Nk’uko bisanzwe, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ari rwo: www. police.gov.rw muri iki cyumweru gishize, yari agamije ahanini gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha,no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Binyuze kandi muri yo, abaturarwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi, n’amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Nyarugenge: Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha rikomeje kwegera abaturage rinabashishikariza gufatanya kurwanya ibyaha
Abaturage bo mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, bashimishijwe na serivisi bahawe n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ku itariki 29 Gicurasi, ubwo imodoka yayo izenguruka bita “Police Mobile Station” irimo ibikoresho n’abakozi b’iryo shami babasuraga.
Iki gikorwa cyabereye muri santere y’ubucuruzi ya Rwarutabura, ikaba ari isanganiro y’imidugudu ya Rusisiro, Munanira, Tetero, na Riba, yo muri kariya kagari.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit) mu ishami ry’Ubugenzacyaha Senior Superintendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza, wari uyoboye itsinda ry’abapolisi bakoze kiriya gikorwa, yavuze ko bakiriye ibirego icyenda, birimo bitanu by’ishinjabyaha na bine by’imbonezamubano.
Yabwiye abaturage barengaga 300 bari bitabiriye icyo gikorwa ko kigamije kubegereza serivisi, cyane cyane, abatuye kure ya sitasiyo za Polisi.
Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abanyarwanda mu gukora umuganda ngarukakwezi
Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abandi banyarwanda mu gihugu hose mu gikorwa cy’umuganda ngarukakwezi.
Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, iki gikorwa cy’umuganda cyaranzwe n’ibikorwa by’isuku birimo gutema ibihuru n’ibyatsi ndetse no gusibura imigende.
Iki gikorwa cyari kandi kitabiriwe n’abapolisi batandukanye barimo; n’umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi, Deputy Inspector General of Police (D/IGP) Juvenal Marizamunda.
Mu karere ka Gatsibo, Polisi y’u Rwanda ihakorera yifatanyije n’abaturage b’ako karere mu gutunganya umuhanda uhuza uturere twa Gatsibo, Gicumbi na Nyagatare.
Uburasirazuba: Abantu 36 bari mu maboko ya Polisi bakekwabo uruhare mu bujura bw’inka
Abantu 36 bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare nyuma yo gukekwaho uruhare mu bikorwa by’ubujura bw’inka mu turere tw’Intara y’i Burasirazuba cyane cyane Nyagatare, Gatsibo na Kayonza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burasirazuba IP Emmanuel Kayigi, yavuze ko ubu bujura bw’inka bwagaragaye muri iyi minsi, aho bamwe muri aba bajura bafatanywe inyama z’inka nyuma yo kuziba mu mafamu no kuzibagira mashyamba hirya no hino muri utwo turere.
IP Kayigi akaba avuga ko mu bakekwa kugira uruhare muri ibi bikorwa, harimo abashumba b’izo nka, abo bajura ndetse na bamwe mu bacuruzi bafite amabagiro muri utwo turere.
Yakomeje avuga ko hari n’abafashwe bafite ayo mabagiro y’inyama bakorera mu Mujyi wa Kigali, nabo bakaba bafite uruhare muri ibyo bikorwa by’ubujura bw’inka, ku buryo aribo bohereza rimwe na rimwe imodoka kuza kugura no gupakira izo nyama bakazizana kuzigurisha mu Mujyi wa Kigali.
Rubavu: Yafatiwe mu cyuho yiba imodoka
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rubavu ifungiye Uwimana Evariste w’imyaka 23 kuri sitasiyo yayo ya Gisenyi nyuma y’aho imufatiye mu modoka yo mu bwoko bwa Corolla ifite nomero za purake RAA 816 L. Iyi modoka ikaba ari iya Iryamukuru Joseph, Uwimana Evariste akaba yarafashwe amaze kuyatsa ngo ayibe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Uwimana yafatiwe mu kagari ka Gisa,mu murenge wa Rugerero, ahagana saa yine y’ijoro.
Asobanura iby’ubwo bujura, SP Hitayezu yagize ati," Uwimana yasanze iyo modoka aho nyirayo yari yayihagaritse, ibyo bakunze kwita "Guparika", arayifungura akoresheje urufunguzo rw’urucurano, ayinjiramo, arayatsa , ariko ubwo yiteguraga kuyihagurutsa, nyirayo ahita asohoka mu kabari k’aho yari ari, maze ayimubonyemo, ahita atabaza abantu bari aho hafi, bahita bafata Uwimana , ndetse bahita bamenyesha Polisi, yaje ihita imujyana.
Polisi y’u Rwanda irasaba ubufatanye bwa buri wese mu guhashya ikwirakwira ry’amafaranga y’amiganano
Imibare ituruka mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha, irerekana ko amafaranga y’amiganano hagati y’ukwezi kwa Mutarama na Mata 2015 yagiye ahererekanywa angana na miliyoni eshanu n’ibihumbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amadorali y’amerika ibihumbi 36, bikaba byaragaragaye cyane mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’i Burengerazuba mu duce twegereye imipaka.
Iyi mibare ikaba iruta iyo mu mwaka wa 2014, aho muri Mutarama kugera muri Mata hagaragaye ibyaha 65 bijyanye no gukoresha amafaranga y’amiganano. Icyo gihe habarurwe miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu y’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano yagiye azenguruka mu bantu banyuranye ndetse n’amadorali 700 y’Amerika y’amiganano.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatunze imbwa kuzikurikiranira hafi ngo zidateza umutekano muke
Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abatunze inyamaswa zororerwa mu ngo, cyane cyane imbwa, kuzitaho, bakazikingiza indwara zose kandi bagakomeza kuzororera ahabugenewe kugirango zitagira abo zirya zikabakomeretsa ndetse zikabatera n’ubundi burwayi butandukanye.
Polisi y’u Rwanda ikaba ikomeje kubwira abaturage kurinda abana babo kuko muri iyi minsi hongeye kugaragara imbwa zirara zigenda zikarya uwo zihuye nazo cyane cyane mu masaha ya nimugoroba, nijoro no mu masaha y’urukerera.
Ibi Polisi y’u Rwanda ikaba yongeye kubisaba abaturage nyuma y’aho kuwa 28 Gicurasi, mu masaha y’umugoroba, mu murenge wa Mutuntu, akarere ka Karongi, umwana w’imyaka itatu wo muri uwo murenge, yarumwe n’imbwa, ubu akaba arwariye mu kigo nderabuzima cya Mutuntu.
Nyarugenge: Abaturage bo mu kagari ka Biryogo bihaye umuhigo wo kwitandukanya n’ibiyobyabwenge mu kwezi kumwe
Abaturage bo mu kagari ka Biryogo bihaye umuhigo wo kuba baranduye burundu ibiyobyabwenge mu gihe cy’ukwezi uhereye kuwa kane tariki ya 28 Gicurasi.
Uyu muhigo bawihaye ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha ryari ryabasuye muri gahunda yo kwegera abaturage no kubaha serivisi nziza kandi bifuza.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID) ACP Theos Badege yasabye abo baturage kwamaganira kure ibiyobyabwenge agira ati” Dufunge amayira y’ibiyobyabwenge, dusenye amasoko yabyo, dukore urugendo rwo guhinduka”.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bashoje amarushanwa y’umupira w’amaguru yabahuzaga hagati yabo
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti (Rwanda Formed Police Unit -RWA FPU 5),bakoze amarushanwa y’umupira w’amaguru hagati yabo mu rwego rwo kwimakaza no guteza imbere siporo mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Haiti ,ibyo bikaba byari bigamije kandi kunoza umubano n’imikoranire hagati yabo n’abaturage b’aho bakorera .
Ayo marushanwa yiswe" Dukunde Sports Tournament" yakozwe mu bihe bitandukanye hagati y’itariki 20 Werurwe na 24 z’uku kwezi, yahuje abapolisi bagize umutwe (Platoon) wa 1,uwa 2 n’uwa 3, ndetse n’umutwe w’abapolisi bakorera ku cyicaro cya RWA FPU 5.
Umukino wa nyuma w’iri rushanwa wahuje itsinda rya II (Platoon II) n’irya III (Platoon III) ukaba wararangiye Platoon III itsinze Platoon II ibitego bitatu kuri bibiri.
Barindwi bafatanywe inzoga zitandukanye zitemewe
Ku itariki 27 Gicurasi, mu duce dutandukanye two mu turere twa Gicumbi, Karongi, Muhanga na Gasabo,Polisi y’u Rwanda yakoze imikwabu maze iyifatiramo abantu barindwi bari bafite ibinyobwa bitandukanye bitemewe birimo amaduzeni 27 ya Chief Waragi,5 ya Chief Tangawizi, amaduzeni 13 ya Voduka, litiro 37.5 za Kanyanga,udupfunyika 740 tw’urumogi, na litiro 165 z’ingoga z’inkorano nazo zitemewe.
Abazifatanywe bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Bwishyura, Byumba, Nyamabuye na Nduba, ndetse n’izo nzoga bafatanywe akaba ari ho zibitse, mu gihe iperereza rikomeje.
Rwamagana: Hasojwe umwitozo”Tabara ubuzima” wari uhuriweho n’abapolisi b’u Rwanda na Uganda
Umwitozo wo guhangana b’ibibazo by’ibiza n’ibyorezo wiswe “Tabara ubuzima” waberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana, wasojwe kuwa gatatu tariki ya 27 Gicurasi, ukaba wari uhuriweho n’abapolisi 33 barimo 15 bavuye mu gihugu cya Uganda.
Asoza uyu mwitozo ku mugaragaro, IGP Emmanuel K Gasana, ari nawe wari umushyitsi mukuru, yibukije abawusoje ko ibyo bize bagomba kubihuza n’inshingano basanganywe nk’abapolisi kandi ko ku rwego rwabo bari mu bagomba guha icyerekezo cyiza Polisi z’ibihugu byabo muri rusange, kandi bagatanga umuti mu guhangana n’ibibazo by’umutekano kandi bazana impinduka nziza aho bakorera.
Intumwa zo mu gihugu cya Irilande y’Amajyaruguru zashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Intumwa eshanu zo mu gihugu cya Irilande y’Amajyaruguru ku itariki ya 27 Gicurasi, zasuye ikigo cya Polisi y’u Rwanda Isange One Stop Center, zisobanurirwa kandi zishima serivisi ziyitangirwamo ndetse zikangurira ibindi bihugu kuzaza kuyigiraho.
Iri tsinda ryari riyobowe na Inspector of Police (IP) Richard Brown rihageze, ryatambagijwe ibyumba byayo kandi risobanurirwa n’abakozi bayo serivisi ziyitangirwamo.
Nyuma y’ibyo bisobanuro, IP Brown yagize ati, "Ibi birerekana urwego rushimishije Polisi y’u Rwanda igezeho mu kurwanya no gukumira ibyaha by’ihohotyerwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana. Hari byinshi ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda muri uru rwego."
Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda yasuzumye ku buntu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA abapolisi n’abunganizi bayo mu kubungabunga umutekano
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bakora mu ishami ryayo ry’Ubuvuzi ryapimye ku buntu mu gihe cy’iminsi ine ubwandu bw’agakoko gatera SIDA abapolisi ndetse abafatanyabikorwa bayo mu kubungabunga umutekano bo mu karere ka Nyamagabe na Nyaruguru bagera kuri 458.
Abapimwe ni abagize urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ -DASSO), Inkeragutabara, n’abafasha babo ndetse n’abapolisi bakorera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere.
Iki gikorwa cyakozwe kuva ku itariki ya 23 Gicurasi kugera ku itariki ya 26 Gicurasi, kikaba cyarabereye ku biro by’imirenge yo muri utwo turere.
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda gukora ku kintu bakeka ko ari igisasu
Igihugu cyacu cyaciye mu bihe by’intambara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. K’ubw’ibyo, birashobora ko haba hari ahantu hakiri ibisasu.
Urugero ni ku italiki ya 25 Gicurasi, aho mu turere 2 dutandukanye mu gihugu hatoraguwe ibisasu.
Polisi y’u Rwanda ikaba yibutsa abaturarwanda ko bakwiye kwitondera aho bakorera imirimo yabo ya buri munsi kuko nk’uko bigaragara, ibi bisasu byose byabonetse ahantu hasanzwe ku buryo buri wese yahagera.
Baragirwa kandi inama yo gutanga amakuru ku nzego zishinzwe umutekano zibegereye igihe babonye ibyo bakeka byose ko ari ibisasu cyangwa badasobanukiwe.
Qatar n’u Rwanda mu bufatanye bwo guhashya ibiyobyabwenge
U Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kurwanya ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge ndetse n’indi miti igira ingaruka mbi mu mubiri w’umuntu.
Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ishami rirwanya ibiyobyabwenge muri Minisiteri y’umutekano muri Qatar, Brigadier Ahmed Khalifa al-Kuwari naho ku ruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi ushinzwe ishami rya Polisi mpuzamahanga mu Rwanda, ACP Tony Kuramba.
Aya masezerano hagati y’u Rwanda na Qatar yashyiriweho umukono mu nama ya mbere mpuzamahanga ku kurwanya ibiyobyabwenge yateguwe n’igihugu cya Qatar, yatangiye imirimo yayo kuwa mbere tariki ya 25 Gicurasi mu mujyi wa Doha.
Itsinda ry’Abapolisi ba Uganda zashimiye Polisi y’u Rwanda ku mitunganyirize y’imikorere y’Abamotari
Itsinda ry’Abapolisi bane ba Uganda bayobowe na Dr Assistant Inspector General of Police (AIGP) Stephen Kasiima, ukuriye ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryashimye uburyo Polisi y’u Rwanda itunganya imikorere y’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita Abamotari, mu rwego rwo kubarinda gukora cyangwa guteza impanuka mu muhanda.
Ibi byatangajwe na Dr AIGP Kasiima ku itariki 25 Gicurasi, nyuma y’inama, we n’itsinda yari ayoboye, bagiranye n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ku itariki 26 Gicurasi,izi ntumwa zasuye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (Rwanda Cooperative Agency-RCA), aho zasobanuriwe imikorere y’iki kigo n’imikoranire yacyo n’izindi nzego zifite aho zihurira n’inshingano zacyo.
Dr AIGP Kasiima yagize ati," Iyo uri muri Kigali ubona ko gutwara abantu biteguye neza cyane kimwe n’izindi gahunda muri rusange ".
Yavuze ko raporo bazakora basubiye mu gihugu cyabo hazaba harimo gusaba ko Abamotari bibumbira mu mashyirahamwe n’amakoperative.
Bugesera: Ubukangurambaga ku kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge bwakorewe mu rwunge rw’amashuri rwa Musenyi
Mu kigo cy’Urwunge rw’amashuri rwa Musenyi giherereye mu karere ka Bugesera, mu Ntara y’I Burasirazuba, habereye igikorwa cyo gukangurira urubyiruko rw’abanyeshuri 1000 biga muri icyo kigo ku byerekeranye no kurwanya ibiyobyabwenge. Ibi biganiro ku kwirinda ibiyobyabwenge bikaba byarabaye tariki ya 25 Gicurasi, bikaba byaratanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera.
Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Bugesera Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze yabwiye abo banyeshuri ko ibiyobyabwenge bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, bugira ingaruka zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,bityo abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.
Kinyarwanda
English











