Amakuru ya Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo, ari rwo www.police.gov.rw, mu cyumweru gishize, yakanguriraga abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.
Ubwo bukangurambaga bwibanze cyane cyane ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, n’ibiyobyabwenge.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi, n’amasezerano y’ubufatanye.
Polisi y’u Rwanda yifatanyije n’abaturage n’inzego zitandukanye mu muganda ngaruka kwezi
Ku itariki ya 25 Mata, 2015, abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu, bifatanyije n’abaturage ndetse n’inzego zitandukanye mu bikorwa by’umuganda rusange ngarukakwezi.
Abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakaba bo bakoze uwo muganda mu matsinda abiri.
Irya mbere ryawukoreye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda,Kacyiru, bakaba bakoze ibikorwa byo gutema ibyatsi no gutunganya ubusitani ndetse no gusibura imiferege y’amazi muri icyo kigo.
Irindi tsinda ryari riyobowe na Komiseri wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ryo ryifatanyije gukora umuganda n’Umujyi wa Kigali ndetse n’urubyiruko rutandukanye rurimo urutwara abagenzi kuri moto, bibumbiye mu mashyirahamwe yabo ariyo FERWACOTAMU na SYTRAMORWA.
Uyu muganda ukaba wakorewe mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Nyarugunga. Abawitabiriye batemye ibyatsi banatunganya ubusitani.
Ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana bwakomereje mu duce dutandukanye tw’igihugu
Ubukangurambaga ku kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana ryakomereje mu duce dutandukanye tw’igihugu ari two: uturere twa Ngoma, Nyanza na Ngororero.
Bwakorewe mu karere ka Ngoma ku itariki 22, Nyanza ku itariki 24, naho mu karere ka Ngororero bwahakorewe ku itariki 24 Mata.
Ibikorwa by’ubu bukangurambaga bifite insanganyamatsiko igira iti,"Twese biratureba", ni ukuvuga kurwanya no gukumira bene iri hohoterwa.
Polisi y'u Rwanda yaguye gitumo Mukundehe atetse Kanyanga
Ku itariki ya 22 Mata,2015, Polisi y'u Rwanda ifatanyije n'abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bakoze umukwabu mu kagari ka Nyagasozi umurenge wa Mutenderi akarere ka Ngoma, bagwa gitumo uwitwa Mukundehe Zerida w'imyaka 25 iwe mu rugo aho yatekeraga, akanacururiza inzoga itemewe n'amategeko mu Rwanda yitwa "Kanyanga".
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yatangaje ko ifatwa ry'uyu mugore ryatewe n'amakuru yatanzwe n'abaturanyi be bari bazi ko akora ibi bikorwa bitemewe n'amategeko, kandi ko ubwo bageraga iwe bahasanze litiro 25 za Kanyanga, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mutenderi mu gihe iperereza rikomeje.
Police irakangurira abantu kwirinda icyaha cy'ubwambuzi bushukana
Mu kiganiro twagiranye na Minani Alphonse, umwe mu bari baje ku biro bikuru by'ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda, Kacyiru, gutanga ikirego ku bwambuzi bushukana, yagize ati: "Umuntu yansanze aho nkorera mu mujyi ambwira ko yatsindiye isoko muri Strabag ryo kugemurayo ibyuma byitwa bearing kandi ko bimusaba byibura miliyoni 5. Yambwiye ko izo miliyoni eshanu yari guhita yungukamo ebyiri kuko yari yatsindiye isoko muri Strabag rya miliyoni 7.Yansabye ko dufatanya ubwo bucuruzi, ibyuma nkabyigurira nkabigemura tukagabana inyungu, agafata inyungu ya miliyoni imwe nanjye ngafata indi, yahise ampa nomero z'ushinzwe amasoko muri Strabag turavugana mu cyongereza arabyemeza. Icyakurikiyeho yampuje n'abantu yavugaga ko bacuruza ibyo byuma, ndabigura, mbishyura miliyoni 5 ngeze igihe cyo kubijyana kuri Strabag, mpamagaye nomero yampaye ya Strabag nsanga yavuyeho, muhamagaye kuyo twavuganagaho nawe ndamubura, mbajije abantu bambwira ko ibyuma bampaye ari iby'icyuma gisya imyumbati bigurirwa ahantu hose ku mafaranga make cyane".
Ukuriye ishami rirwanya ibyaha by'ubukungu n'ikoranabuhanga muri Polisi y’u Rwanda, Senior Superitendent of Police (SSP) Eric Kanyabuganza, yakanguriye abantu gushishoza cyane bakirinda abantu bose bababwira ko bagiye kubafasha mu bintu runaka.
Imikorere y' ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe ubugenzacyaha (CID)
Ishami ry'ubugenzacyaha muri Polisi y'u Rwanda (Criminal Investigation Department-CID) ririzeza abaturage ko rizakomeza kubakira neza no kubaha serivisi bifuza. Ibi byatangajwe ku itariki ya 21 Mata, 2015, na ACP Theos Badege, ukuriye iri shami.
Yasobanuye ku buryo burambuye imikorere y'iryo shami, uko iperereza rikorwa ku bakekwaho ibyaha bitandukanye, ifata n'ifungwa ku bakekwaho ibyaha, n'imibereho yabo mu gihe bafunzwe, imikoranire ya CID n'izindi nzego zishinzwe ubutabera n'ibindi.
Umuryango w’Abibumbye (Loni ) urashima ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi
Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jimmy Hodari, yavuze ko abapolisi b’u Rwanda boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi buzuza neza inshingano zabo ndetse bagakora n’ibikorwa bihesha ishema u Rwanda.
Yavuze ko bimwe muri ibyo bikorwa ari ibiteza imbere imibereho myiza y’abaturage baba barahuye n’ibibazo bitandukanye birimo intambara, imvururu n’ibindi.
Yongeyeho ko hari n’ibindi byiza bahakorera; nko gukora umuganda hubakwa amashuri, gusana imihanda, kubaka za rondereza n’ibindi.
Polisi y'u Rwanda yasubije umubyeyi umwana we wari washimutiwe I Burundi
Ku italiki ya 22 Mata, 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Kacyiru, habaye igikorwa cyo gushyikiriza umubyeyi w'umurundikazi witwa Uwineza Beata umwana we w'umuhungu w'imyaka ibiri n'igice witwa Ndayishimiye Nixon, wari washimutiwe iwabo i Burundi, mu mujyi wa Bujumbura, komini ya Gihosha, karitsiye ya Muyaga.
Nyuma yo guhabwa umwana we, Uwineza, yagaragaje ibyishimo byinshi aho yashimye uburyo yakiriwe muri Polisi kandi akabona ikibazo cye cyitaweho mu buryo atabikekaka.
Abamotari bakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose cyahungabanya umutekano
Commissioner of Police (CP), Emmanuel Butera, ushinzwe ibikorwa n'ituze rusange muri Polisi y'u Rwanda, yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bakunze kwita abamotari, kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano w'abantu n'ibyabo.
Ubu butumwa yabutanze ku itariki 23 Mata 2015, mu kiganiro yagiranye n'abayobozi b'amashyirahamwe y'abatwara abagenzi kuri moto 230 bakorera mu mujyi wa Kigali, aho yabakanguriraga kugira uruhare mu kubungabunga umutekano.
Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kubungabunga amahoro mu butumwa bw'amahoro
Ku itariki 22 Mata, uku kwezi, Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by'ufatanye mu kongerera ubushobozi Polisi y'u Rwanda mu rwego rwo guhugura abapolisi bajya kubungabunga amahoro mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Abibumbye.
Aya masezerano azamara imyaka 2 yasinywe hagati ya Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana na Erica J. Barks Ruggle, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda.
Abapolisi b'u Rwanda bategurwa kuzajya mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'amajyepfo bahuguwe ku nshingano z'iyo mirimo
Abapolisi b'u Rwanda bategurwa kuzajya mu butumwa bw'amahoro mu gihugu cya Sudani y'amajyepfo bahuguwe mu gihe cy'iminsi ine ku nshingano zijyanye n’iyo mirimo yo kugarura no kubungabunga amahoro.
Ayo mahugurwa yatanzwe n'impuguke eshatu zaturutse mu kigo ntangarugero mu guhugura imitwe y'abapolisi baba bitegura kujya mu butumwa bw'amahoro (Centre of Excellence for Stability Police Units) yatangiye ku itariki 21 Mata 2015, asozwa ku ya 25 Mata 2015.
Polisi y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu nshya Polisi ku rwego rw'umujyi wa Kigali izakoreramo
Ku itariki 21 Mata, 2015, Polisi y'u Rwanda yatashye ku mugaragaro inzu nshya Polisi ku rwego rw'umujyi wa Kigali (Central Region) izakoreramo.
Iyi nzu ifite amagorofa 2 izakoreramo kandi Polisi y'akarere ka Gasabo na sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Umuyobozi w'ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibikorwa by'ubwubatsi, DCGP Stanley Nsabimana, yasobanuriye abari bitabiriye uyu muhango ko iyi nyubako ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda arenga miliyari imwe n'igice (1,5B), ikaba irimo ibiro 25, kandi ko ifite aho abakurikiranyweho ibyaha bazajya bafungirwa by'agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza, kandi hakaba hujuje ibyangombwa.
Yavuze ko iyi nyubako irimo ibyuma bifata amashusho, ashobora kwifashishwa mu kumenya uwaba yayikoreyemo icyaha runaka.
Abagenzacyaha n'abashinjacyaha bo mu Ntara y'Iburasirazuba basoje amahugurwa ku burenganzira bwa muntu no guperereza ibyaha
Ku itariki 22 Mata, uku kwezi, mu karere ka Karongi hasojwe icyiciro cya 2 cy'amahugurwa y'iminsi 2 ku burenganzira bw'ikiremwamuntu no guperereza ibyaha yahabwaga abayobozi ba sitasiyo za Polisi, abagenzacyaha n'abashinjacyaha bakorera mu ntara y'Iburasirazuba.
Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi w'ishami ry'ubugenzacyaha muri Polisi y'u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege, yashimiye abayitabiriye ikinyabupfura n'ubwitange bagaragaje, anagaruka ku ntego y'aya mahugurwa zirimo kwiyongeramo ingufu n'ubumenyi ndetse no kumenyana n'urwego rw'ubushinjacyaha Polisi ikorana narwo mu rwego rw'ubutabera.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke rwakanguriwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha
Ku wa 20 Mata, 2015, mu cyumba cy'inama cy'akarere ka Gakenke habereye umuhango wo kwakira no kuganiriza urubyiruko nyarwanda rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organization- RYVCPO), ruhagarariye urundi mu mirenge y'ako karere.
Uyu muhango ukaba wari witabiriwe n'umuyobozi wa Polisi mu ntara y'amajyaruguru Chief Superintendent of Police (CSP) Dismas Rutaganira ari kumwe n'umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gakenke Senior Superintendent of Police (SSP) Gilbert Ruhorahoza, umuyobozi w'akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.
CSP Rutaganira yakanguriye uru rubyiruko kurwanya ibiyobyabwenge n'ibindi byaha biboneka mu mirenge batuyemo.
Yagize ati:"Ibyaha byose byakwirindwa cyangwa bikagabanuka abantu bose babishyizemo imbaraga, ndetse n'ababikoze bagashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturage baba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo, mudufashe kubungabunga umutekano n'ibikorwaremezo igihugu cyacu kimaze kugeraho ".
Polisi y'u Rwanda yashyikirije iya Uganda imodoka yari yibweyo igafatirwa mu Rwanda
Ku wa mbere tariki ya 20 Mata, 2015, Polisi y'u Rwanda yashyikirije imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite pulake UAV 799 X yari yaribwe muri muri Uganda ikaza gufatirwa mu Rwanda.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Polisi y'u Rwanda,Assistant Commissioner of Police (ACP) Tony Kuramba yashyikirije iyi modoka ushinzwe guhuza ibikorwa bya ambasade ya Uganda mu Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Patrick Lawot.
ACP Lawot yagize ati: "Polisi ya Uganda n'iy'u Rwanda ziyemeje kurwanyiriza hamwe ibyaha ndengamipaka. Ibi birerekana imikoranire myiza iri hagati ya Polisi z'ibihugu byacu n'abaturage bacu muri rusange kandi turifuza ko iyi mikoranire yakomeza".
Polisi y'u Rwanda iragira abaturage inama yo kwirinda urugomo
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Theobald Kanamugire yagiriye inama abatuye akarere ka Karongi kwirinda urugomo no kwihanira.
Ibi IP Kanamugire yabivuze nyuma y'uko tariki ya 19 Mata 2015, umugabo witwa Uwimana Anastase w'imyaka 27 y'amavuko, wo mu kagari ka Tongati, mu murenge wa Gashari muri ako karere, akomerekeje mu mutwe ku buryo bukomeye umubyeyi we witwa Ngiriyehe Alphonsine w'imyaka 61 akoresheje umuhoro.
IP Kanamugire yakomeje asaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango ndetse no mu baturanyi, ubusinzi n'ibindi biyobyabwenge nka kanyaga; ndetse bakanagira uruhare mu kubirwanya no kubikumira batanga amakuru ku babikoresha, haba ababinywa n'ababicuruza.
Kinyarwanda
English











