Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gufata abangiza nkana utugabanyamuvuduko mu modoka batwara
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yerekanye zimwe mu modoka zafatiwe mu gikorwa cyo gufata izitarimo utugabanyamuvuduko, uturimo tutuzuye ndetse n’izirimo utwangijwe nkana mu rwego rwo guca umuco wo kwigomeka ku mategeko.
Muri iki gikorwa cyatangiye guhera ku italiki 24 Werurwe, hamaze gufatwa abashoferi 30 n’imodoka zigera kuri 40, zikaba zirimo izitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) George Rumanzi atangaza ko iteka rya Perezida no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60km mu isaha. Soma inkuru irambuye
Rutsiro: Abanyeshuri bagize ihuriro ryo kurwanya ibyaha bakanguriye abo bigana kwirinda ibiyobyabwenge
Abanyeshuri 52 bagize ihuriro ryo kurwanya ibyaha bo mu Rwunge rw’amashuri rwa Bumba ruri mu murenge wa Gihango, mu karere ka Rutsiro; ku wa 27 Werurwe uyu mwaka bakanguriye bagenzi babo biga hamwe kuri iki Kigo kutishora mu biyobyabwenge no kugira uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo.
Ubu butumwa babutanze binyuze mu bihangano bitandukanye birimo Ikinamico, Imbyino n'Imivugo.
Mbere y’iki gikorwa cy’ubukangurambaga, iri tsinda ryabanje gukora isuku ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamagumba; aho ryakoze imirimo irimo kuhakubura no gukorera indabo zihari. Soma inkuru irambuye
Rwamagana: Polisi yafashe ibiro 300 by’urumogi, bane bafungiwe ubufatanyacyaha mu itundwa ryarwo
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana ifunze abagabo bane bacyekwaho ubufatanyacyaha mu itundwa ry’urumogi rungana n’ibiro 300 ruri mu mifuka icumi rwafatiwe mu karere ka Rwamagana ku wa 28 Werurwe uyu mwaka ruvanywe mu murenge wa Mutenderi, muri Ngoma.
Abafunzwe ni Nshimiyimana Eric, Habimana Laurent, Nsenguyunva Tharcisse na Nshimiyimana Karim.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko rwafatiwe mu kagari ka Sovu, mu murenge wa Kigabiro mu nzu y’uwitwa Africa Abdoulkarim ugishakishwa biturutse ku guhanahana amakuru ku gihe no gufatanya hagati ya Polisi mu karere ka Ngoma n’ikorera muri Rwamagana. Soma inkuru irambuye
Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba yakanguriye abatuye akarere ka Ngoma kuba ijisho ry’umuturanyi
Umuyobozi w’Intara y’i Burasirazuba, Kazayire Judith yakanguriye abatuye akarere ka Ngoma kuba ijisho ry’umuturanyi nk’uburyo bwo kugira uruhare mu kubungabunga no gusigasira umutekano w’aho batuye.
Ibi yabivugiye mu nama yagiranye n’abaturage bo mu murenge wa Jarama bagera ku 2500. Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi w’aka karere, Nambaje Aphrodis, Col. Bertin Mukasa n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Janvier Mutaganda. Soma inkuru irambuye
Kacyiru: Hakozwe amahugurwa ku bagize ihuriro Anti-crime ambassadors
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 29 Werurwe ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru habereye amahugurwa y’umunsi umwe yari agenewe ba Ambasaderi bo gukumira ibyaha( Anti-crime Ambassadors) bagera kuri 35 bagizwe n’abahanzi, abanyamakuru n’abanyabugeni hamwe na bamwe mu bashinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu turere; ku nsanganyamatsiko igira iti:"Dushimangire, kandi twongere imbaraga z’ubufatanyabikorwa mu gukumira ibyaha."
Aya mahugurwa akaba yari agamije kugira imyumvire imwe muri gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha cyane ku bagize ihuriro Anti-crime ambassadors. Soma inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda ikomeje kugira abantu inama yo kutishora mu biyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kutishora mu gukora no kunywa ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo, ariko by’umwihariko ubifatanywe agahura n’ibibazo birimo no gufungwa bityo umuryango we ukahahombera. Ubu ni ubutumwa bwahawe abaturage b’umudugudu wa Taba, akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo ku itariki ya 28 Werurwe.
Babuhawe mu nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo, nyuma y’uko umwe mu baturage bo mu mudugudu wa Taba witwa Niyitegeka James w’imyaka 36 afatanwe litiro 1200 z’inzoga y’inkorano yitwa “Muriture”, ikaba ifatwa nk’ikiyobyabwenge. Iyi nzoga akaba yarayikoraga yifashishije amazi atetse yavangavangagamo isukari, ifu y’amasaka, umusemburo w’imigati, ifumbire mvaruganda n’ibindi; nk’uko yabyivugiye. Soma inkuru irambuye
Intumwa zivuye mu kigo kirwanya ruswa muri Zanzibar zasuye Polisi y’u Rwanda
Ngo ubushake bwa Politiki bwo kurwanya ruswa bugaragazwa na Polisi y’u Rwanda ndetse n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange, bikwiye kubera urugero ibindi bihugu byo mu karere n’ahandi, ukurikije ibimaze kugerwaho muri urwo rwego.
Ibi ni ibitangazwa n’intumwa ebyiri zivuye mu kigo kirwanya ruswa mu gihugu cya Zanzibar cyitwa Zanzibar Anti-corruption and Economic crimes Athority(ZAECA) mu rugendoshuri rw’iminsi ine zirimo kugirira mu Rwanda , ubwo zasuraga Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri taliki ya 28 Werurwe, ku cyicaro gikuru cyayo cyiri ku Kacyiru. Soma inkuru irambuye
Minisitiri Busingye yabwiye Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byayo bikwiriye kujyana n'aho Ikoranabuhanga rigeze
Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye ku cyumweru tariki 26 z’uku Kwezi yabwiye abagize Inama Nkuru ya Polisi y’u Rwanda ko ibikorwa by’uru rwego rw’umutekano bikwiriye kujyana n’ibihe tugezemo by’iterambere kugira ngo rukomeze, ndetse rurusheho kubungabunga umutekano w’abantu n’ibyabo rurwanya no gukumira ibyaha birimo ibyambukiranya imipaka bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











