku Kacyiru, aho yakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana.
Ambasaderi Zevadia, ufite icyicaro Addis Ababa muri Etiyopiya, akaba ahagarariye igihugu cye mu Burundi, Ethiopia n’u Rwanda, yishimiye umurava Polisi y’u Rwanda yagaragaje mu myaka 14 ishize kuva yashingwa mu mwaka wa 2000.
Hatangijwe amahugurwa y’abitegura kuba ba ofisiye bato ba Polisi y’u Rwanda
Kwiyungura ubumenyi, kugira indangagaciro no kujyana n’icyerekezo, ni bimwe mu bituma abapolisi bakora neza akazi kabo kandi bagakora igipolisi cy’umwuga.
Ibi ni ubutumwa Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagejeje ku basore n’inkumi 434, batangiye amahugurwa abategura kuba ba Ofisiye bato.
Umuhango wo gutangiza ayo mahugurwa ukaba wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishali mu karere ka Rwamagana ku itariki 4 Werurwe.
Abashinzwe gukumira ibyaha bibukijwe inshingano zabo
Bamwe mu bagize urwego rushinzwe kwicungira umutekano binyuze mu kurwanya no gukumira ibyaha (Community Policing Committees - CPCs) bo mu karere ka Kicukiro bagera kuri 50 n’abanyeshuri 320 bagize amatsinda ashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha (Anti-Crime Clubs) yo mu bigo 40 byo muri aka karere, bibukijwe inshingano zabo zijyanye no gukumira ndetse no kurwanya ibyaha.
Ibi, kimwe n’ibindi byari bigamije kubibutsa uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange, babyibukijwe ku itariki 4 Gicurasi, mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu Ishuri ry’Ubumenyingiro (Integrated Polytechnic Regional Center-IPRC) - Kicukiro.
Aya mahugurwa yitabiriwe kandi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bariya banyeshuri bitabiriye ayo mahugurwa baturutsemo.
Kinyarwanda
English











