Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari
Tariki ya 19 Gashyantare abapolisi b’u Rwanda 183 bari mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo bambitswe imidari bashimirwa ubunyamwuga n’ubwitange bagaragaza mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Abambitswe imidari bagizwe n’itsinda ry’abapolisi 160 bayobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira bagize itsinda rya 2 (RWAFPU2) rikorera mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo Juba, hamwe n’abapolisi 23 bakora nk’abagenzuzi ndetse n’abajyanama mu bikorwa byokubungabunga amahoro. Inkuru irambuye
Gicumbi: Babiri batawe muri yombi bakekwaho guha ruswa umupolisi ngo afungure mwene wabo
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba iri mu karere ka Gicumbi hafungiye umugore witwa Mukamuganga Innocente na Habiyambere Innocent, bakaba bakurikirwanyweho gushaka guha ruswa y’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda umuyobozi w’iyi Sitasiyo ngo amufungurire umugabo we ufungiyeyo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajayaruguru Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uriya mugore afite umugabo ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba witwa Habanabakize Patrick, akaba ari mu itsinda ry’abantu bakurikiranyweho kwiba mudasobwa 21 mu ishuri ryisumbuye rya APAPEB, uyu mugore akaba yarashakaga gutanga aya mafaranga kugira ngo bamufungurire umugabo. Inkuru irambuye
Musanze: Batatu bari mu maboko ya Polisi bakurikiranyweho ubujura bw’imodoka n’inyandiko mpimbano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze, kuwa kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018 yataye muri yombi umugabo witwa Nteziyaremye Sostene w’imyaka 42 n’abandi bagenzi be babiri bakekwaho ubujura bw’imodoka no gukoresha inyandiko mpimbano.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ati:” Nteziyaremye yakodesheje imodoka yo mu bwoko bwa Toyota/Avensis RAD 410 H y’uwitwa Niyonizeye Clementine utuye mu mujyi wa Kigali, akaba yari yayikodesheje igihe kingana n’ukwezi kumwe, ni muri icyo gihe rero yafashe umwanzuro wo kuyigurisha.” Inkuru irambuye
Muhanga: Polisi ifunze abagabo babiri bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Muhanga yataye muri yombi abitwa Twagirimana Thomas w’imyaka 22 y’amavuko na mugenzi we witwa Siborurema Felix w’imyaka 42 nyuma yo kubafatana urumogi rugera ku biro 64 n’iminzani 3 bakoreshaga mu kurupima no kurucuruza.
Bafatiwe mu kagari ka Gahogo, mu murenge wa Nyamabuye, mu karere ka Muhanga kuwa gatatu tariki 21 Gashyantare. Bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi y'u Rwanda ya Nyamabuye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragariza Polisi mu gutanga amakuru hagamijwe guca ikwirakwizwa ry’ ibiyobyabwenge mu gihugu. Inkuru irambuye
Umujyi wa Kigali: Abapolisikazi bitabiriye irushanwa ry’umupira w’amaguru
Amakipe atandukanye y’abagore bo mu bigo bya Leta binyuranye harimo n’iya Polisi y’u Rwanda, kuwa gatanu tariki ya 23 Gashyantare, bitabiriye irushanwa rigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, uzizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe.
Uyu munsi mukuru uba ugamije kwishimira ibyo abagore bamaze kugeraho mu buryo butandukanye no gusuzumira hamwe ingorane bahura nazo no kuzishakira umuti kugira ngo bakomeze batere imbere mu bwuzuzanye n’abagabo.
Iri rushanwa ryahurije hamwe amakipe y’abagore ya Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, Akarere ka Kicukiro ndetse n’Umujyi wa Kigali wateguye iri rushanwa. Inkuru irambuye
Burera: Hangijwe ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, abaturage bakangurirwa kugira uruhare mu kubirwanya
Kuwa 20 Gashyantare 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakoze igikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano zitemewe. Ni igikorwa cyabereye mu mirenge ya Rusarabuye, Butaro, Bungwe, Cyanika na Gahunga hakaba harangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zirenga umunani n’ibihumbi Magana ane by’amafaranga y’u Rwanda, byose bikaba byarafashwe mu mezi abiri ashize.
Ibiyobyabwenge n’inzoga zangijwe ni ibiro umunani n’igice by’urumogi, litiro 1513 za Kanyanga, amashashi 72.480 y’inzoga zitemewe mu Rwanda arizo Chief Waragi, zebra waragi, sky blue, leaving waragi, chase vodka, coffee spirit, host waragi, kitoko na kick waragi. Inkuru irambuye
Polisi yafashe moto ipakiye ibiro 100 by’inyama, hanafungwa aho zicururizwa kubera isuku nke
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’Ubuyobozi bw’Inzengo z’ibanze bakoze umukwabu wo kugenzura isuku y’ahacururizwa inyama mu kagari ka Kibaza Umurenge wa Kacyiru akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahasanzwe isuku nke harafungwa, hanafatwa moto yari ipakiye ibiro 100 by’inyama mu mufuka, ikaba yari itwawe na Nshimiyumuremyi Jean de Dieu.
Umuyobozi w’ishami ry’ubugenzuzi muri Minsiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Uwamukiza Béatrice wari uyoboye iki gikorwa, yavuze ko icyatumye bafunga aha bacururiza inyama ari uko bahasanze isuku nke, inyubako zitujuje ibyangombwa n’ibindi bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abantu. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











