Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi yaranze ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Abapolisi 125 i Gishari basoje imyitozo yo gukumira no kurwanya iterabwoba

Ni amahugurwa yari yitabiriwe n’abapolisi barenga ijana yaberaga mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi kiri i Gishari mu karere ka Rwamagana, bakaba barahawe ubumenyi ku bijyanye  no gukumira no kurwanya iterabwoba n’imyitozo yo kwimenyereza kurirwanya.

Abapolisi bahawe ayo mahugurwa baba baraturutse mu mashami atandukanye ya Polisi y’u Rwanda.

Iyi myitozo yari imaze ibyumweru bibiri yari ifite izina rya “Crackdown” yateguwe na Polisi y’u Rwanda hagamijwe guha abapolisi ubumenyi buhagije bwo guhangana n’iterabwoba igihe ryaba ribaye ku butaka bw’u Rwanda. Soma inkuru irambuye 

Musanze-Kirehe: Polisi yasabye abagize CPC’s gusobanurira abaturage uruhare rwabo mu kwicungira umutekano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Musanze na Kirehe, kuwa gatatu tariki ya 28 Gashyantare yatanze amahugurwa ku bagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Commetees-CPC’s) bakangurirwa gusobanurira abaturage ko bafite uruhare runini mu mutekano n’iterambere ry’igihugu.

Mu karere ka Musanze abahuguwe ni abo mu murenge wa Nkotsi naho muri Kirehe hahuguwe abo mu murenge wa Gahara, bose hamwe barenga 600. Soma inkuru irambuye

Huye: Babiri bafashwe bashaka kugurisha moto itari iyabo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye, kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Gashyantare yataye muri yombi abagabo babiri bibye moto yo mu bwoko bwa TVS ifite ibirango RD 667Z bashaka no kuyigurisha

Abafashwe ni Ngiruwigize Vincent w’imyaka 44 na Kabuto Gaetan w’imyaka 56, bakaba barafatiwe mu mudugudu wa Nyarurembo akagari ka Gitwa Umurenge wa Tumba. Soma inkuru irambuye

Inteko z’abaturage muri Bugesera na Kirehe zaganiriye uko zakomeza kwicungira umutekano

Kuwa kabiri tariki ya 27 Gashyantare, inteko z’abaturage mu turere twa Bugesera na Kirehe zarateranye, abazitabiriye baganira ku ngamba zafatwa ngo bakomeze kwicungira umutekano, barushaho gukumira no kurwanya ibyaha aho batuye.

Ku bigendanye n’imibereho myiza y’abaturage, baganiriye uko bafatanya gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kwita ku isuku n’isukura, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kwirinda no gukemura amakimbirane yo mu ngo, kwirinda ko abana bata amashuri, ababyeyi kwita ku bana babo no kubigisha indangagaciro n’umuco nyarwanda. Soma inkuru irambuye

Gatsibo: Inteko z’abaturage zifite uruhare runini mu mibereho myiza y’abaturage

Abaturage bo mu kagari ka Gihuta, umurenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo,  barashima uruhare Inteko z’abaturage zifite mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse zikabagira inama z’uburyo bakwiriye kubana neza, no kwirinda amakimbirane atandukanye. Baravuga ko byatumye imanza bamwe muri abo baturage bajyanaga mu nzego z’ubutabera nko mu Bunzi no mu nkiko zigabanyuka.

Ibi   babitangaje ku itariki ya 20 Gashyantare, ubwo bari mu Nteko rusange y’abaturage y’aka kagari  isanzwe iba kuri uwo munsi. Soma inkuru irambuye

Huye: Polisi yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiba miliyoni 10 muri T2000

Ku itariki ya 24 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yataye muri yombi uwahoze ari umukozi muri T2000 witwa Nsengimana   Ismael ukekwaho kwiba miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda akajya kuhihisha.

Muri dosiye y’ubu bujura Polisi ya Nyarugenge ifite, Nsengimana yibye ayo mafaranga ku itariki ya 9 Gashyantare, bikaba bivugwa ko kuri iyi tariki yajyanye n’umukoreshawe kubitsa miliyoni 36, bageze mu nzira umukoresha we yagize impamvu zitunguranye ntibagerana kuri banki, abwira Nsengimana ngo ajye kuyabitsa. Soma inkuru irambuye