Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y'ingenzi yaranze ibikorwa bya Polisi y'u Rwanda mu cyumweru gishize

Gatsibo: Abaturage b’umudugudu utarangwamo icyaha basuye inzego zitandukanye mu kunoza imikorere yabo

Itsinda ry’abaturage 30 bo mu mudugudu utarangwamo icyaha na kimwe wa Kagarama, akagari ka Nyamirama,umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, ku itariki ya 8 Gashyantare basuye inzego za leta zitandukanye zikorera mu Mujyi wa Kigali. Uru ruzinduko rwabo rwari rugamije kwiyungura ubumenyi kugirango barusheho gushyira mu bikorwa no gukomeza kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano no kwiteza imbere.  Soma inkuru irambuye

Intumwa y’Umuryango w’Abibumbye yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti

Uwungirije Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa (ASG-DPKO) Bintou Keita, ku itariki ya 8 Gashyantare, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUJUSTH). Soma inkuru irambuye

Abapolisi 27 basoje amahugurwa yo gukoresha imbwa mu gutahura abanyabyaha

Kuwa gatanu tariki ya 9 Gashyantare, ku cyicaro cy'ishami rya Polisi y’u Rwanda rikoresha imbwa mu gutahura ibiyobyabwenge, ibisasu n’ibindi biturika  n’abanyabyaha muri rusange babikoresha, hasojwe amahugurwa y’abapolisi 27 bazifashisha mu gukora ako kazi. Ni amahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi mu gukumira ibyaha bikunze kugaragara muri iki gihe. Soma inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda iri mu bikorwa byo kurwanya abatubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda, ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, tariki ya 8 Gashyantare  ryakoze umukwabu mu mihanda minini ugamije kureba niba amategeko y’umuhanda yubahirizwa mu rwego rwo gukumira no kurwanya impanuka zikomeje gukomeretsa no guhitana ubuzima bw’abantu. Soma inkuru irambuye

Nyabugogo: Polisi yafashe abagabo babiri bibye ibikoresho by’ikoranabuhanga

Abagabo babiri barafunzwe nyuma yo gufatanwa  ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo amaterefoni y’ubwoko bunyuranye  na tereviziyo. Ibi bikoresho byibwe mu midugudu ya bwiza na Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge. Soma inkuru irambuye

Kicukiro: Abakora irondo ry’umwuga bahawe amahugurwa yo kunoza imikorere yabo

Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Nyarugunga bagera kuri 181 bakanguriwe kunoza akazi kabo kandi bagashyira imbaraga mu kurwanya ibyaha n’ibindi byose byahungabanya umutekano mu gace bakoreramo by’umwihariko no mu gihugu muri rusange. Soma inkuru irambuye